Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Ikibazo cy’umuhanda kubakorera ingendo nyobokamana i Kibeho cyabonewe igisubizo



Mu bukerarugendo bushyingiye ku iyobokamana bukorwa n’abantu benshi bajya i Kibeho ku Butaka butagatifu, hakunze kugarukwa ku kibazo cy’umuhanda uhuza akarere ka Huye na Nyaruguru, aho bavugaga ko utameze neza. Ku wa gatanu tariki ya 29 Werurwe 2019 hatangijwe ku mugaragaro ibikorwa by’imirimo y’iyubakwa ry’uyu muhanda.

Uyu muhanda uva mu mujyi wa Huye ukagera i Kibeho ahakorerwa ingendo nyobokamana, urakomeza ukagera ku bitaro bya Munini by’akarere ka Nyaruguru ndetse ukanagera mu murenge wa Ngoma ahari undi muhanda wa kaburimbo ukomeza mu gihugu cy’u Burundi. Uyu muhanda watangiye kubakwa ufite uburebure bwa kilometero mirongo itandatu na bitandatu. Bikaba biteganijwe ko uzuzura nyuma y’imyaka ibiri n’igice utwaye miliyoni zisaga morongo irindwi z’amadorari ya Amerika.

Umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta n’izishinzwe umutekano mu Rwanda barimo umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi no gutwara abantu Eng. Jean de Dieu Uwihanganye, uhagarariye ambasaderi w’ubushinwa mu Rwanda, umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru n’abandi…

Uyu muhanda ugiye kubakwa na sosiyete y’Abashinwa witezweho guteza imbere ishoramari, ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana no koroshya ubuhahirane hagati y’uturere uzanyuramo.

Amwe mu mafoto y’ibikorwa byakozwe.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango

Umunyamabanga wa Leta muri Mininfra na Meya wa Nyaruguru mu gutangiza iki gikorwa

Imashini zicukura n’imodoka zitwara itaka zatangiye akazi

        Ifoto y’urwibutso

Ku marembo y’akarere ka Nyaruguru uturutse i Karama ka Huye  niho hari ububiko bw’ibikoresho bizifashishwa muri iyi mirimo.

MANIRAGABA Emmnauel


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA

Ubutumire : Mpuzamiryangoremezo Mt Jeraridi

Cenetra Hotel

Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018