Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Ngoma: Koperative zamuka Munyarwandakazi yabyaje umusaruro imitumba y'ibitoki mo ubudodo



Mu gihe imitumba y'insina yafumbiraga insina, ubundi ikagaburirwa amatungo, abaturage bo mu murenge wa Remara, akarere ka Ngoma bibumbiye muri koperative zamuka Munyarwanda babonye igisubizo kirambye cyo kubyaza imitumba mo ubudodo, ibisigazwa byavuyemo ubudodo bigatanga ifumbire y'imborera, ubudodo buvuyemo bakabugurisha bukabyazwamo udukoresho tw'isuku Abagore n'abakobwa bari mu mihango bifashisha mu kubungabunga isuku yabo.

Nirere Mariya, Uhagarariye Koperative zamuka Munyarwandakazi ikorera mudugudu wa Rugando, akagali ka Ndekwe , umurenge wa Remera, akarere ka Ngoma , intara y'Uburasiravuba ifite abanyamuryango basaga 15, muri iyi koperative bakaba babyaza ibisigazwa by'insina (imitumba y'insina yakuweho ibitoke) bakabibyazamo ubudodo nyuma bukavamo ibikoresho by'isuku kubabyeyi n'abakobwa bari mugihe cy'imihango.

Nirere akomeza avuga ko batangiye mu kwezi kwa Kane 2018 , abanyamuryango bakaba bamaze kwiteza imbere biturutse mu kubyaza imitumba mo ubudodo, Ati:" umunyamuryango uciye igikoti  azana umutumba kuri Koperative hanyuma akagenerwa amafaranga. Mu kwezi iyo twakoze neza dushobora kubona ibiro magana abiri (200kg/month)"

Akomeza avuga ko kubyaza imitumba mo ubudodo  byabagejeje kuri byinshi aho ntamunyamuryango ubura umunyu n'isabune, Ati:" Mbere umunyamuryango yasabaga igitenge n'inkweto zo guserukana umugabo ariko ubu arakigurira kandi akabona n'icyo akeneye atarinze kubisaba, ikindi ni uko mubushobozi bwacu twaremeye umubyeyi ufite uburwayi bwo mu mutwe tumusakarira ubwiherero, ikindi kandi twafashije n'undi mubyeyi wari wabyaye kubonerwa imyambaro y'umwana".

Nirere Avuga ko kugeza ubu bafite imbogamizi y'uko babona umusaruro mwinshi w'imitumba ariko bafite imashini imwe itunganya imitumba ikayibyaza ubudodo. Ati:" mu mbogamizi duhura nazo harimo kuba aho dukorera ari hato, kutagira imashini zihagije zo gutunganya umusaruro (imitumba), no kutagira  amahugurwa ahagije yadufasha kurushaho gukora neza kugira ngo dutanga umusaruro mwinshi w'ubudodo mu ruganda".

Uwayezu John umuyobozi wa Sustainable Health Enterprises Rwanda (SHE), itera inkunga Koperative Zamuka Munyarwandakazi, itunganya ubu budodo byavanywe mu mituma y'insina bakabubyazamo udukoresho tw'isuku abagore n'abakobwa bakoresha mu gihe bari mu mihango (Pad) , avuga ko batangiye mu mwaka wa 2008, bagatangirira kubutsakashatsi hagamijwe kumenya uko bsbayeho,  Ati:" kuva muri 2008 kugeza 2010  twakoraga ubushakashatsi mu baturage , icyari kigamijwe kwari ukugenda mu baturage tukareba uko babayeho. Kimwe mu bibazo twaje kubona Twasanze abana  18% iyo bari mu mihango batajya Ku ishuri. Nyuma twakoze ubushakashatsi Kubisigazwa by'insina tugamije kureba umuti urambye wo gukemura iki kibazo , tuza gusanga mu mubisigazwa by'insina ariho hava ubudodo bwiza cyane bufite ubushobozi bwo gufasha umugore n'umukobwa  mu gihe ari mu mihango kandi ntabindi bivanzwe bikomoka mu nganda (chemical Products), twahisemo ubu buryo nyuma yo gukora ubushakashatsi butandukanye".

Uwayezu akomeza avuga ko batangiye bafite imashini zibafasha gukora ubudodo ziva mu mahanga ariko bakaza kubona nyuma yo kuzigeza mu Rwanda izipfuye bibagora kuzitunganya  . Ati:" izo mashini twazikuraga mu gihugu cy'Ubuhinde, ariko ubu dufite ubushobozi bwo kuzikorera hano mu Rwanda, dufite abatekinisiye babizobereye  bashobora  kuzikorera mu Rwanda tutiriwe tuzitumiza mu Buhinde, cyane cyane ko nizo twakuraga mu mahanga byatugoraga kubona abatekinisiye bazikora bigasaba ko tuzihinduza izindi".

