Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Kagame Manzi yasinye amasezerano yo kumufasha kuzamura impano ye



AMAKURU 12/03/2019

Kagame Manzi Justin ni umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana nyuma yo gusinya amasezerano yatangaje  ko amasezerano y’imikoranire azamara umwaka umwe na SKY LABEL izamufasha kuzamura impano ye y’ubuhanzi. Bimwe mu bikubiye mu masezerano ni uko bazamukorera indirimbo ze mu buryo bw’amajwi n’amashusho no kumutegurira ibitaramo binyuranye.

Kagame Manzi Justin umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana

Akomeza avuga ko aya masezerano agamije kwamamaza inkuru nziza n’ubutumwa  bw’Imana, binyuze mu ndirimbo, ati:”Bazajya bamfasha nk’umuhanzi, hanyuma dukorane nabo nka Label, niba nabikoraga ndi jyenyine, urumva nange nzaba norohewe bitume ngira undi mwanya wo gutekereza ibintu bishya.”

Gakwaya Jean de Dieu, uyobora Kompanyi yitwa SKY ENTERTAINMENT GROUP

Gakwaya Jean de Dieu, uyobora Kompanyi yitwa SKY ENTERTAINMENT GROUP ari nayo ifite icyitwa SKY LABEL yatangaje ko kugeza ubu bamaze gusinyisha Kagame wenyine ariko ngo buhoro buhoro bazagenda bafata n’abandi.

Yavuze ko batangiranye na Justin wenyine, ariko umwaka nurangira bazakora evaluation (isuzuma) bakareba ibyo bagezeho, ati:”Nibwo tuzabona gusinyisha abahanzi babiri, ndetse dufite n’ikizere ko imyaka izagenda iza tuzajya dusinyisha n’abarenze babiri.

SKY Entertainment Group ni Kompanyi imaze amezi atatu itangiye ari nayo ifite ishami SKY LABEL. Iyi kompanyi ikaba inafite ikiganiro gica kuri Televiziyo cyitwa BEST SATO.

Nkundiye Eric Bertand


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA

Missionnaires d'Afrique 150 ans

Cenetra Hotel

UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018