Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Mu Rwanda hafunguwe uruganda rukora Smartphones



AMAKURU 08/10/2019

Uko isi igenda ikataza mu ikoranabuhanga n’itumanaho ni nako ibikorwa byaryo bigenda bikwirakwira hirya no hino mu bihugu. Ku nshuro ya mbere, mu Rwanda hafunguwe ku mugaragaro uruganda rugiye kujya rukora telephone zigezweho zizwi ku izina rya smartphones, zizafasha abazikoresha kwikorera gahunda na serivisi z’iterambere batabanje kujya gutonda umurongo ku biro.

Mu muhango wabereye i Kigali, mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu karere ka Gasabo; Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro uruganda rushya rwa Mara phones. Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, yavuze ko iyi ari indi ntambwe u Rwanda rugiye kubakiraho mu iterambere kuko umubare w’abanyarwanda bakoresha iterambere rya smart phones ugiye kwiyongera bitwo bikanaborohereza kubona serivisi zitandukanye zikoresha ikoranabuhanga.

Umuyobozi Mukuru wa Mara Phone, Ashish Takkar, avuga ko uru ari rwo ruganda rwa mbere muri Afurika rukora smartphone n’utwuma dusaga igihumbi tuyigize, byose bikabera mu Rwanda kuri uyu ruganda. Akomeza avuga ko iki aricyo gihe cyo gukora ibintu bifite ireme kandi bigakorerwa muri Afurika.

Mu Rwanda, umubare w’abakoresha telephone zigezweho zizwi nka smart phones uri ku gipimo cya 15%, bikaba biteganyijwe ko nyuma yo gufungura uru ruganda uyu mubare uziyongera. Izi telephone zifashishwa na benshi muri gahunda zijyanye n’irembo, kwishyura imisoro, kohererezanya amafaranga, n’ibindi ndetse zikanafasha abazitunze kumenya amakuru yo hirya no hino binyuze mu nzira ya murandasi

 

MANIRAGABA Emmanuel


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018