Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

KINYAMATEKA 1899 KAMENA 2019



IJAMBO RY'IBANZE 02/07/2019

Ubuyobozi bwa Kinyamateka buramenyesha abasomyi bayo ko numero nshya 1899 yasohotse. Ikaba igura amafaranga 500. Ku mwaka akaba ari ibihumbi 5000. Murayisanga aho musanzwe muyifatira n’aho ikorera kuri Pallotti Presse i Gikondo. Muranayisanga mu ncamake ku rubuga rwayo www.kinyamateka.net

Kinyamateka irashimira abafatabuguzi bayo ibashishikariza gukomeza gukunda gusoma no gukomeza gufata ifatabuguzi. Abarifashe birinde ibirarane, abatararifata barifate.

Ibiri muri numero nshya yasohotse : Mu ijambo ry’ibanze : Kinyamateka iti « Ukarisitiya si ‘capati’ nk’ababitekereza batyo ». Kinyamateka irasobanurira abasomyi bayo ibyerekeranye n’Ukarisitiya. Ukarisitiya ni Isakaramentu ; ni injishi y’ubumwe ; ni isoko y’ubuvandimwe ; … Ukarisitiya ni iki ? Itumarira iki ? Tugomba kuyihimbaza dute ? Ese urashaka gusubizwa ibyo bibazo byose ndetse n’ibindi bibishamikiyeho ? Naga akajisho kuri paji ya gatatu ya Kinyamateka numero 1899 usobanukirwe, ureke kujya witiranya ibintu. Rwose va mu bujiji, ubutazongera kubeshywa byinshi.

Mu Iyogezabutumwa rya Kiliziya n’Iyobokamana : Kinyamateka, muri uyu mwaka wa gitumwa, yiyemeje kubaherekeza mu rugendo rwo kunyungutira imbuto z’urugendo nyobokamana rw’imyaka itatu Kiliziya mu Rwanda yiyemeje gukora mu myaka itatu ishize : hari uwahariwe Impuhwe z’Imana, uwahariwe Ubusaserdoti n’uwahariwe Ubwiyunge. Muri nimero yatangiye uru rugendo rwo kuzirikana k’ubuhamya cyangwa ku mbuto z’iyi myaka twabagejejeho ibiranga ubuhamya cyangwa imbuto zabwo. Twabagejejeho kandi ingero zimwe na zimwe zigera kuri 12 ziranga abantu baratwa n’ibitabo bitagatifu ; mu kurangwa n’imbuto z’ubucuti, imbuto zisoromwa ku bwiyunge kandi zikabibwa mu kuri n’impuhwe n’abantu b’Imana. Twabagejejeho kandi ubuhamya bw’uwabashije kubabarira kubera Inkuru nziza n’uwabashije gusaba imbabazi abikuye ku mutima. Muri numero ziheruka, twasubukuye ingero z’ababashije gusaba imbabazi n’ababashije gutanga imbabazi bamurikiwe n’Ibyanditswe Bitagatifu n’Inyigisho za Kiliziya. Muri numero iheruka, nyuma yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994 ku nshuro ya 25, twabateguriye ubuhamya bugamije isana-mitima bw’abafitanye amasano ya hafi bari barahemukiranye none bakaba bariyunze. Muri numero 1898 (numero iheruka), twabateguriye ubuhamya bw’abatinyutse bakababarira kubera inyigisho batangaga. Ni abasaserdoti bafite ubutumwa bwo kwigisha. Ni ubwa Padiri Emmanuel Twagirayezu n’ubwa Musenyeri Servilien Nzakamwita. Muri iyi numero (1899) twabagejejeho ubuhamya bwabakozweho ubutumwa n’abo mu Muryango wa gikristo udaharanira inyungu witwa Prison Fellowship Rwanda (PFR) ; aribo Mukumira Innocent, Laurence Niyongira na Thacien Nkundiye. Soma Kinyamateka numero 1899 paji ya 4 n’iya 5 nawe bigutere imbaraga zo kunyungutira imbuto z’ubwiyunge. Kinyamateka yabivuye imuzingo. « Nta kuri, nta bwiyunge ! » ; « Nta bwiyunge, nta burere ! » : « Nta burere, nta majyambere ! » ; « Nta majyambere, nta kwibohora » ; « Nta kwibohora nta kubohorwa ! »

Kinyamateka kandi ikomeje kubafasha kwitegura icyumweru mu isengesho ryo mu muryango remezo rya Lectio Divina. Wari uzi icyo Papa yifuza muri uku kwezi ? Nzasenga nte muri uku kwezi ? Ibyo urabimenya muri iyi numero. Kinyamateka ikomeje no guhugura abasomyi bayo ku nyigisho za Kiliziya. Ese wabimenya ute udasomye Kinyamateka 1899 ? Byahe byo kajya!!! Ntucikwe.

