Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Musenyeri Kambanda yasabye abahawe ubudiyakoni kuba abahereza b'inyangamugayo.



Amakuru ya Kiliziya 12/11/2019

Kuri iki cyumweru,tariki 10 Ugushyingo 2019 muri Paruwasi St Vincent Pallotti i Gikondo habereye umuhango w'itangwa ry'ubudiyakoni ku bafaratiri barindwi bo mu muryango w'Abapalotini.

Abahawe ubudiyakoni ni Fratri  Christian Nyakasane Muhanano, Fratri Dominique Ngendahayo Tumaini, Fratri Eric Habimana, Fratri Germain Lusenge Wamungu, Fratri Isaac Izategeka, Fratri Jean Delphin Nyongera, Fratri Philippe Niyibizi Kajo

Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, wayoboye uyu muhango yasabye abahawe ubudiyakoni kuba abahereza b'inyangamugayo. Yagize ati " Mutumwe kuba abahereza b'Ijambo ry'Imana n'abahereza b'Ukatisitiya kugira ngo mube imbuto y'urukundo hose. Mugomba rero kubaho mu rukundo kuko ari byo bizagaragaza ubumwe mufitanye na Yezu".

Diyakoni Dominique Tumaini Ngendahayo wavuze mu izina rya bagenzi, yabasabye ku mufasha gushimira Imana yo igikomeje kubakunda bihebuje, akoresheje amagambo aboneka muri Zaburi 115 igira ati “Ntabwo ari twebwe, Uhoraho, nta bwo ari twebwe, ahubwo ni izina ryawe ukwiye guhesha ishema, kubera urukundo n’ubudahemuka ugira’’.

 Ashimira ababyeyi bababyaye babareze gikristu.  Ati “ibi mbivuze nk'umuhamya wabyo kuko aba babyeyi batureze gikristu, badutoza gukunda Imana n’abantu. Ngirango Umugabo natanga ni Padiri Eugène watureze akagira igihe gihagije cyo kudusura mu ngo, kwivuko, yewe ndahamya ko ntacyo twamukinze. Niyo mpamvu yatwihanganiye kugeza amagingo aya kuko azi indwara zacu ye n’umuti wazo”.

Yambwiye bagenzi be bahawe ubudiyakoni gukomera ku butumwa. Ati “bagenzi banjye twahawe ubudiyakoni. Nshuti zanjye, uyu murimo dushinzwe na Kiliziya n’umurimo w’urukundo, ukubaha, ubunyangamugayo no kwiyoroshya, byose mubusabanira Mana n’abantu. Ibi byose si ubwinshi bwacu buzabitugezaho. Bakristu, bihayimana mwaje kudutera ingabo mu bitugu, turabasaba kandi twisabira ngo mukomeze muduture Imana mu masengesho yanyu by’umwihariko mutura Abasaseredoti”.

Padiri Eugène Niyonzima, Umuyobozi w’umuryango w’abapalotini, mu Rwanda Congo no mu Bubiligi,  yavuze ko mu mateka y’umuryango ari ubwa mbere bakiriye abadiyakoni benshi. Ati“twakiriye abadiyakoni barindwi, ni ubwa mbere tugize umubare ungana utya, ni ingabire ikomeye tubonye. Umubare karindwi bisobanura byinshi muri Bibiliya no mu buzima bw’umukristu. Uyu mwaka ubaye uwo uburumbuke. Ni ngombwa gushimira Nyagasani”.

Yashimiye Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali watanze ubudiyakoni bwa mbere muri Kominote y’abapalotini, aboneraho no kumwifuriza umunsi mwiza we w’amavuko.