Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Imyaka 100 irashize, umunyarwandakazi wa mbere yiyeguriye Imana



Ku wa gatandatu, tariki 2 Gashyantare 2019, mu Rwanda hatangijwe ku mugaragaro yubile y’imyaka 100 y’abiyeguriye Imana. Uyu muhango wo gutangiza iyi yubile wabereye i Kibeho mu ngoro ya Bikira Mariya Umunyamibabaro, wayobowe na Musenyeri Selestini Hakizimana Umwepiskopi wa Gikongoro. Witabiriwe n’abihayimana bo mu miryango itandukanye barimo abapadiri, abafureri, ababikira n’abanyeshuri bakiri mu rugendo rwo kuyiyegurira.

Iyi yubile, yateguwe ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’abayobozi bakuru b’imiryango y’abiyeguriye Imana mu Rwanda, ASUMA (Association des Superieurs Majeurs) ije nyuma y’igihe gito (mu 2017) Kiliziya gatolika mu Rwanda yizihije yubile y’imyaka 100 abanyarwanda babiri bamaze bahawe ubusaserdoti. Muri iyi yubile y’abiyeguriyimana nayo, harizihizwa imyaka 100 ishize umunyarwandakazi wa mbere atangiye kwiyegurira Imana, akayegurira ubuzima bwe.

Nkuko tubikesha igitabo Special Magazine ya Arkidiyosezi ya Kigali cyo ku wa  27 Mutarama 2019 (pp.42), ku itariki 25 Werurwe 1919 nibwo umunyarwandakazi wa mbere Mama Yohanna  wo mu muryango wa Benebikira yakoze amasezerano yo kwiyegurira Imana, nyuma y’igihe gito Musenyeri Hirth yari amaze ategura abari b’abanyarwandakazi kugira ngo nabo bagire uruhare rwo kogeza ivanjili mu Rwanda babinyujije mu buzima bweguriwe Imana. Ari nabwo uyu muryango tumaze kuvuga hejuru washinzwe ndetse unakomeza kwakira abari b’abanyarwanda biyumvamo uyu muhamagaro.

Mu ijambo rya Musenyeri Selestini watangije ku mugaragaro iyi yubile, yibukije abihayimana kurushaho kumenya ibyabo (kumenya amabango n’amabanga y’ubuzima bweguriwe Imana bahisemo), guteza imbere abo batumwaho aribo umuryango w’Imana Kiliziya, bagafasha abo bashinzwe mu guteza imbere uburezi. Yabasabye kurushaho gushishikariza abafite aho bahurira n’ubuzima cyane cyane mu buvuzi kurushaho gukangurira ababagana kugena imbyaro, bakabigisha bagendeye ku buryo Kiliziya gatolika yemera. Abibutsa kongera kwibuka ubutumwa bafite bwo gusura abakristu mu ngo, bagasura miryango remezo, gusura imiryango ya Agisiyo gatolika no gusabana n’abakristu nkuko byaranze abihayimana ba mbere.

 

Mu ijambo rya Padiri Eugène Niyonzima, umuyobozi wa ASUMA yibukije  abihayimana amabanga 3 yatuma barushaho kunogera Imana ndetse no kunogerwa n’ubuzima bahisemo. Irya mbere ni kuba abayoboke nyakuri ba Jambo, uwo Jambo wabahamagaye kandi wabatoye bakamubera abayoboke nyakuri; iteka bakarangwa n’ijambo ryiza kandi ritanga ubuzima kuko ngo ijambo ryiza ari mugenzi w’Imana. Bakarangwa n’ijambo ririmo ubutumwa ritanga ubuzima, ritanga amahoro, n’umutekano. Ijambo ritandukanye n’urugambo, ubugambo cyangwa ibigambo. Ijambo bavuze rikaba ukuri, rikaba ari ijambo abantu bashobora kugenderaho imyaka n’imyaka. Ibanga rya kabiri ni guharanira ubutagatifu, umuyobozi wa ASUMA yabwiye abihayimana ko batagomba kwita ku bibaca intege cyangwa se ababaca intege kuko ibyo bishobora kubaca intege bishobora kubabera inzira ibageza ku butagatifu. Ati “guharanira kuba umutagatifu ni uguharanira iteka gusumba uko usanzwe, wagwa ukabyuka, Yezu akongera akagufata akaboko ugakomeza urugendo”. Ibanga rya gatatu yababwiye ari naryo rya nyuma ni guharanira umwihariko wabo. Yagize ati“iyi si iradushaka, iyi si yacu ishaka kugira ngo ibintu byose bimere kimwe, abantu bose bamere kimwe, abantu bose bavuge kimwe, ( …) twese duhore turi mu bintu bimwe, dute umwihariko wacu tujye mu by'abandi…”. Avuga ko iyo bigenze bityo usanga abihayimana bageze muri iyo si yo gukora iby'abandi, usanga ibyabo batakibimenya. Akomoza ku byaranze ubuzima bw’abakristu bo hambere mu ntangiriro za Kiliziya, yavuze ko ngo nubwo basabanaga n’abandi, bagasangira byose ngo ariko bagiraga umwanya wihariye maze bagasiga abandi basanzwe maze bo bakajya gusingiza Nyagasani, abatazi Imana bavuga nabi bo bakavuga neza. Abasaba kuba abakristu batari abo ku cyumweru, ahubwo bakaba abakristu bemeye kubaho nka Yezu wumvira iteka ryose kandi akumvira se.

Yubile y’imyaka 100 y’abiyeguriyimana mu Rwanda yatangijwe ku itariki 2 Gashyantare 2019 biteganyijwe ko izasozwa ku itariki 25 Werurwe 2020 i Kibeho.

MANIRAGABA Emmanuel


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA

Ubutumire : Mpuzamiryangoremezo Mt Jeraridi

Cenetra Hotel

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018