Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

MUSENYERI ARKIYEPISKOPI YASHYIKIRIJWE NA PAPA FRANSISKO “PALLIUM”, IKIMENYETSO CY’UBUMWE N’UBUYOBOZI BWA GITUMWA



Kuwa gatandatu tariki ya 29 Kamena 2019, ku munsi mukuru w’abatagatifu Petero na Pawulo, Papa Fransisko yahaye umugisha   pallium (soma paliyumu) ahita  anazishyikiriza Abepiskopi bakuru (Arkiyepiskopi) bashya mirongo itatu n’umwe. Muri abo bitabiriye ibyo birori i Roma, umunani bari ab’umugabane w’Afurika, harimo Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali. Ikimenyetso cya liturujiya cy’icyubahiro n’icyitangamabwiriza mu ntara ya Kiliziya m’u Rwanda akazacyambikwa, ku ntugu, kuwa 14 Nyakanga 2019, mu misa yitangwa ry’ubupadiri i Rulindo izatangira i saa yine: 10h00’. Ibyo birori bizayoborwa na Nyiricyubahiro Musenyeri Andrezej JOZWOWICZ, intumwa ya Papa mu Rwanda, ari kumwe na Karidinali Petero TURKSON uzaba ufite uruzinduko mu Rwanda.   

Kubera ko Umushumba wacu abaye uwa gatatu mu bepiskopi bakuru ba Arkidiyosezi ya Kigali, kuva yashingwa maze Arkidiyosezi ya Kabgayi ikagirwa diyosezi mu w’i 1976; twibutse ko uwamubanjirije, Nyiricyubahiro Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA, yahawe kandi akambikwa pallium na Mutagatifu Papa YOHANI PAWULO WA II  ku tariki ya 29 Kamena 1996; naho Arkiyepiskopi wa mbere wa Kigali, Musenyeri Visenti NSENGIYUMVA akaba yarayambitswe na Karidinali Angelo ROSSI, ku wa 20 Kamena 1976. Tutirengagije agaciro gakomeye ka pallium mu mateka no mu mategeko ya Kiliziya, dutanze incamake y’uruhererekane ruteguye neza kimwe n’igisobanuro cy’icyo kimenyetso cya gitumwa, tugendeye ku nyandiko za Kiliziya n’ibyagaragajwe na Laurence FAURE mu nyandiko “Pallium, ni iy’ejo hahise n’uyu munsi”.

1. Ijambo pallium rikomoka ku rurimi rw’ikilatini bigasobanura ‘akitero k’ubwoya’. Ni umwambaro cyangwa umwenda ugizwe n’uduce tubiri dusesuye kandi ukagaragaraho imisaraba itandatu; wambarwa na Nyirubutungane Papa, abakuru muri kiliziya z’iburasirazuba (patriarches) n’Arkiyepiskopi mukuru, bakawambara mu mihango mikuru ya liturujiya.  Kuri iyo pallium y’ubwoya  bw’umweru, imisaraba itandatu cyangwa itanu y’ubwoya bw’umukara cyangwa butukura yibutsa ibikomere bya Kristu , Ntama w’Imana wabambwe k’umusaraba. Pallium igereranya  rero n’intama yazimiye igatera ibyishimo Umushumba mwiza yitahukanye ayihetse ku ntugu, ndetse imiterere yayo ikibutsa igihe Yezu wazutse abwira Simoni Petero ubugira gatatu ati “Ragira abana b’intama zanjye (Yh 21,15-19).  Nk’uko imyambaro ya liturujiya ifite amateka anyuranye, pallium ituruka mu muco w’imyambarire ya mbere y’uruhererekane rwa gikristu.

