Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Nyuma yo gushinga Imiryango itandukanye y'Abiyeguriyimana, noneho aratabariza n'abapadiri bavuyemo : Padiri Rugengamanzi



Padiri Yohani Batista Rugengamanzi aganira na Padiri Leodegard Niyigena (Umuyobozi wa Kinyamateka)

Padiri Rugengamanzi Yohani Batista yujuje imyaka 75 avutse. Yinjiye kandi muri yubile y’imyaka 50 ari umusaserdoti. Yahawe Ubusaserdoti ku wa 12 Nyakanga 1970. Yifuje ubusaserdoti akiri mu mugongo wa nyina. None aranifuza gutabariza abapadiri bavuyemo. Yadutangarije ko amaze igihe aganira n'abo bapadiri bavuyemo bakamutera igishyika. Mu kiganiro kirekire (amasaha abiri n'igice), yavuze uwo ari we, mu muryango we, mu mashuli yanyuzemo, mu butumwa yakoze cyane cyane mu gihe cy'imyaka 50 amaze ari umusaserdoti.

Padiri Rugengamanzi Yohani Baptista yavutse mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi yose mu mwaka w’1944. Yavukiye ahitwaga muri Sheferi ya Bumbogo. Ubu ni mu kagari ka Bushoki, Umurenge wa Bushoki, akarere ka Rulindo intara y’Amajyaruguru.

Nk’uko Padiri yakomeje adutangariza iby’ubuto bwe, avuga ko Se yari umwe mu batware, bityo bituma arerwa mu buryo bwa gisirimu. Agira ati : “mu gihe abandi bana bo batambaraga ibya gisirimu, kubera ubukene, njye n’abo tuvukana twabaga dufite imyambaro (Abasirimu bambaraga udukabutura n’udukanzu naho abandi baciye bugufi bakambara impu)”. Yatubwiye ko yambaraga agakanzu k'umweru gafite amaboko maremare yifuza kuzaba padiri kuko yabonaga bambara ikanzu.

Padiri Rugengamanzi yakunze ishapule n’ishuli kuva kera

Padiri yatangarije Kinyamateka ko ishapule ya mbere yayibonye hari umudamazera wari wayibagiriwe kumugezi bavomagaho maze ayitunga ubwo kandi ayimenya ubwo, none na n’ubu ntasiba ishapule. Yatubwiye ko ari mu bantu bahawe ubupadiri mu gihe cye bafite imyaka mike n’ibiro bike. Yari yujuje imyaka 25 avutse. Padiri Rugengamanzi ngo yifuje kuba Padiri akiri mu mugongo wa nyina. Yabwitoje imyaka makumyabiri kuko agejeje imyaka itanu (mu mwaka w’1949) yatangiye kujya akurikira abandi bana bakuru kuri we bakajya ku ishuli kandi na mama we yajyaga amuheka akamujyana mu Misa (n'ubwo bwose batari bakabatijwe). Padiri yashimiye urungano rwe, abavandimwe be n’ababyeyi be n’abandi bose bamufashije mu muhamagaro we.  

Padiri yatangarije Kinyamateka ingorane yahuye nazo mu gihe yigaga amashuri abanza. Yavuze ko yayize ari muto cyane, hari abo biganaga bafite nk’imyaka 17 cyangwa 18 we afite imyaka itanu. Avuga ko kandi aho bigaga hari kure kandi hari umusozi muremure bagombaga kuzamuka. Ngo we baramuhekaga. Ajya kurangiza amashuli abanza bamwangiye gukora ikizamini kizamujyana mu iseminari kwigira ubupadiri. Asibira mu wa gatandatu nabwo biranga, ariko nyuma abanyeshuri biganaga aba aribo bamusabira Padiri  amwohereza kwiga i Kabgayi atanakoze ikizamini. Bamwangiraga kuko ababyeyi be bari bakiri abapagani ; babatijwe yiga mu iseminari i Kabgayi.

Mu mashuli, Padiri Rugengamanzi yadutangarije ko yakundaga imibare cyane ndetse na Physique. Yakundaga ubukorikori. Yakundaga gufata mu mutwe cyane. Ngo mwarimu wabo yigeze kumubaza impamvu atarimo kwandika ibyo mwarimu wabo yandikaga ku kibabo amusubiza ko we ahita abifata mu mutwe. Mwarimu yarangizaga kubyandika ku kibaho undi nawe yabifashe mu mutwe.

Padiri Rugengamazi tubajije abantu yibuka bamugiriye akamaro, yatubwiye ko atazibagirwa Padiri Léonard Rukumbira wari umuyobozi w’Ikigo cyabo waje mu ishuri yigagamo (mu mwaka wa kane w’amashuli abanza), yagendaga agenzura imyigishirize y’abarimu (Surveillance). Ageze ku ntebe yicaragaho yarahagaze maze aramuterura amutereka hejuru y’intebe ngo abandi bamubone maze aramubwira ati ‘Maze uzabe Padiri mwana wanjye.” Iryo Jambo Padiri ngo ryakomeje kumugumamo, maze akumva ashaka kuba Padiri uko byagenda kose bityo akomeza kwiga atsinda, akomeza amashuri ye. Yakomezaga kwihangana n’ubwo yahuraga n’ibizazane. Atubwira ko yihanganiraga amakosa yagwagamo. Ngo yigeze gukererwa maze Mwarimu aramuhana. Yamukubise inkoni kukibuno. Yanamukubise urushyi maze yitura hasi, aho abandi bivumburaga bagahita bava mu ishuli, we yarihanganye akomeza kwiga.

