Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Muri IPRC Musanze abanyeshuri bahawe Amasakaramentu



Uburezi n'Umuco 10/05/2019

Kuri uyu   wa gatandatu  taliki 04 Gicurasi 2019, mu  ishuri rya IPRC  MUSANZE riherereye  muri  Paruwasi  KRISTU-MWAMI  NYAKINAMA, hizihijwe  ibirori  byo  guhimbaza  Mutagatifu Mama  Faustine  umurinzi  wa Communauté  Catholique  ikorera  muri  iri shuri  ndetse  n’abanyeshuri  biteguye neza  bahabwa  Amasakaramentu.

Ibi birori  byabimburiwe  n’igitambo  cya  Misa  cyatuwe  na Musenyeri  Gabin  BIZIMUNGU:Igisonga cy’Umwepiskopi  wa  Doyosezi  Ruhengeri (Vicaire Général).  Uyu munsi wari  umunsi  w’ibirori  by’agahebuzo nkuko  byagaragaraga   ku maso  ndetse  no mumitegurire  y’uyu munsi. Munyigisho yatanzwe, Myr Gabin  BIZIMUNGU, yatangiye  agira  ati “Nta cyiza  nko  kuba  twahuye  kuri  uyu munsi  kugira  ngo twakire  ingabire z’Imana, ni byiza  kandi  ko bamwe bakaba barahabwa  amasakaramentu, ndetse bakayahabwa muri  iki gihe  tukiri  mu birori  by’Umukiza wacu  Nyagasani  Yezu  Kristu”. Agendeye  ku masomo  n’ivanjili, yakomeje agira ati “ Imana  iradukunda   nkuko twabyumvise  mu gitabo  cy’umuhanuzi  Ezekiel igira iti “Nzabavana mu mahanga, mbakorakoranye, mbavane mu bindi bihugu,maze nzabagarure ku butaka bwanyu”(Ezk 36,24-28) akomeza  agira  ati              “Shitani nimbi, iradutatanya  kubera  ishyari  ry’uko  Imana  idukunda. Shitani  iyo  imaze  gutatanya  abantu, Imana ijya  kubareba  bakiruka. Ariko kubera  Imana ari umubyeyi  wacu, yamara kureba uko  batatanye  ikaza kubagarura  ngo bongere kubana  na Yo maze ikabasesekazaho  Roho Mutagatifu, bamara  kumwakira bakaba mu bumwe nkuko byagendekeye Intumwa (Intu 2,1-11). Kugira ngo twakire Roho  Mutagatifu, tugomba   kwisukura tugahindura imitima yacu. Iyo  umutima  w’umuntu  unangiye, kuvugana n’Imana biragora, bimeze  nko guhamagara  umuntu kuri Telefoni ariko uwo uhamagaye  ifunze, icyo gihe biba Compoze. Natwe rero nitudahinduka, ngo duhindure  imitima, ngo twakire ugushaka  kw’imana ubuzima bwacu ntaho buzaba buri kwereza  hafatika. Kuko  nubwo twagira  ubwenge ariko butagira  umutimanama twaba turi kujya mu rwobo. Dusabe  Imana  iduhe  guhinduka,  iduhe  umutima  mushya, maze twakire  ubuntu bwayo, kandi twibuke  ko  ikomanga  kuri  buri mutima  wa buri  wese, tukaba  dusabwa  kumva ijwi rya Yo kandi ntitunangire  umutima”.

Mu gusoza  yasabye  abari aho bose  by’umwihariko abahawe  amasakaramentu n’abandi banyeshuri bagenzi babo ko bagomba  gukunda Ijambo ry’Imana  no kurizirikana, kandi  rikabamurikira: rikigaragaza aho bari, mubikorwa by’urukundo, mu kwitanga n’ahandi hose. Yabibukije ko  umuntu  udasenga ntacyo  aba  aricyo. Abasaba kuba indabo  kandi  zera  imbuto.

Mbere yo gusoza igitambo cy’Ukaristiya, Myr Gabin BIZIMUNGU yahaye impano za Bibiliya Ntagatifu  abanyeshuri  bari bamaze guhabwa  amasakaramentu : harimo 1 wari wahawe Batisimu, Ukaristiya n’Ugukomezwa, 1 wahawe  Ukaristiya n’Ugukomezwa, 7 bakomejwe n’undi 1 wari wakomorewe amasakaramentu abashishikariza gukunda gusoma no kuzirikana  Ijambo ry’Imana ndetse no kuba intumwa za Kristu.  Yahaye kandi impano ya Ajenda 2019  umuyobozi w’ishuri  rya IPRC MUSANZE, amubwira ko ibyo akora byose kubikora amurikiwe n’ijambo ry’Imana.

Nyuma y’igitambo cy’Ukaristiya, umunyeshuri  uhagarariye  Communauté  Cathorique, mu ijambo rye yavuze ko Communauté imaze kubafasha  kugera  kuri byinshi, kuba batozwa gusenga no gukunda Kiliziya, kuba babona Misa buri wa Gatatu ibafasha kurushaho  kwitagatifuza, yavuze ko bamaze kugira amakorali abiri, kandi bakaba bari mumatsinda n’imiryango ya  Gisiyo gatolika  n’ibindi byinshi. Yavuze kandi ko Communauté igizwe n’abanyeshuri  basaga 500 bibumbiye mumiryangoremezo  15 n’uwa 16 w’abakozi Gatolika. Mu gusoza  yashimiye Paruwasi  ishuri  rituyemo by’umwihariko Omoniye wabo uburyo ibaba  hafi kandi ikabafasha  mu bikorwa byabo. Ashimira, umuyobozi w’ikigo  uburyo ababa hafi ndetse n’umwepiskopi uburyo abakunda kandi akabahoza  ku mutima.

Mbere yo gusoza ibirori  by’uyu munsi. Umuyobozi w’ishuri  nawe yafashe ijambo agira ati “Mbere  ya byose, ndashimira  Imana mu butatu butagatifu, ndashimira Imana mbinyujije  kuri Mutagatifu  Thomas d’Aquin umurinzi  w’umuryangoremezo  wacu w’abakozi, ndashimira Imana  kandi mbinyujije kuri  Bikira Mariya umubyeyi wacu kandi akaba   n’ingenzi mu buzima bwacu. Ndashimira  Umwepisikopi  wa  Diyosezi ya Ruhengeri  umubano mwiza  n’ubufatanye”. Mu gusoza yavuze ko  kuyobora umuntu  usenga cyagwa w’Umukristu  bitandukanye cyane  no kuyobora umuntu  udasenga  kuko biba bigoye  cyane.

Ibi birori  by’uyu munsi  byaranzwe  n’ibyishimo  kubantu  bose bari  ba byitabiriye.Harimo Abasaseridoti, Abihayimana, Abakristu ba Paruwasi  Nyakinama n’inshuti z’ishuri ndetse n’abanyeshuri bari baje  bahagarariye abandi biga muri za kaminuza zose  zo mu gihugu. Ikindi  cyaranze uyu munsi ni uko abari muri Komite y’ abanyeshuri  yari isoje manda bahawe  Seritificat   y’ishimwe  ryo  kuba  barayoboye  neza. Nyuma y’indirimbo  n’ubusabane, ibirori byarasojwe.

Sylvestre  HABIMANA/Paroisse NYAKINAMA


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018