Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Kigali: hatangijwe umushinga ugiye kubakwamo inzu 3000, zizafasha abafite ubushobozi buke



Kuri uyu wa mbere tariki 3 Kamena 2019 Mu Murenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge hatangijwe umushinga ugiye kubakwamo inzu 3000, zizafasha abafite ubushobozi buke, bahembwa umushahara uri guhera ku bihumbi 200 n'ibihumbi 900 mu gihe kirerekire. Ku ikubitiro hakaba hagiye kubakwa amazu 500 azuzura mu gihe cy'amezi 6.

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Amb. Gatete Claver, avuga ko uyu mushinga uzafasha abari basanzwe nta nzu bafite kubera ubushobozi buke. Ati:" uyu ari umushinga wo kubaka amacumbi ibihumbi bitatu azubakwa mu gihe gito, akazaba yubatswe mu buryo bukoreshejwe ikoranabuhanga kandi ikiruseho azaba ahendutse kuko azaba yubakishijwe ibikoresho bikorerwa mu Rwanda ".

Amber. Gatete avuga ko Izi nzu zigiye kubakwa kuri hegitari 42 mu gihe cy’umwaka umwe zizaba zuzuye, ni mu mushinga wa Rugarama Park Estate, ku bufatanye bwa Remote Group, Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda (BRD) na Shelter Afrique, Leta ikazatanga ibikorwa remezo birimo amazi n'amashanyarazi.

Mutuyimana Claude , Umunyamabanga nshingabikorwa w'umugi wa Kigali,  yavuze ko nk'umujyi wa Kigali barohereje abashoramari mu kubona aho bubaka nka Kimwe mu byagoraga abashoramari bashaka kubaka , ibyo kubakisha ndetse n’ibikorwa remezo, bakaba bafashwa kubibona kugirango hubakwe Inzu nyinshi bityo bigabanye akajagari k'amazu mu mujyi wa Kigali.

Mu rwego rwo gufasha abashoramari bashaka kubaka inzu ziciriritse zifasha abanyarwanda bafite ubushobozi buke, leta yashyizeho ikigega kitwa (Affordable Housing Fund), aho ishyiramo amafaranga ifatanyije n’abafatanyabikorwa, aya mafaranga agahabwa amabanki. Aya niyo mafaranga azajya afasha ushatse ya nzu kuyafatamo ideni ariko iryo deni akazajya aryishyura mu gihe kirekire kandi inyungu ikazaba iri hasi kuri 11%, bitandukanye n’andi madeni amabanki asanzwe atanga.

Ikigega Affordable Housing Fund cyashizwemo  miliyoni 150 z’amadorali acungwa na BRD, yashyiriweho abafite ubushobozi buke batabashaga kwigurira Inzu. Akazahabwa amabanki kugira ngo agurizwe abashaka izi nzu zihendutse binyuze muri banki akorana nayo kandi uya mafaranga azanyuzwa muri banki zose .

Umuyobozi Mukuru wa BRD, Eric Rutabana,kugira ngo umuntu abone inzu azajya anyura muri banki asanzwe akorana nayo imwemerere inguzanyo ariko yabanje guca kuri Rugarama Park Estate bayabagarije Inzu ashaka guturamo hanyuma ajye yishyura muri banki yamuhaye inguzanyo mu gihe kirerekire kandi ko aya ari amahirwe ku banyarwanda bafite ubushobozi buke kuko ubusanzwe umuntu atashoboraga kuba yabona inzu igura miliyoni 12,15, 18 cyangwa 35 Frw kuko izari zihari Kuri miliyoni 45.

Biteganijwe Ko Mu mezi atandatu icyiciro cya mbere kizaba kirangiye. Abazahabwa aya mazu ni abatari bafite n'inzu n'imwe bahembwa umushahara Uri hagati y’ibihumbi magana abiri (200,000) na n'ibihumbi maganacyenda (900,000) by’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi.

Inzu ifite icyumba izagura amafaranga y’u Rwanda miliyoni 12, naho ifite ibyumba bibiri igure miliyoni 18, irimo nini y'ibyumba bine izishyurwa kuri miliyoni 23 z'amafaranga y'amanyarwanda.

Uyu ni umushinga uzatwara miliyoni 131 z’amadolari, abantu ibihumbi 14 bakaba aribo uzakira.

NKUNDIYE Eric Bertrand


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018