Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Nyaruguru: Abafite ubumuga barasaba kutitwa amazina abatesha agaciro



Abafite ubumuga butandukanye mu murenge wa Munini mu karere ka Nyaruguru barasaba abatabufite kureka kubahoza ku nkeke ndetse no kubita amazina asebanya.

Amazina nka Cyububa, Kiragi, Ruhuma n’Ikimuga ni amwe mu mazina akunze kwitwa bamwe mu bafite ubumuga butandukanye mu murenge wa Munini, bityo bigatuma abafite ubumuga bumva bateshejwe agaciro, nkuko bamwe mu babyiswe babitangaho ubuhamya. Kabahiza Alphonsine ati “ Nk’abafite ubumuga bwo kutabona  usanga hari abavuga ngo nka ‘ruhuma’ uriya amaze iki, maze bakamuha n’akato “.

Ibyo bishimangirwa na Mukagasana Christine ufite ubumuga bwo mu mugongo butuma adahagarara yemye, hanyuma abantu bakamwita ‘’Cyububa’’ bikamutera akababaro. Agira ati “Abantu bamwe banyita Cyububa bikambabaza! Hari nk’abo nagiye gusura baravuga ngo Cyububa araje, cyangwa se ngo uraho Cyububa we… nkabanza kwihangana ariko nyine bintera ipfunwe n’agahinda kuko atari njye wabyiteye.”

Akato kababuza amahirwe

Uretse kuba bibabaza gusa, rimwe na rimwe abafite ubumuga bibaviramo kureka bimwe mu bikorwa bakora nko guta ishuri. Habimana Eric udafite ubumuga, avuga ko umuntu ufite ubumuga bw’akaguru bakunda kumwita ikimuga, yaba ari nk’umunyeshuri bigatuma atazongera gusubira ku ishuri kubera ipfunwe bimutera. Ubwo Umuryango w’Abanyamakuru baharanira Amahoro, Pax Press, wateguraga ikiganiro ku bufatanye n’Impuzamiryango nyarwanda iharanira uburenganzira bw’Abafite Ubumuga, NUDOR, yagize ati“ Nk’iyo umwana w’umunyeshuri bagenzi be bakunze kumwita ikimuga bashyenga burya biba bimutera ipfunwe, maze umunsi ukurikiyeho iwabo babona atagiye ku ishuri, bamubaza icyamuteye kutajyayo akababwira ko atakomeza gutukwa n’abagenzi be ngo n’ikimuga.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Munini, Nkurunziza Aphrodis yibutsa abaturage ko abafite ubumuga na bo ari abantu nk’abandi  kandi bafite uburenganzira nk’abandi, ndetse ko ufite ubumuga bwo kutabona adakwiye kwitwa Ruhuma n’andi mazina yose adakwiye. Agira ati “Nk’ubuyobozi turigushyira imbaraga mu gukangurira abaturage kumenya ko abafite ubumuga bafite uburengazira nk’abandi harimo nko kwivuza, kwiga no ku bindi bikorwa bitandukanye.  Ayo mazina nka Cyububa na Ruhuma adakwiye, cyangwa se kuvuga ko umuntu abana n’ubumuga si yo kuko nta muntu ubana n’icyo atishimiye, ahubwo bakwiye kwitwa amazina yabo cyangwa se ufite ubumuga runaka”.

Mu masezerano mpuzamahanga ku burenganzira bw’abafite ubumuga yasinywe  muri 2008 ateganya mu ngingo yayo ya 9,15,24 na 25 ko umuntu ufite ubumuga afite uburenganzira ku buzima na gahunda zijyanye nabwo, uburenganzira bwo kwiga, kudahutazwa cyangwa se kudatotezwa, kudateshwa agaciro no kugira uruhare muri gahunda zose zigirira abandi akamaro.

INGABIRE Grâce


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018