Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Musenyeri Antoine Kambanda yambariye Pallium i Rulindo nk'ikimenyetso "ndangabubasha" cy'umushumba wegereye ubushyo



Amakuru ya Kiliziya 14/07/2019

Musenyeri Antoine Kambanda yambariye Pallium i Rulindo nk'ikimenyetso cy'umushumba wegereye ubushyo. Ibyo byabereye muri Paruwasi ya Rulindo yitiriwe Umubyeyi w'impuhwe, uburiza mu maparuwasi ya  Arkidiyosezi n'iya karindwi mu Rwanda. Ni ku cyumweru tariki ya 14 Nyakanga 2019. Ibi birori byahuriranye n'isabukuru y'imyaka 110 iyi Paruwasi ishinzwe. Muri ibi birori kandi habereyemo n'umuhango w'itangwa ry'ubusaserdoti. Emmanuel Sakindi yabaye Padiri. Ni umupadiri wa 34 ku rutonde rw'abapadiri ba Rulindo.

Mu ntangiriro z'Igitambo cy'Ukarisitiya, Musenyeri Andrezej, Intumwa ya Papa mu Rwanda nibwo yambitse Pallium Arkiyepiskopi wa Kigali imbere y'imbaga y'abakristu barenga ibihumbi icumi, Abihayimana n'Abasaserdoti benshi. Hari kandi n'Abepiskopi bakorera mu Ntara y'ubutumwa (Province ecclesiastique) musenyeri Antoine Kambanda ashinzwe. Umushyitsi mukuru wari waturutse i Roma ni Karidinali Peter Turkson, Umuyobozi w'ibiro bya Papa bishinzwe iterambere ryuzuye rya muntu ndetse n'abashyitsi mu rwego rwa Leta y'u Rwanda bari bahagarariwe na Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu, Bwana Prof. Shyaka.

Mbere y'uko Musenyeri Antoine Kambanda asubira mu Ndangakwemera (ya Nise-Konstaninople) no kurahirira ubutumwa yashinzwe na Papa Fransisko, Musenyeri Intumwa ya Papa mu Rwanda yagize icyo avuga kuri uwo muhango. Yagize ati : "Munyemerere mbagezeho icyo uyu muhango wo kwambikwa Pallium uvuga". Musenyeri yakomeje asobanura icyo uyu muhango uvuga, ati nk'uko muza kubibona mu kanya, Pallium iza guhabwa Umushumba mukuru wa Kigali ni umwe mu myambaro ya Liturujiya yifashishwa mur iKiliziya gatolika. Iyi Pallium ni ikimenyetso cy’icyubahiro gihabwa abashumba bakuru ndetse kikanaranga n’ubumwe bubahuza na Papa, ndetse nabo bakaba nk’umurunga ubahuza n’abandi bepiskopi bo ku isi yose. Niyo mpamvu Umushumba mukuru mbere yo kwambikwa pallium abanza akavuga indangakwemera igaragaza ukwemera afitiye Yezu, Umwana w’Imana nzima, ndetse n’ubusabane bumuhuza na Papa na Kiliziya yose ya Kristu.

Mu ijambo rye rero, Intumwa ya Papa mu Rwanda, yatubwiye amavu n’amavuko ya Pallium :

Mu mwaka wa 513, Papa Simaki yambitse mutagatifu Césaire w’Arles Pallium, ku bw’icyubahiro yari amuhaye. Kuva icyo gihe uwo mugenzo abapapa bawusubiramo kenshi. Pallium itwibutsa ya ntama yazimiye umushumba aheka ku ntugu ze nka Yezu Kristu, bityo ikaba ikimenyetso kibutsa uyambaye inshingano ze za gitumwa. Pallium ikozwe mu bwoya bw’intama ebyiri zorowe n’abamonaki bo mu rugo rwabo rwa Trois Fontaines i Roma.

Kuva mu mwaka w’1644, Pallium zihabwa umugisha ku itariki 21 Mutarama muri kiliziya ya Mutagatifu Anyesi ku munsi mukuru w’uwo mutagatifu nyine. Nyuma zigashyikirizwa Papa. Pallium ikorwa n’ababikira bo mu rugo rw’I Roma ba Mutagatifu Sesiliya I Transtevere. Kuva ubwo, iyo zimaze gukorwa zibikwa muri Bazilika ya Mutagatifu Petero munsi ya Altari yegereye imva ya Petero Intumwa.