Akomeza avuga ko iyo bari gushaka ubudodo bagenda mu giturage mu makoperative. Kugeza ubu bakorana n'amakoperative 6 atunganya imitumba y'insina mo ubudodo, Ati:" Cyane cyane dukorana n'abagore ,kuko abagore nibo dufite guteza imbere mu ntego zacu,  tukabigisha , tukababaza niba biteguye gukora imirimo ibyara inyungu, tukabaha ibihumbi magana abiri (200,000Frw) bakareba ahantu heza hujuje ibisabwa , bakareba ahantu heza ho gushyira imashini nyuma tukabaha imashini".

Uburyo Ibisigazwa by'insina bibyara ubudodo , ubudodo bukabyara udukoresho twifashisha mu gihe cy'imihango kubagore n'abakobwa

Uwayezu John umuyobozi wa SHE (Sustainable Health Enterprises Rwanda)

Uwayezu John asobanura uko bikorwa ahereye kuva insina yatemwa igakurwaho igitoke, Ati:" Abagize koperative bafata imitumba buri uko batemwe igitoki bakazana umutumwa bakawukuraho ibivovo, bakabinyuza mu imashini bikabyara ubudodo , nyuma tubigisha kubisukura neza bafurishije isabune idahumura y'amazi, barangiza bakabwanika . Nyuma umuryango utegamiye kuri Leta Sustainable Health Enterprises Rwanda ( SHE) ukabagurira ubwo budodo ku 1430 Ku kilo ,nyuma byoherezwa muruganda izindi imashini zigahindura bwa budodo ipamba ryorohereye ariryo rivamo udupfunyika twifashishwa Ku mugore n'umukobwa igihe bari mu mihango ".

Imfashanyigisho n'ubukangurambaga mu guhindura imisiririzo ikomoka k'umuco igira iti " kuvuga ko umuntu ari mu mihango ari Ipfunwe

Uwayezu John avuga ko mugice cy'ubuzima bagira babanje kwigisha no kugerageza  guca imisiririzo iri mu muco aho bamwe bacyumva ko kujya mu mihango ari ipfunwe. Kandi ko kugira ngo abantu babe babiganiraho ugasanga ari ikibazo. Ati:" Ni muri urwo rwego twashyizeho imfashanyigisho y'igitabo cy'umwarimu, twaragifashe tukijyana mu igerageza mu karere ka Ngoma n'aka  Kayonza , duhugura abarimu 3 kuri buri kigo, tubaha za nyigisho . Abanyeshuri nabo tubaha ibitabo kigenewe umunyeshuri twakoze,   Dusaba ko  buri shuri ko ryagira Itsinda (Club) bazajya bigishirizwamo ku bakobwa n'abahungu nabo bakigishanya. Twabanje gukora isuzuma dushaka kumenya ubumenyi abana b'abanyeshuri bafite  kubijyanye n'ubuzima bw'imyororokere icyari kigamijwe twashakaga  kumenya ubumenyi babifiteho. Icyakabiri twashakaga  kumenya imyumvire uko abantu babifata n'icyakorwa kugira ngo babisobanukirwe bahindure imyumvire ".

Kugeza ubu umunyamuryango utegamiye kuri Leta SHE washyize Ku isoko utu dukoresho twifashishwa kubagore n'abakobwa igihe bari mu mihango hagamijwe kugabanya ikibazo abaturage bagiraga kubijyanye n'ibiciro aho badushyize Ku giciro cyoroheye buri wese Ku mafaranga 500 y'amanyarwanda ariko mu ntego bafite ko igiciro kizahananurwa umunyarwanda wese akisanga, ikindi ngo ni uko bazsshyiraho uburyo bw'uko aho dutanga imbumbe ari 10, bazajya batanga kamwe kamwe bitewe n'ingano y'utwo udukeneye ashaka.

Igihe cy'imihango n'uko ugomba kwikorera isuku

Mu gihe cy'imihango ni ngombwa ko ukaraba intoki n'amazi meza n'isabune buri gihe uko umaze guhindura agatambaro k'isuku gakoreshwa mu gihe cy'imihango kugira ngo wirinde ko habaho kororoka kwa mikorobe zitera indwara. Karaba imyanya y'ibanga mu gihe gihoraho, wihanagure neza kuburyo uhora wumutse, oga umubiri wose mu gihe gihoraho. Ibi bikurinda kuba wakwandura indwara zifata umwungano rw'inkari infections (urinary tract infection, UTI).

Nkundiye Eric Bertrand


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA

Ubutumire : Mpuzamiryangoremezo Mt Jeraridi

Cenetra Hotel

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018