2. Pallium rero ifite inkomoko mu Bugiriki, ariko yaje gukoreshwa n’Abaromani nk’agace  k’ubwoya kambarwaga mu buryo bunyuranye. Mu gihe cyakurikiyeho, pallium yambawe n’Abepiskopi bakuru kuva mu binyejana bya mbere bya Kiliziya, iza gushyirwa mu myenda isesurwa ku ntugu hejuru y’igishura tumenyereye muri liturujiya uyoboye misa ntagatifu yambara. Umurimo wa liturujiya  wa pallium wakomotse ku mwenda bisangiye izina wambarwaga n’abami b’abami biburasirazuba, nk’ikimenyetso cy’ubuyobozi. Kuva ku buyobozi bwa Nyirubutungane Papa  YOHANI-PAWULO I, kuyambika Papa byasimbuye  burundu  ikamba ry’icyubahiro (tiare), kugeza ndetse vuba aha ubwo Papa Benedigito XVI agaragaje agaciro kihariye yahaga iryo kamba igihe yatangiraga ku mugaragaro ubutumwa bwe muri Kiliziya. Birumvikana rero ko ari umwe mu mico idacibwamo icyuho kuva mu ntangiriro z’ubukristu kugeza ubwo  buri  Arkiyepiskopi mukuru yambikwa pallium i Roma cyagwa ahandi hagenwa. 

3. Cyakora, hari impinduka  zagaragaye  kuva mu 2015 ubwo Papa Fransisko yagennye ko Arkiyepiskopi mukuru azajya ashyikirizwa pallium na Papa, i Roma, ariko akazayambikirwa n’Intumwa ya Papa muri Arkidiyosezi ashinzwe. Niyo mpamvu Nyiricyubahiro Musenyeri Andrzej JOZWOWICZ ariwe uzambika  pallium Musenyeri Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi mushya wa Kigali ku itariki yavuzwe. Izo mpinduka zigamije gutuma imbaga y’abakristu ashinzwe ihibera kandi bikagaragaza ubumwe muri Kiliziya. Iyo ikaba intambwe ikomeye ku byerekeye icyo kimenyetso, muri urwo ruhererekane ruteguye neza.

4. Twavuga kandi ko itunganywa rya pallium naryo rifite igisobanuro ! Pallium itunganyirizwa mu ruganda rw’ababikira b’Ababenedigitine ba Mutagatifu Sesiliya w’i Trastevere, i Roma, bigakorwa hifashishijwe ubwoya bw’intama ebyiri ziba zororewe mu Bamonaki b’i Tre Fontane, arizo Nyirubutungane Papa aha umugisha ku ya 21 Mutarama ya buri mwaka, kumunsi mukuru wa Mutagatifu Anyesi, umubikira n’umumaritiri wo mu ntangiriro z’ikinyejana cya kane. Ubwoya bukoreshwa bugaragaza intama yazimiye, ihetswe ku ntugu z’umushumba mwiza. 

5. Twanibutsa kandi ko  mbere yo kwakira pallium, buri Arkiyepiskopi mukuru atangaza indahiro ye y’ubudahemuka ku buyobozi bwa Kiliziya buhagarariwe na Papa, bigakorerwa imbere y’imva ya Mutagatifu Petero intumwa, bitewe n’uko pallium ishushanya ubumwe bwa kiliziya yihariye n’umusimbura wa Petero. Niyo mpamvu dusoreje ku magambo yagenwe muri liturujiya y’umuhango wo kwambika pallium: “Akira pallium yatangiwe imbere y’imva ya  Mutagatifu Petero. Tuyiguhaye mu izina ry’Umuyobozi wa Kiliziya Nyirubutungane Papa N…, kugirango uyambare nk’ikimenyetso  cy’umuyobozi  wa Arkidiyosezi kugeza aho intara yawe y’ubutumwa igarukira. Ikubere ikimenyetso cy’ubumwe, igaragaze ubumwe ufitanye n’icyicaro cya Kiliziya, ndetse n’ipfundo ry’urukundo rikangura imbaraga za roho yawe” (Rebera, Igitabo cy’imihango y’abepiskopi, n.1154, p. 303). Urakarama muryango w’Imana, wowe Kiliziya ya Kristu yo mubihe byose n’ahantu hose, uragahoraho wowe n’"abashumba bawe bihatira guhorana impumuro y’intama baragiye”.

Byateguwe na P. J. de Dieu TUMUSHIMIRE (Chancelier/Kigali) bishyirwa mu kinyarwanda na Janvier NSHIMIRIMANA (P. Cathédrale).


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018