Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Kwibuka25: Perezida Kagame na Madame bacanye Urumuri rw’icyizere



Amakuru y'u Rwanda 07/04/2019

Ni Urumuri ruzaka mu gihe cy’iminsi ijana, gihwanye n’iminsi igihugu kizamara cyibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Ari nayo minsi y’icuraburindi u Rwanda rwanyuzemo muri 94, aho inzirakarengane zicwaga urw’agashinyaguro, ariko ingabo zari iza RPF-Inkotanyi zikaza guhagarika ayo mahano yakorwaga n’abicanyi na Leta yariho muri icyo gihe.

Kuri uyu wa 7 Mata 2019, nibwo Isi yose yifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi. Abayobozi batandukanye barimo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye uyu muhango wabereye I Kigali k’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gisozi.

Nkuko byari biteganyijwe mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida wa Repubulika y’U Rwanda Paul Kagame ari kumwe na Madame, afatanyije na Perezida wa Komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe Moussa Faki Mahamat n’abandi banyacyubahiro bamaze gucana urumuri rw’icyizere ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bahise berekeza muri Kigali Convention Centre ahabereye ibiganiro bitandukanye kuri Jenoside n’ingaruka zayo.

Mu bakuru b’ibihugu baraye bageze mu Rwanda harimo Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou-Nguesso, Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou, Perezida wa Djibouti, Ismaïl Omar Guelleh, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi Charles Michel, Guverineri Mukuru wa Canada Julie Payette. Mu gitondo, hakiriwe Visi Perezida wa Nigeria, Yemi Osinbajo na Perezida wa Tchad, Idriss Déby.

Ingabire Grace


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA

Missionnaires d'Afrique 150 ans

Cenetra Hotel

UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018