Musenyeri Intumwa ya Papa mu Rwanda iti nk’uko mubibona, Pallium iriho utumenyetso tw’umusaraba dutandatu tugaragaza ibikomere bya Kristu. Yibutsa kandi intama yazimiye umushumba mwiza aheka ku ntugu ze, ndetse na Ntama wabambwe ngo akize abantu. Pallium kandi ni ishusho y’umutwaro Kristu yikoreye ku ntugu ze kandi natwe adusaba kuwikorera, bikatwigisha kumenya kwicisha bugufi. Uwo mutwaro Yezu yawuhetse mu busabane n’Imana Data bimwigisha kumvira (Heb 5, 8) bityo aduha urugero natwe tugomba gukurikiza tumukurikira (1 Pet 2, 21). Nk’uko udushinge 3 dushinze mu dusaraba twirabura, twibuka ya misaraba yahinguranyije umubiri w’umucunguzi, ni ibimenyetso bitwibutsa Ntama wabambwe, we utaragiraga inenge ariko akikorera intege nke zacu.

Musenyeri, Intumwa ya Papa mu Rwanda yakomeje ijambo rye agaragaza aho intama yazimiye iherereye.

Yagize ati : "Ba Nyakubahwa, bavandimwe muri Kristu, nk’uko Papa Fransisko yabyibukije, ubwoya bw’intama bugaragaza intama yazimiye, irwaye, ifite intege nke, igomba gushorwa ku mazi afutse y’ubuzima. Imbaga y’abantu ni nk’intama yazimiriye mu butayu kandi muri iki gihe hari ubutayu bwinshi :ubutayu bw’ubukene, inzara n’inyota, gutereranwa, ubwigunge, urukundo rwayoyotse. Hari ubutayu bwo kutamenya Imana, ndetse n’agaciro n’igitinyiro bya muntu bitagifite icyo bivuze". Iyo twitegereje ibyo byose, twavuga tuti “ese Imana yaje ikarimbura ikibi kiturimo” Ni iyo nzira ububasha bw’isi bukoresha iyo bushaka kubangamira ukwishyira ukizana kwa muntu. Isi ikizwa n’uwabambwe ku musaraba. Isi ikizwa n’ukwihangana kw’Imana, ntikizwa no kutihangana kw’abantu.

Musenyeri, Intumwa ya Papa mu Rwanda, ajya gusoza ijambo rye yagize icyo abwira Abepiskopi bagenzi be.

Yagize ati : "Nyiricyubahiro musenyeri mukuru, Bepiskopi mukomeze kunga ubumwe na Kristu n’umusimbura we, umusimbura wa Petero akaba umwepiskopi wa Roma. Mwigire ku mushumba mwiza, uko mugomba gukunda ubushyo mwaragijwe, ntimugire ubwoba ngo muhunge igihe ibirura by’iki gihe bishatse gusenya Kiliziya. Mwibuke ko tuzaba abashumba nyabo nitwemera kuba twahara amagara yacu dukiza abo twaragijwe, ndetse no kwemera kunyura mu nzira zigoye tujya gushaka intama yazimiye. Mu kwibutsa ishusho y’umushumba mwiza, turabonamo ikimenyetso cy’ubuyobozi n’ububasha, Pallium ikatwibutsa ko tugomba kubungabunga ubushyo twaragijwe, tubushora mu nzuri zitoshye no ku mariba y’amazi afutse, tukabugaburira ifunguro rikomeye ry’Ijambo ry’Imana".

Musenyeri Intumwa ya Papa mu Rwanda yemereye by'umwihariko Nyiricyubahiro Musenyeri mukuru Antoine Kambanda ko azamuba hafi mu butumwa ashinzwe. Ati : "Ibyo biragaragara no mu kanya mu itangwa ry’isakaramentu ry’ubusaserdoti urwego rw’ubupadiri kuri padiri mushya bikazakomereza mu mirimo n’ubutumwa muri Arkidiyosezi ya Kigali, ndetse no muri Kiliziya hose mu Rwanda".

Yasoje ijambo rye, aragiza abateraniye aho Umubyeyi Bikira Mariya. Yagize ati : "Mbaragije, mu masengesho yanjye, Bikira Mariya Nyina wa Jambo, kugira ngo Imana ibakomeze mu rukundo rwayo, ibahe amahoro n’umutuzo mu kwagura no gukomeza Kiliziya y’u Rwanda".

Ni ijambo ry'Intumwa ya Papa mu Rwanda ryashyizwe mu kinyarwanda na Padiri Pascal Tuyisenge ritunganywa kandi ritangazwa na Padiri Leodegard Niyigena, Arkidiyosezi ya Kigali

Amafoto y'ingenzi yaranze umunsi wo kwambikwa Pallium n'itangwa ry'ubusaserdoti i Rulindo

Padiri Léodegard Niyigena, Arkidiyosezi ya Kigali


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018