Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Padiri Safi Protais wabaye umurezi w’abarenga 90% by’abasaserdoti bo mu Rwanda yaratabarutse



Amakuru ya Kiliziya 03/05/2019

Mu muhango wo guherekeza Padiri Safi Protais wabereye muri Paruwasi ya Regina Pacis i Remera muri Arkidiyosezi ya Kigali ku wa Gatatu tariki 1 Gicurasi 2019. Abamuzi n’abo bava inda imwe bagarutse ku bikorwa byiza byubaka Kiliziya na sosiyete byamuranze mu buzima bwe. Urupfu rwa Padiri rwasigiye agahinda kenshi abavandimwe be kuko yababereye umurezi mu gihe batari bafite ubafasha, rugasigira n’ababanye na we mu mirimo ya gitumwa ya Kiliziya Gatolika  y’u Rwanda mu bihe bitandukanye.

 Padiri Safi Protais yatabarutse ku itariki 27 Mata 2019 ku Kacyiru aho yakoreraga ubutumwa bwa gisaserdoti muri Paruwasi Gatolika ya Kacyiru, azize urupfu rutunguranye.

 Mu nyigisho yatanzwe na Arkiyepiskopi wa Kigali Musenyeri Antoine Kambanda mu gitambo cya Misa cyo gusezera kuri uyu musaserdoti, yavuze ku butwari amuziho kuva yamumenya kugeza atabarutse kuko bamaranye imyaka igera kuri 16 irimo 14 bamaze bafatanya kuyobora Seminari nkuru ya Nyakibanda.

Yavuze ko urupfu rubabaza, rugashegesha abasigaye, bikabaremerera cyane iyo batagize umwanya wo kurwaza umuntu wabo, gusa ngo nk’abakristu Yezu Kristu  yararutsinze azukana umutsindo kuri Pasika bityo n’abamwizeye bose nyuma y’urupfu rw’umubiri baba batangiye ubundi buzima bushya Yezu asezeranya abamwemera. Ibi bikaba byaranagarutsweho na Musenyeri Filipo Rukamba, umwepiskopi wa Butare  wabwiye abitabiriye uyu muhango wo  guherekeza Padiri Safi ko  Niba turiho tubereyeho Kristu, niba kandi dupfuye, dupfiriye muri Kristu; twabaho cyangwa twapfa turi aba Kristu.

Mu bafashe ijambo ku musozo w’igitambo cya Misa, harimo abepiskopi bakoranye ubutumwa na we, abo yigishije mu nzira y’umuhamagaro wo kwiyegurira Imana, abapadiri bamufatiyeho urugero rwiza, abavandimwe bo mu muryango avukamo n’abandi…Bose bagarutse ku migenzo myiza y’urukundo, ukwemera, kumvira, gucisha make, gukunda isengesho no kwitangira abandi byaranze ubuzima bwe bwose.

Inshamake ku buhamya bw’ababanye na Padiri Safi Protais.

1. Padiri Safi yari mutima utuje akaba n’inshuti y’ukuri

Mu ijambo ryavuzwe na Musenyeri Filipo Rukamba, Perezida w’inama y’abepiskopi gatolika mu Rwanda (C.EP.R) yagarutse ku mutima mwiza azi kuri Padiri Safi Protais kuva mu buto bwe, avuga ko we amuzi bigana mu mashuri yisumbuye ari umwana ugira umutima mwiza, ko yari umuntu ucisha make, w’umunyabwenge witonda kandi ukunda ukuri. Ibi byagarutsweho mu ijambo rya Arkiyepiskopi wa Kigali uri mu kiruhuko cy’iza bukuru Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa wavuze ko mu myaka igera kuri 3 bamaranye mu iseminari nkuru ya Nyakibanda  amuziho umutima ubona icyiza akagishima, yabona ikibi akakinenga ariko agakubitaho n’agatwenge. Ngo ibyo byose yabikoranaga umutima ucisha make kandi wumvira.

2. Padiri Safi Protais yari umurezi w’abasaserdoti 

Uretse kuba umuhango wo kumuherekeza waritabiriwe n’abasaserdoti benshi kandi baturutse hirya no hino mu gihugu, Padiri Safi Protais yareze abasaserdoti benshi. Mu ijambo rya Musenyeri Antoine Kambanda Arkiyepiskopi wa Kigali yavuze ko Padiri Safi yabaye umurezi mu iseminari nkuru ya Nyakibanda imyaka 30 bityo ngo nka 90 % by’abapadiri bo mu Rwanda bakaba baramunyuze imbere. Mu mirimo yakoze itandukanye harimo kuba yarabaye umuyobozi wa Roho muri iyi seminari imyaka myinshi bityo abafaratiri benshi bari mu nzira ibafungurira amarembo y’ubusaserdoti bakamunyuraho akababera umuyoboro mwiza ubageza ku muhamagaro wabo ndetse akabatoza gukora umurimo mutagatifu wa gisaserdoti.  Yagarutse ku rukundo rwaranze Padiri Safi mu iseminari aho wasangaga abafaratiri bose bahageze bifuza ko ari we wababera umuyobozi wa Roho maze bagera mu gihe cyo guhitamo uwo bifuza ko azabayobora ugasanga bose basabye ko ari Padiri Safi wababera umuyobozi wa Roho. Ibi bigaragaza ko imbuto z’ukwemera n’ubukristu abasaserdoti bamuvomyeho arizo zikomeje gushinga imizi hirya no hino mu maparuwasi aho abo yareze bakorera ubutumwa.

