Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

"Kwibuka imiryango yazimye ni intambwe ikomeye, ni ukugaragaza ko urubyiruko rufite intumbero " - Minisitiri Busingye



Amakuru y'u Rwanda 13/05/2019

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston,  yasabye urubyiruko kugira ibitekerezo bitandukanye n’ibyo abandi bariho kuri Leta za kera bagize bakabiba urwango mu Banyarwanda. Yabivuze muuhango wo kwibuka  imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Iyo gahunda yo kwibuka yabereye mu Karere ka Nyanza mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu rishyira ku cyumweru (11-12 Gicurasi 2019).

Minisitiri Busingye yavuze ko igikorwa cyo kwibuka imiryango yazimye ari  igikorwa gikomeye cyo kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi  mu mwaka w'1994 no kugaragaza ubukana yakoranywe. Yagize ati:"kuba urubyiruko rwa GAERG rwarafashe iya mbere mu gukangurira abakuru kwibuka imiryango yazimye ni intambwe ikomeye, ni ukugaragaza ko urubyiruko rufite intumbero y’igihe kizaza yo kubungabunga amateka.

Minisitiri Busingye yasabye urubyiruko kugira ibitekerezo bizima bitandukanye n’ibyo bagenzi babo bari bafite muri Leta za kera, bakabiba urwando ndetse abandi bakagira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi wa GAERG, Egide Gatari yavuze ko imiryango yazimye ari igihombo igihugu cyagize, ashima Leta ko yabahaye urubuga rwo gukoreramo nk’imiryango y’abarokotse, ayizeza ko batazigera barukoreramo ikindi kitari ugushaka amahoro n’iterambere abishwe bavukijwe. Ati:"Umuryango wa GAERG umaze kubarura miryango yazimye 15593 igizwe n’abantu ibihumbi 68. Mu Karere ka Nyanza ho habarurwa imiryango yazimye 662 igizwe n’abantu 2871".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène yagaragaje uburyo icyahoze ari Perefegitura ya Butare ko ari agace kabayemo ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeye. Ati:"Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Perefegitura ya Butare yahawe imyanya myinshi muri Guverinoma. Uwari Perezida Théodore Sindikubwabo na Minisitiri w’Intebe Jean Kambana bakomokaga muri Butare.Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko 25% by’Abatutsi bose bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakomokaga muri Perefegitura ya Butare".

Igikorwa cyo kwibuka imiryango yazimye ni ku nshuro ya 11 kibaye, aho kiba kirangajwe imbere na GAERG.

Nkundiye Eric Bertrand


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA

Ubutumire : Mpuzamiryangoremezo Mt Jeraridi

Cenetra Hotel

UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018