Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Kutaganira ku buzima bw’imyororokere bituma hakwirakwira amakuru atari ukuri



Abanyamakuru bari mu mahugurwa yateguwe na RICH ku buzima bw’umwana w’umukobwa mu gihe cy’imihango

Uko iminsi igenda, abantu bihugiraho cyane bituma abana baharirwa uburenganzira bwabo, ntibabashe kuganira n’ababyeyi bityo muri uko kwishakishiriza bagahura n’amakuru y’ibihuha.

Hari amakuru menshi adafite ishingiro abana b’abangavu bavuga ko bagiye bahabwa na bagenzi babo, nko kuvuga ko umukobwa warwaye uduheri mu maso agomba gukora imibonano mpuzabitsina kugira ngo dukire, kuba umukobwa wabonye imihango ya mbere agomba gukora imibonano ngo atazajya ababara yayigiyemo, cyangwa kuba umuhungu udafite ubwanwa adashobora gutera inda. Ni amakuru abana b’abakobwa bahererekanya hagati yabo kandi ashyira mu kagaga komeye ubuzima bwabo.

Ibi biravugwa mu gihe imibare y’abana baterwa inda zitateguwe ikomeza kuzamuka buri mwaka, ingimbi n’abangavu bakagaragaza ko hari ababyeyi batagira ubushake bwo kubaganiriza kubijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, bikabagusha mu bishuko bituma bamwe batwara izo nda.

Abagiye batwara inda muri ubu buryo bavuga ko byagiye bituruka ku kuba batarabonye amakuru mbere y’uko bagera mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu, babugeramo bagahura n’ababashuka babahaga amakuru atariyo“ko iyo umukobwa agiye mu mihango bwa mbere aba agomba gukora imibonano mpuzabitsina kugira ngo atazajya ababara, kandi adashobora guhita atwara inda”.

Abana b’abakobwa bashobora guhura n’ibibazo nk’ibi baracyari benshi, kuko bemeza ko kugeza n’ubu hari ababyeyi batemera kuganiriza abana babo.

Dr. Nzabonimpa Anicet

Impuguke mu buzima bw’imyororokere, Dr. Anicet Nzabonimpa, avuga ko mu gihe hari ababyeyi bakomeje kugira imyumvire ituma bataganiriza abana, hakwiye gushyirwaho uburyo inyigigisho zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere zajya zitangwa no muri gahunda zihuriza hamwe abaturage.

Agira ati “Nk’uko Minisiteri y’uburezi igenda ishyira mu nyigisho ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, aya makuru akwiye kujya atangwa no mu biganiro bikorwa hirya no hino, haba mu nteko z’abaturage, mu mugoroba w’ababyeyi, mu gihe cy’umuganda, kugira ngo amakuru umwana ataboneye ku ishuri cyangwa umukobwa utiga ayavane ku babyeyi, ku baturanyi, ku mujyanama w’ubuzima, mu nzego z’ibanze n’ahandi hose yabasha kuyabona”.

Dr. Nzabonimpa akomeza avuga ko impinduka z’umubiri ku mwana w’umwangavu ari ibya buri wese ati“Igihe cy’ubwangavu kirangwa n’impinduka zinyuranye, zimwe zigaragara inyuma izindi zikaba zitagaragara n’amaso kuko zibera imbere mu mubiri. Kujya mu mihango ni kimwe mu by’ingenzi biranga umukobwa w’umwangavu”.

Yongeraho kandi ko mu gihe cy’ubwangavu, umubiri ukora imisemburo itandukanye kandi ikaniyongera, bityo bigatera impinduka zitandukanye harimo no kuba umukobwa yagira ibiheri mu maso, abenshi bakunda kwita  “ibishishi”. Ibyo biheri bikunda kuza mbere gato cyangwa mu gihe ari mu mihango.

Akomeza avuga ko kujya mu mihango k’umukobwa Atari ikibazo ko abana b’abakobwa batagombye kugira ipfunwe cyangwa ngo bagendere ku makuru atariyo. Ati“ Nk’uko imyanya myibarukiro y’umukobwa ibigaragaza, buri kwezi kamwe mu dusabo tw’intanga ngore karekura intanga ngore ikuze, igakora urugendo yegera nyababyeyi aho ishobora guhura n’intanga ngabo, bikavamo igi rizavamo umwana. Iyo nta mibonano mpuzabitsina yabaye, intanga gore irapfa, bityo ya misemburo nyababyeyi yari yakoze yo kwitegura igi nayo igatakaza agaciro, bityo agahu ko mu nda ya nyababyeyi kagasaza, kagatangira gusohoka mu mubiri kabaye amaraso kanyuze mu gitsina, ayo maraso niyo bita imihango”.

Abakobwa batangira kujya mu mihango mu gihe cy’ubwangavu, bafite imyaka guhera ku icumi kugeza kuri cumi n’icyenda. Mu buzima bwa buri munsi, umukobwa w’umwangavu wese agira imihango mu gihe ntakibazo afite kihariye. Abakobwa bamwe bagira kuribwa mu   gihe cy’imihango.Ubu buribwe kandi bukaba  bushobora kuboneka mbere y’imihango ku bantu bamwe na bamwe, 80% by’abakobwa bararibwa mu gihe cy’imihango. Birashoboka ko umukobwa yaribwa mu gihe cy’imihango kuva mu bwangavu bwe kugeza acuze imbyaro. Abagore benshi bakaba bakunze kuribwa ku munsi wa mbere w’imihango. Ubushakashatsi bukaba bwarerekanye ko muribo 5% bagira ububabare bukabije.Uburibwe mu gihe cy’imihango kandi bukaba bushobora kuba karande.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Dr.Nzabonimpa avuga ko amakuru avuga ko gukora imibonano mpuzabitsina bidakiza kuribwa k’uri mu mihango. Ati “Kuribwa mu gihe cy’imihango bijyana n’ibimenyetso bimwe na bimwe mbere by’imihango harimo kubyimba inda, kumva udatuje, umunaniro udasanzwe ndetse n’ibindi. Kuribwa mu gihe cy’imihango birimo ibice bibiri bitandukanye. Hari   ukuribwa bidatewe n’indwara ndetse no kuribwa bitewe n’indwara.  Ibi bice by’uburibwe bikaba biterwa n’impamvu zitandukanye. Gukora imibonano ntacyo byakiza kuko ni ibintu biba ku bakobwa benshi”.

Asoza avuga ko abakobwa bagombye kugira amakuru yose ku mpinduka zibabaho mu gihe cy’imihango. Ati“ iminsi mike ibanziriza imihango ya mbere, bamwe mu bakobwa bagira ibimenyetso bimwe na bimwe bishobora kubabangamira aribyo  nko kuribwa amabere, kunanirwa kwituma, umunaniro, kurwara ibiheri mu maso, kugira ibyishimo cyangwa umubabaro birenze urugero n’izindi mpinduka zishobora gutuma abakobwa bamwe na bamwe bacika intege bakaba bashukwa bakishora mu mibonano mpuzabitsina ari naho bamwe batwarira inda batateguye”.

Raporo zitangwa na Minisiteri y'Ubuzima buri mwaka zigaragaza ko umubare w'abangavu basambanywa ugenda uzamuka. Muri 2017 abangavu babyariye kwa muganga bari munsi y'imyaka 19 bari 17,337, muri 2018 baba 19,832 na ho muri uyu mwaka wa 2019 guhera muri Mutarama kugeza muri Kanama abangavu bari munsi y'imyaka 19 babyariye kwa muganga bari bamaze kugera ku 15,696.

 

INGABIRE Grâce


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018