Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Komisiyo y’ubutabera n’amahoro irishimira intambwe ishimishije bagezeho mu gukemura amakimbirane



Ubutabera n'Amahoro 30/08/2019

Kuwa gatatu tariki 28 Kanama 2019, i Kigali hateraniye inama nyunguranabitekerezo ku kwimakaza imiyoborere myiza, gukumira no gukemura amakimbirane mu baturage. Ni inama  yahuje abayobozi ba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro (CJP)ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda baturutse ku rwego rw’igihugu, ku rwego rwa Diyosezi ndetse n’abakozi b’iyi komisiyo mu turere dutandukanye ikoreramo. 

Muri iyi nama yanitabiriwe kandi n’abayobozi mu nzego za Leta barimo abayobozi muri za Minisiteri zifite aho zihurira n’ubutabera, imibereho myiza y’abaturage, imiyoborere myiza ndetse na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Rwanda haganiriwe ku byagezweho n’umushinga wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda ufite intego yo kwimakaza imiyoborere myiza, gukumira no gukemura amakimbirane mu baturage;umushinga watewe inkunga na Cooperation Suisse ndetse na Caritas France.

Nkuko bitangazwa na Osuald Samvura umukozi muri iyi komisiyo, ni umushinga ushingiye ku kwigisha abaturage binyuze mu nzego z’ibanze, hakubakwa imbaragaga z’inzego z’ibanze mu kwigisha kubyerekeye no gusesengura no gukemura amakimbirane, uburyo ahoshwa n’uburyo umuntu yitwara. Muri uyu mushinga hahugurwa abahagarariye umudugudu, nyuma yo guhugurwa bakajya mu miryango bagasura umuryango ku wundi bose bari kumwe bakoze komite bakareba ibibazo buri muryango ufite, bakabikora mu byiciro barangiza bakajya batanga inama cyangwa se bakabishikiriza inteko z’abaturage cyanzwe serivise zibishinzwe iyo ari ibibazo biremereye.

Mu buhamya bwatanzwe n’abafashijwe n’uyu mushinga bo mu turere twa Nyanza, Rubavu na Karongi, bavuze ko hari aho wabakuye hatari heza mu bijyanye n’imiyoborere no gukemura amakimbirane bityo uyu munsi bakaba bari ku ntambwe ishimishije.

Nyirabukeye Aniziya wo murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza yahamirije abitabiriye iyi nama uko nyuma yo gushyirwa mu itsinda rya Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro aho atuye byamutoje kumva ko agomba kuba umusemburo w’amahoro mu baturanyi be maze avugisha ukuri mu kibazo cyari cyavutse hagati y’umuvandimwe we n’uwamugiriye nabi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikibazo kijyanye no kwishyuza ibitari bikwiye. Nk’uwahuguwe n’iyi komisiyo yavugishije ukuri adashingiye ku isano ahubwo akoresha ukuri nuko kuvugisha ukuri kwe bituma ikibazo gikemuka neza kandi n’abari bafitanye amakimbirane bariyunga.

Uwizeyimana Beatrice, umukozi mu murenge wa Nyundo, mu karere ka Rubavu yahamije ko hari itandukaniro mu ikemuka ry’amakimbirane mbere na nyuma y’uko hashyirwaho amatsinda ya Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro. Yagize ati“Mbere y’uko bayashyiraho, wasangaga hari amakimbirane cyane, ukabona ku munsi twakiriye abaturage bafitanye amakimbirane benshi, ariko aho bashyiriyeho aya matsinda ubona ko hari umusaruro byatanze kandi amakimbirane yaragabanutse ”.

Akomoza ku kamaro aya matsinda yafashije abaturage ku bijyanye n’imiyoborere myiza, avuga ko yafashije abaturage kumenya uburenganzira bwabo n’inshingano mu buyobozi bityo bikaba byarorohereje ubuyobozi bw’inzego zibanze. Yagize ati“ Wasangaga umuturage atazi akamaro ko kwandikisha umwana mu irangamimerere, atazi akamaro ko gushyingirwa mu nzego za leta[…] ariko aho bashyiriyeho aya matsinda twakoranye inama n’aba bakoze b’iyi Komisiyo, batubwira uko bazajya bakora natwe tubabwira ko igihe bazajya bahura n’ibibazo bibakomereye bagomba kutwegera tukagira inama tukanabafasha.”

Uhereye i Bumoso: Bwana Muyombo Sylvain, Ntezirembo Victor na Bwana Fidele Ndayisaba

Mu kiganiro cyatanzwe n’itsinda rigizwe n’impuguke rigizwe na Bwana Fidèle Ndayisaba, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Rwanda, Bwana Ntezirembo Victor, umushakashatsi muri IRPD na Bwana Muyombo Sylvain, umubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka mu ntara y’Amajyepfo; hagaragajwe ingero z’amakimbirane akunda kugaragara muri sosiyete n’ikiyatera. Uretse kuba hari amakimbirane aba mu mutima w’umuntu mu mutima we bwite, abakimbirane hagati y’umuntu n’undi ndetse n’amakimbirane hagati y’impande zirenze rumwe; hagaragajwe ko akenshi aterwa no gukonja k’urukundo mu bantu, kutavugisha ukuri kandi ariko gukenewe mbere y’ibindi bityo kumenya agaciro k’ibiganiro mu nzira yo gukemura amakimbirane bikaba ari ingenzi.

Mu kiganiro Bwana Osuald Samvura, umuhuzabikorwa wa Porogaramu muri Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Kiliziya Gatolika yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko ingamba bakoresha kugira ngo bagere ku ntego yo gukemura no guhoshya amakimbirane ari ibiganiro. Aho bahuza inzego za leta n’inzego zihagarariye abaturage bagasangira amakuru ku bibazo bibangamiye abaturage ndetse byaba ngombwa hakanifashishwa amategeko. Akomoza ku musaruro bamaze kugeraho yavuze ko byatumye abaturage batera imbere mu kugira uruhare mu gukemura amakimbirane, bakabigira ibyabo, bagatinyuka bakavuga ku bibazo bibatera amakimbirane bityo bakumva ko batakagombye gutegereza ko ibibazo bagira byazakemurwa n’inzego zo hejuru.

                                   Ifoto y’urwibutso

Padiri Gasana Vincent, umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Kiliziya Gatolika.

  MANIRAGABA  Emmanuel

 


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018