Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Ikipe ya Rayon Sports yashyikirijwe amacumbi yubakiwe



Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Kamena 2019 , ubuyobozi bwa Rayon Sports bwashyikirijwe amacumbi y’abakinnyi bubakiwe n’uruganda rw’ibinyobwa rwa Skol rutera inkunga iyi kipe kuva mu 2014, hanishimirwa igikombe cya shampiyona iyi kipe yegukanye ku nshuro ya cyenda muri uyu mwaka w’imikino 2018/2019.

Aya macumbi yashikirijwe Rayon Sports azajya yakira abakinnyi 40, aho ari inzu ebyiri zigerekeranye. Inzu yo hasi ifite imiryango itatu, aho harimo umuryango wa mbere ugizwe n’igitanda kimwe gishobora kuryamamo abantu babiri kizajya kiryamwamo n’umutoza, undi muryango urimo ibitanda by’abakinnyi ndetse n’umuryango uzajya ukorerwamo inama y’ikipe iri kwitegura umukino.hamuritswe kandi aho abakinnyi bazajya bogera, aho bazajya bahindurira imyenda, ivuriro rito ndetse n’igikoni kizajya gitunganyirizwamo ibyo abakinnyi bazajya barya mu gihe bari mu Nzove.

Umuyobozi wa Rayon Sports, Muvunyi Paul, yashimiye Ubuyobozi bwa Skol bwabaye hafi y’ikipe, abafana b’ikipe n’abakinnyi bitanze kugeza Rayon Sorts yegukanye igikombe, avuga ko aya macumbi koko azabafasha. Ashimira abafana uburyo bitanze bakajya mu bice bitandukanye birimo mu karere ka Kirehe, Rusizi, Rubavu n’ahandi, kugeza shampiyona irangiye.

Ati:"Niba abakinnyi baratwaye shampiyona tutazi aho batashye, nibazajya baba hano murumva abo bantu bazajya bakora imyitozo kabiri ku munsi tunabakurikirana, bazaba bahagaze gute? Turashaka igikombe cya CAF . “

Ivan Wulffaert uyobora Skol yashyikirije umuyobozi wa Rayon Sports urufunguzo mu rwego rwo kugaragza ko aya macumbi afunguwe ku mugarago mu gihe umuyobozi wa Rayon Sports, na we yamushyikirije igikombe cya shampiyona iyi kipe yegukanye, amushimira uruhare uru ruganda rwagize ngo ikipe icyegukane. Anashimira ubuyobozi bwa Rayon Sports bukurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe.yibutsa abakinnyi ba Rayon Sports ko nta gitsinagore kizaba cyemerewe kwinjira mu macumbi yabo.

Rayon Sports yatwaye shampiyona izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League 2018/19 izatangira muri Kanama ndetse irashaka kwegukana igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka.

NKUNDIYE Eric Bertrand


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018