Hari n’andi makuru anyuranye y’igihugu, aya Kiliziya n’ayo mu madiyosezi : Kinyamateka, muri uku kwezi yibanze ku bikorwa by’uburezi. Kinyamateka yabakurikiraniriye iby’ukuntu icyumweru cy’uburezi cyagiye gisozwa. « Ngo Bahakanye kuba ibiseswa mu burezi biyemeza kuba ku isonga » Abo ni abahe ? Baza Kinyamateka 1899 ku rupapulo rwa mbere n’urwa gatatu. « Abahanga bagaragaza agaciro ko kwita ku mwana akiri muto » Ese wabigenza ute ? Kinyamateka irabasubiza. I Gatsibo, Umuvunyi mukuru yakebuye abaturage basiragira mu nkiko baburana iza « ndanze ». Umunyamakuru wa Kinyamateka wariyo ati iki ? Kinyamateka numero 1899, urupapulo rwa 6 yabivuye imuzingo. Ukubura kw’igitsure cy’ababyeyi ni nyirabayazana y’inda ziterwa abangavu. Ese nibyo koko ? Kinyamateka numero 1899 irabigaragariza abasomyi bayo ku rupapulo rwayo rwa 14. U Rwanda aho rugeze rwubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu harashimishije. Rugeze he ? Baza Kinyamateka 1899 urupapuro rwa 14. Kumenya imibare ni igisubizo ku bana b’abanyeshuri. Gute Se ? Kinyamateka irabibasobanurira. Gukira ibikomere n’imbaraga zo gukomeza kwakira undi nawe akakwakira. Ibyo musenyeri Antoni yabigaragarije mu kiganiro cyabereye muri Christus mu Bayezuwiti. Ati : Iki se ? Ntiwabimenya utisomeye Kinyamateka numero1899.

Mu madiyosezi atandukanye, Kinyamateka yabakurikiraniye ibirori byo guhimbaza Icyumweru cy’uburezi gatolika ku rwego rwa Arkidiyosezi ya Kigali i Rubona ya Kigarama. Kinyamateka yanyarukiye i Byumba, mu Ruhengeri, i Ntarama ya Nyamata mu Bugesera no kwa Nyirangarama i Rulindo ya Kigali. Ihuriro ry’abageni ba Yezu muri Diyosezi ya Byumba urarizi ? Rambura Kinyamateka numero 1899 urupapulo rwa 8 umenye iryo ari ryo. Mu Ruhengeri abari mu ihuriro gatolika « Abageni ba Nyirubugingo » bakoze amasezerano. Byari byifashe bite? I Ntarama mu kwezi kwa Kamena 2019 babonye kiliziya nshya nyuma y’imyaka 25 basengera mu nsi y’igiti. Uwo munsi wabagendekeye ute? Abakristu bo kuri Nyirangarama bakiranye ibyishimo shapeli bubakiwe na Sina Gérard. Dore ibirori ! Dore akarasisi! Dore Ubutumwa! Dore Missa ! Dore umunsi utagira uko usa kwa Nyirangarama ; ni akandi kandi kandi ! Byose ni kuri Nyirangarama. Kinyamateka 1899 yabivuye imuzingo. Soma Kinyamateka numero 1899 usobanukirwe ibyo ari byo, ushire amatsiko. Soma, somesha Kinyamateka, utazaba injiji uzize ukusoma kwawe Kinyamateka!

Mu buzima : Kinyamateka yanyarukiye i Nyagatare ibazanira inkuru icukumbuye igaragaza ukuntu hashyizweho ingamba zizaca ubwandu bushya bwa sida. 14 Kamena ni umunsi mpuzamahanga wo gutanga amaraso ; Kinyamateka yabatangarije ko abayobozi basaba abanyarwanda kugira umuco wo gutanga amaraso. Gira umutima utabara muvandi kandi soma cyangwa somesha Kinyamateka 1899, ku rupapulo rwa 12 ubimenye neza, usobanukirwe uve mu bujiji hato utazagwa mu ruzi urwita ikiziba uzize kudasoma kwawe Kinyamateka.

Mu burezi n’umuco : Ku rupapulo rwa kabiri, numero 1899, Kinyamateka iti : « Wari uzi ko uburezi gatolika ari ubutumwa bukomeye bw’Imana ? » Icyo kibazo n’ibindi, Kinyamateka 1899 yarabisobanuye. Kinyamateka kandi ibafitiye inkuru igaragaza uburyo ababyeyi basaba ibigo bya Kiliziya gatolika kongera amasaha y’isomo ry’Iyobokamana. Ese babisabiye iki, babisabiye he ? Ese wamenya ibyo aribyo udasomye Kinyamateka numero 1899 ? Rambura Kinyamateka usome umenye, usobanuke, usobanukirwe, utazajya ubeshywa byinshi uzize kudasoma kwawe Kinyamateka.