Nyuma y’igihe gitoya Rugengamanzi arangije amashuri abanza, yatangiye kwigisha igifaransa abakobwa b’umutware wari ku musozi w’iwabo,  Ati “Naje kumva Padiri Noheli ko yagiye i Kabgayi agasabayo umwanya w’umunyeshuri ugomba kujya kwiga mu Iseminari.” Padiri Noheli agarutse i Rulindo yabajije abanyeshuri umuntu babona akwiye guha amahirwe akajya kwiga mu Iseminari kuko yari yemereweyo umwanya umwe. Bose bateye hejuru bati : "Ni Rugengamanzi Yohani Batista".Abanyeshuri bose bahise bahuriza kuri Rugengamanzi kuko yajyaga ababwira ko yumva bimurimo kuzaba Padiri, maze aramushakisha amwohereza kwiga adakoze ikizamini.

Mu biruhuko, iyo Rugengamanzi yatahaga avuye kwiga mu Iseminari i Kabgayi, abanyeshuri bose bahuriraga kuri Paruwasi maze bakamenyana, bagategura na Misa y’abanyeshuri. Mu 1964, yarangije kwiga mu Iseminari, maze asaba kujya kwiga mu Iseminari nkuru ya Nyakibanda, basanga anafite imyitwarire myiza n’amanota meza baramwemerera. Ku itariki ya 12 Nyakanga 1970 ni bwo inzozi ze zo kuba padiri zasohoye, maze ashimira Imana cyane kuko n’ubwo yagiye ahura n’ibibazo bitandukanye byari gutuma ataba padiri, ariko Imana yo yamugenzeho maze imugira umushumba w’umukumbi wayo.”

Padiri Yohani Batista Rugengamanzi amaze kuba Padiri yoherejwe mu masomo muri Kaminuza y'u Rwanda i Butare yari ikimara gushingwa. Yaje kuva muri iyo kaminuza kubera imvururu. Yadutangarije ko yabonye aho abanyeshuri bagirira nabi umwarimu, bikamutera kubona kwigana n'abo banyamusozi atabishobora asaba kuvamo. Yakoze ubutumwa bwa gisaserdoti muri Paruwasi ya Ndera (aho yamaze imyaka irenga 17) no muri Paruwasi ya Nyamata (aho yamaze imyaka irenga 12). Ahandi yabaye ni mu Busuwisi yiga ibijyanye n'ibaruramari, yabaye n'igihe gito mu Bwongereza. Yakoze mu icungamutungo rya Diyosezi no mu bunyamabanga bwa Diyosezi. Mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu w'1994, yabaye Padiri mukuru wa Rulindo ari na Administrateur diocesain. Yatubwiye ko muri icyo gihe yaje guhungira gato i Goma ariko ahita atahuka kuko ngo yari yarasigiwe kuyobora Arkidiyosezi na Musenyeri Visenti Nsengiyumva atari yicwa muri Kamena 1994. Musenyeri Tadeyo ahawe kuyobora Arkidiyosezi ya Kigali, yoherejwe nanone kuba Padiri mukuru i Ndera ahafatanyije na Paruwasi ya Musha. Yadutangarije ko mu butumwa bwe yagiye yoherezwa ahantu hakomeye cyane, ahenshi yayasimburaga abazungu.

Padiri Rugengamanzi Yohani Batista yagiye agira igishyika cyo kwita ku mbabare maze n'abayobozi be (Arkiyepiskopi) bakabimufashamo. Yashinze imiryango y'ababikira n'abafureri none aranatabariza abapadiri bavuyemo. Yashinze ababikira bitwa Abajambo. Yatubwiye ko ari abakobwa babaga baracikirije amashuri ariko bifuza kwiyegurira Imana ntibabigereho kubera amashuli. Yashinze umuryangow'abakobwa babyariye mu rugo bifuzaga kwiyegurira Imana ariko umubiri wabo ukabananira. Abo bakobwa bisubiraho bakajya mu kigo bakiyegurira Imana babise AbaMariyaMadalina. Basaza babo nabo bifuzaga kwiyegurira Imana ariko nta bushobozi bwo kujya mu miryango y'abize nabo yabashingiye umuryango, bitwa Abambari ba Jambo. Muri iki gihe Padiri Rugengamanzi ashinzwe kureberera Ibitaro (CHK) n'ababikira badasohoka b'i Nyamirambo bitwa Abakarumelita. Ibyo abapadiri babana nawe badutangarije ni uko ngoiyo agiye gutanga Penetensiya agenda akaganira nabo bigashyira kera bigatuma ahura n'abantu bake muri Penetensiya. Padiri Rugengamanzi Yohani Batista yadutangarije ko muri iki gihe akunda kuganira n'abapadiri bavuyemo, akaba ababajwe n'ukuntu babayeho kandi ngo nanone ababajwe n'abasirikari batitaweho (badafite omoniye).

Padiri Rugengamanzi Yohani Batista, twarangije ikiganiro cy'amasaha arenga abiri aduha umugisha wa kibyeyi kandi atwifuriza kujya mbere mu butumwa no kumutangariza ibyifuzo bye. Kuri uyu wa kane tariki enye Mata 2019 yujuje imyaka 75 avutse, Arikidiyosezi ya Kigali irifatanya nawe mu Gitambo cyo gushimira Imana. Padiri Rugengamanzi Yohani Batista araba ari kumwe na Musenyeri Nicodemu Nayigiziki nawe uri mu isabukuru y'imyaka 90 avutse n'imyaka 60 ari umusaserdoti.

Padiri Leodegard Niyigena

 


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA

Missionnaires d'Afrique 150 ans

Cenetra Hotel

UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018