Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Ababyeyi barishimira serivise begerejwe biciye mu marerero



Gahunda ya Leta ni ukugira irerero ry’umudugudu hirya no hino mu turere biciye mu bafatanyabikorwa bayo batandukanye harimo insengero, imiryango yigenga, ibigo by’abikorera n’abandi, akaba ari muri urwo rwego twaganiriye na bamwe mu babyeyi bohereza abana babo mu marerero y’umudugudu bakadutangariza uburyo iyi gahunda ibafasha mu mibereho yabo.

Biciye mu kigo cy’igihugu NECDP (National Early Childhood Development Program) n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo imiryango mpuzamahanga itandukanye nka save the children, compassion international n’abandi ubu hirya no hino mu midugudu no mu turere hari gutangizwa amarerero y’abana b’inshuke batarageza igihe cyo kujya mu mashuri y’incuke nk’uburyo bwo kubategura kwinjira mu ishuri.

Nkuko bamwe mu baganiriye na Kinyamateka babidutangarije, iyi gahunda ahanini ireba abana bafite hagati y’imyaka 2 kugera kuri 5 ariko batarabasha kujya mu mashuri y’inshuke.

Abana bafite hagati imyaka 2-5 mu mudugudu bahurira hamwe, bakigishwa udukino n'imico ikwiriye

Bamwe mu babyeyi bo mu mudugudu wa Mpanga ho mu Karere ka Muhanga baganiriye na Kinyamateka bayitangarije ko iyo bohereje abana mu irerero bibafasha nabo kugira ibyo bikorera nk’ababyeyi, bityo bikabaruhura amasaha macyeya mu gihe cy’imirimo yo mu rugo, Fortune yagize ati: “Iyo umubyeyi ari kumwe n’umwana mu rugo cyangwa mu murima, akenshi usanga umwana nawe aba akeneye kwitabwaho, mu gihe umubyeyi nawe aba akeneye kugira icyo akora, rimwe na rimwe amusaba kumuheka cyangwa kumuterura mugihe yakabaye ahinga, atera intabire, yahura amatungo cyangwa atunda ifumbire n’imbuto, muri icyo gihe rero umubyeyi arahavunikira. Ariko iyo yaje mu bandi bana ku irerero yunguka byinshi bityo n’umubyeyi agakora imirimo atuje.”

Si Fortune gusa kandi wavuze ibyiza by’irerero ry’umudugudu kuko n’umwe mu bafatanyabikorwa mu gutangiza irerero muri uyu mudugudu akaba n’uhagarariye urusengero bahuriraho Pasiteri Alfonse, yadukangarije ko iyo umwana aje mu bandi biramufasha bityo, akiga byinshi bimutegura hakiri kare kwinjira mu ishuri birimo n’indangagaciro nyarwanda niza gikirisitu. Alfonse yagize ati: “Hano abana bahigira byinshi iyo bari kumwe, uturirimbo, udukino, basomerwa udukuru bagera mu rugo bakaganiriza ababyeyi, bigishwa imyifatire ikwiye mu bandi, nko kumenya gusaba uruhushya, kuvuga ko ashaka kujya mu bwiherero, tubigisha gusenga, gusangira no gusaranganya duke duhari, n’ibindi byinshi […] Ni kenshi mu bice by’icyaro usanga umubyeyi ahetse umwana, akururana n’amatungo magufi, yikoreye inkwi cyangwa ubwatsi cyangwa imigozi cyangwa amazi, ibyo byose rero iyo yohereje umwana hano tukamumusigaranira hari byinshi aruhuka, kuko no mukazi ke akora atuje”

Ubusanzwe ubwonko bw’umwana ni nk’urupapuro rw’umweru rutanditseho, bityo ibyo umuntu ashyizeho nibyo bijyaho, ni muri urwo rwego leta yagize igitekerezo cyo guhuriza abana hamwe, bagategurwa hakiri kare kuzaba abagabo bafitiye akamaro igihugu n’umuryango muri rusange, aho kwirirwa bazerera mu ngo z’abaturanyi aho bashobora no kwigishwa ingeso mbi zirimo gutukana, kurwana n’ibindi abana bafata amasaha macye ku munsi, mu minsi ibiri mu cyumweru bagahura kuva saamibiri kugera saatanu, bagahabwa igikoma, n’amata aho bishoboka ubundi bagakina bakishima.

UMUTONI Beata

 

 

 

 

 

 


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018