Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Ikipe y’abagore ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yegukanye igikombe cy’isi 2019



Mu mukino wa nyuma wo guhatanira igikombe cy’isi mu bagore 2019, ikipe y’abagore ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika niyo yakegukanye nyuma yo kwesurana n’ikipe y’abagore y’u Buhorandi mu mukino ukomeye kandi wari ubereye ijisho. Ni umukino wabaye mu ijoro ryo kuwa 7 Nyakanga 2019, kuri sitade ya Parc Olympique Lyonnais mu mujyi wa Lyon ;mu gihugu cy’u Bufaransa.

Muri uyu  umukino, abanyamerika batangiye bagaragaza ubuhangange mu guconga ruhago, ariko umuzamu w’abahorandi na we ababera ibamba, inshuro zose  bagerageje gutera imipira mu izamu abereka ko ari maso. Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye nta kipe ibashije kwinjiza igitego izamu ry’indi.

Ku munota wa 60 w’umukino nibwo ikipe y’abagore ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yinjije igitego cya mbere kuri penaliti nyuma y’ikosa ryakorewe uwitwa Alex Morgan. Iyi penaliti yabaye amahirwe adasanzwe ku banyamerika yatewe na Megan Rapinoe, umugore w’igihangange mu guconga ruhago akaba na kapiteni w’iyi kipe ubusanzwe ukina mu ikipe ya  Reign  FC muri iki gihugu. Ni nawe wegukanye igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri iki gikombe, aho yatsinze ibitego 6.

Rutahizamu Megan mu byishimo byinshi nyuma yo gutsinda penaliti

Ku munota wa 69, rutahizamu ukomeye wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Rose Lavelle yashimangiye ubudahangarwa bw’abanyamerika mu gutera umupira, acenga ba myugariro b’ikipe y’u Buhorandi nuko yinjiza mu izamu igitego cya 2 cy’abanyamerika; umukino urangira ari ibitego 2 b’abagore bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku busa bw’abagore bo mu Buhorandi.

                                                                                                           MANIRAGABA Emmanuel


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA

Ubutumire : Mpuzamiryangoremezo Mt Jeraridi

Cenetra Hotel

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018