Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Leta ifite intego y’uko imyuga n’ubumenyingiro byitabirwa kurusha ubundi burezi ku kigero cya 60%



Uburezi n'Umuco 29/06/2019

Gahunda y'igenamigambi ry'imyaka itanu  yo gushyiraho uburyo buhamye hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi bushingiye ku myuga n’Ubumenyingiro  mu Rwanda byatangijwe mu mwaka wa 2007, ubwo hashyirwagaho Ikigo k’Igihugu cy’Imyuga n’Ubumenyingiro. Kuri ubu hakaba  hari amashuri makuru agera ku 8 aboneka mu gihugu hose, leta ibinyujije muri  Minisiteri y’Uburezi ikaba yarihaye intumbero  yo kuzamura umubare w’abanyeshuri baziga muri izi kaminuza kugera rugero rwa 60% ,  ndetse no kwimakaza ikoreshwa ry’ikorabuhanga. Dr. Marie Christine Gasinzigwa, umuyobozi mukuru ushinzwe ubumenyi, ikoranabuhanga n’ubushakashatsi muri Minisiteri y’Uburezi, yavuze ko igenamigambi ry'imyaka itanu rizafasha  kuvugurura ireme ry’imyigire  n’imyigishirize mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro,  uwize ubumenyingiro asohoke  akenewe  ku isoko ry’umurimo.

Akomeza agira ati:" Leta ifite intego y’uko imyuga n’ubumenyingiro byitabirwa kurusha ubundi burezi nibura ku kigero cya 60%. Mu mwaka wa 2010 u Rwanda rwari rufite amashuri 63 y’imyuga n’ubumenyingiro gusa, ariko ubu akaba amaze kurenga 300.Ariko birasaba ko tugenda gahoro gahoro duhindura imyumvire kubatarumva neza uburezi bw'imyuga n'ubumenyingiro. U Rwanda rwashyize imbere kwigisha imyuga, uretse no kuba inatanga akazi ariko no kugirango duhindure n’imyumvire, y'uko hari abacyumva ko mu myuga hajya abananiwe.ibihugu byateye imbere byatejwe imbere n’imyuga".

Dr. James Gashumba, umuyobozi mukuru  wa Rwanda Polytechnic ( RP),   avuga ko mu Rwanda cyangwa ibindi bihugu byinshi bya Afurika, bisa n’aho twabaye nk’abata umurongo ibintu by’imyuga n’ubumenyingiro bigasa n’ibisuzuguritse, n’umwana akiyumvamo ko ashaka kujya muri kaminuza, byamunanira ati ‘byanze reka mpfe kujya kwiga imyuga n’ubumenyingiro’, ariko usanga ari ukwibeshya kuko nta gihugu cyateye imbere kidafite uburezi bushingiye ku myuga . Ati:" mu rwego rwo guhindura imyumvire no kubaka imyuga yo ku rwego rwo hejuru, ikigo cya Rwanda Coding Academy kiri mu Karere ka  Nyabihu kiri kurera abana bazaba intangarugero mu by’imyuga n'ubumenyingiro, cyakira buri mwaka abana 60 bafite amanota meza mu gihugu, bakaba bizeye ko bazagaragaza impinduka mu ikoranabuhanga ubwo bazaba basoje kuko bazakomeza no mu byiciro bya Kaminuza na Masters".

Lucy Schalkwijk ukora muri GIZ bakaba ari  abafatanyabikorwa ba RP, avuga ko biteguye gushyigikira Leta guteza imbere uburezi bushingiye ku myuga n’ubumenyingiro kandi hitabwa ku ireme ry’uburezi. Hakigishwa  iby’ingenzi bijyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo .

Iyi gahunda y'igenamigambi ry' imyaka itanu Rwanda polytechnic Five Years strategy Plan 2019-2024   ifite intego  yo guhindura imyumvire mu mitekerereze  , abari basanzwe bazi ko umunyeshuri  yiga imyuga cyangwa ubumenyi ngiro kuko ibindi byamunaniye .

      Nkundiye Eric Bertrand


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018