Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Imvura y’itumba iteganyijwe izagwa ari nyinshi mu turere twose tw’Intara y’Amajyaruguru



Umuyobozi wa Meteo Rwanda, Gahigi Aimable yasabye  abahinzi kwegera inzego zishinzwe iby’ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo zibagire inama y’uko bazongera Umusaruro

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda), cyatangaje ko imvura y’itumba iteganyijwe izagwa ari nyinshi mu turere twose tw’Intara y’Amajyaruguru, iboneraho gusaba abahinzi kwegera ababishinzwe kugira ngo bazabagire inama y’uko bakwiye kwitwara .

Meteo yasabye abaturage n’inzego zitandukanye kwifashisha iri teganyagihe mu gufata ingamba zigamije kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi no kwirinda Ibiza.

Umuyobozi wa Meteo Rwanda, Gahigi Aimable yasabye  abahinzi kwegera inzego zishinzwe iby’ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo zibagire inama y’uko bazongera umusaruro wabo n’uburyo bwo kwirinda ibiza.

Gahigi yagize ati:" iki Gihembwe cy’itumba cya 2019 imvura nyinshi izagwa mu turere twose tw’Intara y’Amajyaruguru ndetse ikigereranyo cy’imvura nyinshi iteganyijwe iri hejuru ya milimetero 510, ihagije izaba iri hagati ya milimetero 390 na 510, mu gihe

imvura nke izahera kuri milimetero 300 kuzamura kugeza kuri milimetero 390. muri rusange, mu Ntara y’Iburasirazuba hateganyijwe imvura ihagije usibye Akarere ka Kirehe ndetse igice cy’amajyepfo y’Akarere ka Ngoma na Bugesera naho hateganyijwe nkeya".

Imvura nyinshi iri hejuru ya mm510 iteganywa muri turere twa Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyabihu, Ngororero, igice cy’Akarere ka Nyamasheke, igice kinini cy’akarere ka Nyamagabe, Akarere ka Musanze, Burera, Gakenke Rulindo, Gicumbi, Muhanga, Kamonyi, igice kinini cy’akarere ka Ruhango, igice kinini cy’akarere ka Nyamagabe, Akarere ka Nyarugenge, Kicukiro, Gasabo Rwamagana, igice kinini cy’Akarere ka Gatsibo na Nyagatare n’amajyaruguru y’Akarere ka Bugesera.

Akarere ka Gatsibo, Nyagatare, igice cy’akarere ka Ngoma, igice cy’akarere ka Ruhango na Nyanza, igice cy’Akarere ka Bugesera, igice cya Nyaruguru, igice cy’akarere ka Rusizi n’igice cy’akarere ka Nyamasheke hateganyijwe imvura ihagije. naho akarere ka Kirehe, igice cy’akarere ka Ngoma na Bugesera hazaboneka imvura nke.

Nkundiye Eric Bertrand


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA

Missionnaires d'Afrique 150 ans

Cenetra Hotel

UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018