Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Kigali : Hagiye gufashwa abagore n'abakobwa 200 kwiga moto banafashwe kuzihabwa ku nguzanyo



Yego innovation Limited muri gahunda yayo ya Yego Moto ku bufatanye n’Umushinga w’Abadage wita ku iterambere (GIZ), basinyanye amasezerano yo gufasha abagore b'abakobwa mu mushinga uzafasha abagore b'abakobwa 200 bo mu Mujyi wa Kigali kwinjira mu mwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, aba bagore b'abakobwa bakazigishwa gutwara moto kugeza babonye uruhusa rwo gutwara moto rwemewe n'amategeko. nyuma bakazabafasha kubona moto ku giciro gito.

Umuyobozi Mukuru wa Yego Moto, Mahesh Kumar, yavuze ko kugira ngo batekereze ku bagore ari uko basanze barasigaye inyuma cyane cyane muri uyu mwuga wo gutwara abagenzi kuri moto. Ati:" Nyuma y'uko Yego Moto ibonye ko mu bagabo barenga ibihumbi 45 batwara moto, abagore batanu gusa aribo bakora aka kazi.twahisemo  guhitamo abagore bazahugurwa, dufatanyije n'umufatanyabikorwa GIZ ku ikubitiro tugahugura abagera Kuri 200 gutwara moto mu gihe cy’amezi atandatu".

Kumar  akomeza avuga ko abazaba batoranijwe bazigishwa ururimi rw’Icyongereza, bigishwe uko Umujyi wa Kigali uteye, uburyo bwo kwakira abakiriya, amakuru ajyanye n’u Rwanda, kwirwanaho (imyitozo yo kwirinda igihe basagariwe), uburyo bafasha uwagize impanuka (First aid) , gutwara moto, bigishwe ikoranabuhanga ryo gukoresha mubazi ya Yego moto , no gukanika ibinyabiziga cyabo igihe cyahuye n'ikibazo batiriwe bajya gukoresha Cyangwa ngo basubike akazi kabo. Ati:" birakwiye ko abagore na bo bafashwa kwitinyuka bagakora uyu mwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bawitabira kuko usanga bakiri bake cyane ".

SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney , Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda, , yavuze ko  Polisi izakomeza kubaba hafi kandi  ko impanuka zizagabanuka , Ati :"  nk’uko tubizi, bashiki bacu mu buryo baremye bakunda kwitonda kurenza bagenzi babo b'abagabo. Ndashishikariza abagore gukoresha ubumenyi bazahabwa kugirango babone impushya zo gutwara ibinyabiziga, aho bazanyura mu nzira zisanzwe ku muntu wese ukeneye uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga mu Rwanda nk'uko amategeko abiteganya .

Yego innovation Limited ku bufatanye n’Umushinga w’Abadage wita ku iterambere (GIZ), basinye amasezerano atangiza umushinga uzahugura abagore 200 bo mu Mujyi wa Kigali kukubafasha kwiga no gutwara moto abazatsinda Amasomo n'ibisamini bwo gutwara bakazoroherezwa kubona moto bazishyura ku nguzanyo buri cyumweru.

Kuva muri Nyakanga kugeza mu Ukuboza uyu mwaka nibwo aba bagore bazahugurwa mu gihe cy’amezi atandatu, bazakorera uruhusa rwo gutwara ,bujuje n'ibisabwa, Nyuma abatsinze bahabwe moto hazakurikiraho gushinga  koperative ibahuza.

GIZ ivuga Ko Nyuma yo gufasha abo bagore kwiga no gutwara moto hakurikiraho n'ikiciro cy'abatwara imodoka zitwara abantu (Tax voiture) n'izitwara imizigo (amakamyo)

NKUNDIYE Eric Bertrand


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA

Ubutumire : Mpuzamiryangoremezo Mt Jeraridi

Cenetra Hotel

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018