Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

INYIGISHO, ICYUMWERU CYA 17 GISANZWE, UMWAKA C, TALIKI 28.07.2019



Mu isomo rya mbere, turabona Abrahamu asenga. Icya mbere twamushimira cya mbere cya mbere, ni umutima w’impuhwe. We wari intungane ntabwo yasabye abanyabyaha kurimbuka. Ntabwo yavuze ati “Eee! Ahubwo wari waratinze! Ubundi bariya bagome, bariya (…) wari ukibamaza iki ku isi yawe koko?” Ntabwo Abrahamu yasigaye apfukamye avuga ati” Eee, Uhoraho rwose, uramenye ntiwisubireho. Jyenda ubatsembe, Uhoraho!” Ntabwo yasenze atyo Abrahamu. Biragaragara rero ko nk’uko Mutagatifu Inyasi wa Antiyokiya abitwigisha, ko no muri Abrahamu Umutima wa Yezu Nyirimpuhwe wari waramutashyemo, kimwe n’abandi bahanuzi bose bagiye koko basabana n’Uhoraho ku buryo bugaragara. Uwo baboneraga kure, We yababonaga hafi ye kandi umutima wabo akawukoraho. Kuko ibyo Abrahamu yakoze muri ririya sengesho rye, Yezu ni We wabyujuje adasabira abantu gukira gusa, ahubwo yemera gutanga ubuzima bwe kugira ngo abo bantu boye gupfa, kandi bari babikwiye; abo bantu ni twebwe. Uwo muntu ni jyewe, uwo muntu ni wowe.

Urukundo rwa Yezu nk’uko mu isomo rya kabiri babitubwira, We wadukuriyeho imyenda twagombaga kwishyura kubera ubugome bwacu, kubera ubwangizi bwacu, akadusukuza amaraso ye, maze akatwinjiza mu ibanga rya Se ku buryo dushobora kumubwira tuti “Dawe! Papa!”        Abrahamu rero, Yezu amuduhayeho urugero uyu munsi nk’umuntu wihanganira abanyabyaha, akabasabira umukiro abikuye ku mutima. Urwo rugero rero bavandimwe, kuri iki cyumweru, rutumurikire. Urumuri rwa Roho Mutagatifu rwamurikiye umutima wa Abrahamu maze agasenga mu gihe cye asabira ukurokoka kw’abagizi ba nabi, kw’abangizi, kw’abagome, natwe bihindure umutima wacu.       Kuba Umukristu ni ingabire, ntabwo ari imigambi dufata. Ni nde se wafata imigambi yo kubabarira umuntu wamwiciye, maze akabibasha? Nta n’umwe. Ni nde se wafata imigambi yo kubabarira uwamunyaze akamukura amata mu kanwa, maze akabibasha? Nta we. Ni ingabire ya Roho Mutagatifu. Nta muntu rero ugomba gushyira imipaka kuri iyo ngabire.  Ahubwo tugomba kwemera kuyoborwa n’izo mbaraga, n’izo mpuhwe za Roho Mutagatifu, izo mpuhwe za Data, izo mpuhwe za Yezu Kristu, maze aho guhora tuvumagiza abantu batugiriye nabi, tubavumira ku gahera, tubarimbuza ururimi cyangwa se n’ibindi byose twashobora gukoresha: ari uburozi, ari umuhoro, ari isasu, ari ingoyi, ibintu byose bibi; kandi ibyo ngibyo tukabikora tutaretse kwiyita aba Yezu Kristu, ndetse ahubwo tutaretse no guhazwa Yezu uri mu Ukaristiya, tutaretse kwiyita abambari ba Bikira Mariya  Nyina wa Yezu Kristu, ibyo byose tukabivangavanga, uyu munsi Yezu arashaka kuduha iyo ngabire kugira ngo idukure muri ubwo buroko, aho umuntu yifungiranye mu nzangano. Mu kwanga abantu babi; akenshi umuntu akumva ko afite impamvu: « Eee! Si babi se! Sha nuko batakugiriye nabi sha! Eee!  wowe uravuga! Baragapfa bashire! Baraga (…)! Ngaho reka dusenge; twiragize Imana yacu, Imana yacu ikomeze iturengere iturwaneho, iturinde bariya bavunamuheto, bokarimbuka bogapfa nabi! » Ariko se (…)! Ubwo bari imbere y’umusaraba, amashusho ya Bikira Mariya, cyangwa se ahubwo bahagaze no muri shapele, cyangwa se aho basengera imbere y’Isakramentu ritagatifu, bariherereye bari mu kiganiro cy’ubugome bwabo, cy’ubugambanyi bwabo bagambanira urukundo rwa Yezu Kristu. Bibereye mu buroko bw’ubugome.

Uyu munsi rero Yezu Krustu abo ngabo arabasanze kugira ngo ababohore. Bohoka muvandimwe, mu izina rya Yezu. Reka kwifungirana mu bugome. Reka kwifungirana mu nzangano; reba urugero Abrahamu aguhaye, asengera Sodoma. Nawe winjire mu maraso ya Yezu Kristu kandi usukurwe na yo, utangire ubuzima bwo kubaho: Kubaho mu kuri, kubaho mu rukundo, kubaho mu mahoro, kubaho mu byishimo dukesha Pasika ya Yezu Kristu We wadupfiriye akazuka.

Ngibyo rero ibyo Roho Mutagatifu ashaka kuduha uyu munsi nk’uko yabihaye Abrahamu mu izina rya Yezu. Kugira ngo umutima wacu uhindure imisengere. Uhindure aho ugana. Iyo ngabire rero nta we ushobora kuyiha; ni yompamvu tugomba kuyisaba dukomeje. Kandi Yezu Kristu yatubwiye mu Ivanjili ati” Nta we usaba Roho Mutagatifu ngo amwimwe.”

Abasaba Roho Mutagatifu Roho w’urukundo: “Mpa gukunda abantu bangiriye nabi Nyagasani Yezu. Mpa Roho wawe w’urukundo anyuzure. Mana Data, Papa, Dawe. Mu izina rya Yezu mpa roho wawe w’urukundo ahindure ubuzima bwange. Ntabwo nshaka gukomeza kuba mubi ndabyanze. Umutima wanjye w’ibuye wuhindure mu izina rya Yezu, Dawe!”  ni nde uzasenga atyo ngo Nyagasani areke kumwumva se? Nta we.

Ngaho rero muvandimwe kuri iki cyumweru, va muri abo bahora bavumana, na bo ubwabo bakigira ibivume, ahubwo winjire mu bahora bahesha abandi umugisha, bawubasabira nka Abrahamu, nka Pawulo intumwa, Umubyeyi Bikira Mariya, kandi uwo mugisha bakawusabira bose nta we bakuyemo. N’abo isi yita ruvumwa cyangwa se yise, maze impuhwe za Yezu Kristu zisendere umutima wawe.

Ngwino Roho wa Yezu mu izina rya Yezu kubw’amasengesho ya Bikira Mariya. Maraso Matagatifu ya Yezu Kristu, udusukure. Mutima utagira inenge wa Bikira Mariya, uturengere, uturwaneho, udutsindire ubugome n’umutima mubi, uturonkere urukundo rwa Roho wa Yezu. Udusabire, Umutima utagira inenge wa Bikira Mariya. Singizwa Yezu Kristu wadupfiriye ukazuka!


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018