Mu butabera n’amahoro cyangwa muri Caritas : Kinyamateka yabagejejeho inkuru ivuga ukuntu ubunyarwanda n’ubukristu ari inkingi ikwiriye kubakirwaho iyogezabutumwa rivuguruye. None bimeze bite? Ese wabimenya udasomye Kinyamateka? Byahe byo kajya! Kinyamateka numero 1899 urupapulo rwa 7 yabivuye imuzingo?

Mu bukungu n’iterambere : Kinyamateka iragaragariza abasomyi bayo ko ibyuma bikonjesha mu nyubako bizasimburwa ibikoreshwa amashanyarazi make. Ese bimeze bite? Soma Kinyamateka 1899 urupapulo rwa 13 umenye uko bimeze maze ushire amatsiko, utazajya uhendwa uzize kudasoma Kinyamateka kwawe. Kinyamateka kandi irabagezaho inkuru igaragaza ukuntu intebe nke nko mu mabanki ari ikimenyetso cya service nziza. Abantu ntibakigenda bikuruza ku ntebe kubera ko service zihuta/kubera ikoranabuhanga. Bimeze bite se ? Injira mu ruhando rw’iterambere usome, usomeshe Kinyamateka umenye ibyerekeranye n’ukwizamura mu bukungu. Soma Kinyamateka usobanukirwe.

Mu bindi (supplementum n’urubuga rw’abatwandikiye) : Muri iyi numero 1899, Kinyamateka yabagejejeho inshamake y’urwandiko rwa Papa Fransisko « Christus vivit », igice cya gatatu ari nacyo cya nyuma. Ese ni ibiki bikubiye muri urwo rwandiko rw’Umushumba wacu? Ubwo se wabimenya udafite Kinyamateka numero 1899 ngo ubyisomere? Byahe byo kajya! Soma, somesha Kinyamateka numero 1899 urupapulo rwa 10 ugendane na Kiliziya n’abashumba bayo.

Mu rubuga rw’abasomyi, Kinyamateka yabashyiriyeho inkuru yabereye i Murambi ya Rulindo n’iy’i Busogo. « Ntihakagire ushinga urugo rutazwi n’Imana kandi rutazwi na Leta » Ibyo byavugiwe muri yubile y’imyaka ijana Ivanjili igeze i Murambi ya Rulindo. Ese byari byifashe bite? Ntiwabimenya byose udafite Kinyamateka numero 1899 mu ntoki zawe ngo ubyisomere cyangwa ngo ubisomeshe. Fungura kuri Paji ya 11 usobanukirwe. I Busogo bati « Ishuri ryacu ridutoza kubaha no kwita ku mutungo rusange » Ese wabigiraho iki? Jya ku rupapuro rwa 11 rwa Kinyamateka 1899 urabimenya.

Mu tuntu n’utundi: Kinyamateka 1899 ku rupapuro rwa 15, Kinyamateka yanyarukiye muri Tanzaniya ndetse n’i Kibeho. Kinyamateka irasobanurira abasomyi bayo ibyerekeranye n’ukuntu Korali Il est Vivant yimitse Bikira Mariya w’i Kibeho muri Tanzaniya. Soma, somesha Kinyamateka numero 1899 urupapulo rwa 15, umenye uko byagenze. Kinyamateka ibafitiye n’indi nkuru ivuga ibyerekeranye n’ukuntu ishuri rya GS Mère du Verbe Kibeho ryubakiwe amacumbi azafasha kuzamura ireme ry’uburezi. Byagenze bite? Soma, somesha Kinyamateka numero 1899 urupapulo rwa 15, ushire amatsiko.

Ku rupapulo rwa nyuma, Urubuga rw’imikino n’imyidagaduro : Kinyamateka 1899 yaabagejejeho inkuru ivuga ko igikombe « Umurenge Kagame Cup 2019 » cyatashye iburengerazuba. Soma, somesha Kinyamateka numero 1899 urupapulo rwa 16, ushire amatsiko. Kinyamateka kandi yabatangarije inkuru igaragaza ko umukinnyi kabuhariwe Fernando Torrès yasezeye umupira w’amaguru. Yabagejejeho kandi ko Rayon Sports yisubije igikombe cya shampiyona ku nshuroya cyenda.

Erega izi nyigisho n’aya makuru ntiwabimenya utifatiye ifatabuguzi rya Kinyamateka ku noti imwe gusa ya 500 cyangwa ya 5000. Ubundi ukajijuka, ukajya mu ruhando rw’abasilimu n’abasomye. Egera Kinyamateka aho uri hose ibigusobanurire.

 

Kinyamateka ni iyanyu, Kinyamateka ni iyacu, Kinyamateka tuyishyigikire!

Gura Kinyamateka, Gwiza abasomyi muri bagenzi bawe.

Kinyamateka irajijura, kandi ikagwiza muri bose ibitekerezo n’imigenzo ya gikristu.

Padiri Léodegard NIYIGENA, Arkidiyosezi ya Kigali


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA

Ubutumire : Mpuzamiryangoremezo Mt Jeraridi

Cenetra Hotel

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018