Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Kuvugurura Gasutamo ya Rusumo bizazamura ubucuruzi bwambukiranya umupaka.



Ubucuruzi bwambukiranya umupaka bugiye kuzamuka nyuma yo gufata ingamba zo kuvugurura icyambu cya Rusumo, giherereye ku mupaka w’uRwanda na Tanzaniya.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 14 Mata 2019 mu ruzinduko abayobozi batandukanye barimo Minisistri w’ubucuruzi n’inganda, Solaya  Hakuziyaremye, Minisitiri w’ibikorwa remezo, Amb. Clever Gatete n’abandi bayobozi bagiriye kuri iyi gasutamo.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Hakuziyaremye Soraya yavuze ko gasutamo ya Rusumo igomba kuvugururwa kuko ari Imwe mu zinyuramo ibicuruzwa byinshi. Yagize ati “ Gasutamo ya Rusumo ni imwe muzinyuraho ibicuruzwa  byinshi,  byinshi bivuye ku cyambu cya Dar es Salaam  hagati y’uRwanda  na Tanzaniya. Kuyivugurura ni ukongera intera y’ubucuruzi “.

Raporo  y’ibarurishamibare igaragaza ko  amakamyo 270 anyura kuri iyi gasutamo buri munsi, ubu umubare  ukaba warazamutse  bitewe n’ivugururwa rya Gasutamo ya Gatuna.

Ibi bikaba bidindiza serivisi za gasutamo nkuko abashoferi babitangaje, kuko  95% by’ibicuruzwa byoze ariho bisigaye binyuzwa .

Umushoferi  w’ikamyo, Joseph Tumwine  yagize ati”Guverinoma ifite byinshi byo gukora kuri iyi gasutamo  mu koroshya serivisi duhabwa  ubum nahageze saa tatau za mugitondo ariko nzahagurva ejo.” Tumwine yongeyeho koi bakeneye sikaneri yafasha gusuzuma imizigo vuba.

Hakuziyaremye yongeyeho ko ikibazo cya serivise zitihuta kigaragara kandi kigiye gukemurwa yagize ati “Zimwe mu mbogamizi ziragaragara nk’umwanya muto waho amakamyo ahagarara, ibiro bicye n’inyubako zidahagije, ibi byose bigiye gukemuka  hongerwa ibikorwa remezo bikenewe mu kwihutisha serivise”

Akaba yaragaragaje ko inama yateranye nyuma y’uru ruzinduko  yemeje gushyiraho itsinda rishinzwe kwihutisha ivugururwa rya gasutamo ya Rusumo.

MUBASHANKWAYA  Fulgence


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA

Ubutumire : Mpuzamiryangoremezo Mt Jeraridi

Cenetra Hotel

Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018