Mu ijambo ryavuzwe na Padiri uhagarariye abapadiri bo muri Arkidiyosezi ya Kigali, yagarutse ku nama Padiri Safi yakomeje kugira abapadiri bagize iyi Arkidiyosezi dore ko ari mu batangiranye n’ishingwa ryayo. Akaba yaragize uruhare mu ishingwa ry’ihuriro bose bahuriyemo rizwi nka Cenakulumu bityo ngo akaba yarakomezaga kubagira inama nziza zibafasha gukora ubutumwa  bwa Kiliziya, nabo bakamutega amatwi nk’umurezi.

3. Padiri Safi Protais yabaye umuhamya w’urukundo nyarwo rudakomwa imbere n’amateka mabi

 

Mu buhamya bwatanzwe n’ababanye na we hagarutswe ku rukundo ruhebuje Padiri Safi yari afitiye ingoma y’Imana. Ibi ngo yabigaragaje mu kudaheranwa n’amateka mabi y’ibyaberaga mu Rwanda mu bihe bitandukanye, maze agakomeza gushishikazwa n’uko abantu bose bamenya urukundo rw’Imana; ibi yabikoraga mu kwitanga no guharanira ko Kiliziya yagira abasaserdoti benshi kandi beza bazajya kwigisha urukundo muri sosiyete yari imaze kubibwamo urwango hagati y’abanyarwanda. Nkuko bigaragara mu nyandiko igaragaza ubuzima bwe, kandi bikaba byaranagarutsweho n’ababanye na we, amateka mabi y’ivangura hagati y’abanyarwanda na we yamugizeho ingaruka. Muri ayo mateka havuzwe nk’ubwicanyi no kwirukana abatutsi byabaye mu Rwanda mu 1959 byatumye umuryango we wimurwa aho wari utuye mu Buberuka (ubu ni mu karere ka Burera) bakajyanwa mu Bugesera. Mu 1973 yari umudiyakoni, ntiyorohewe n’imvururu zariho mu gihugu zijyanye n’irondabwoko n’irondakarere bitanya abanyarwanda byaberaga hirya no hino mu gihugu ariko we akomeza urugendo rwo kuzaba umuhamya w’urukundo abinyujije mu ngabire y’ubusaserdoti. Mu 1994, Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri uwo  mwaka yahitanye abavandimwe be benshi nuko kubwo amahirwe we ararokoka, ibyo ntibyamuciye intege ahubwo yakomeje urugendo rwo kwamamaza uwamutoye kuko yari ashinze imizi mu Mana.

 

4. Padiri Safi Protais yari umusaserdoti ubereye Imana, ukunda Kiliziya n’abakristu

 

Mu ijambo ryavuzwe na Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa, Arkiyepisikopi wa Kigali uri mu kiruhuko cy’izabukuru, yagarutse ku murava n’ubutwari byaranze Padiri Safi mu butumwa butandukanye yagiye ahabwa n’ubuyobozi bwa Kiliziya mu Rwanda. Yavuze ko mu gihe Padiri Safi Protais yari umurezi mu iseminari nkuru ya Nyakibanda nta cyuho cyigeze kihaba; yakomeje avuga ko atigeze yumva na gato Padiri Safi yavuye mu Nyakibanda mu gihe cy’amasomo ngo n’iyo habaga hari impamvu yarategerezaga akavayo mu bihuruko, ngo kandi nabwo akihutira gusubirayo. Ngo kuri we, yari umusaserdoti urangwa no kumvira, gukunda umurimo no gutuza. Ibi bijya guhura n’inyagarutsweho na Musenyeri Kambanda Antoine mu ijambo rye aho yavuze ko Padiri Safi yari umujyanama mwiza, ucisha make kandi wifitemo ingabire yo gutuza. Yakomeje avuka ko yari umupadiri uzi ushobora kubaza ishusho ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda akayikubwira by’ukuri mu bushishozi n’ukwiyoroshya. Ngo yari umusaserdoti ukunda ubusaserdoti n’abasaserdoti, ubereye Imana n’abakristu.

Umuhango wo guherekeza Padiri Safi Protais witabiriwe n’abepiskopi batandukanye bo mu Rwanda barimo Myr Anaclet Mwumvaneza umwepiskopi wa Nyundo, Myr Smaragde Mbonyintege umwepiskopi wa Kabgayi,  Myr Servelien Nzakamwita umwepiskopi wa Byumba, Myr Gabin Bizimungu igisonga cy’umwepiskopi wa Ruhengeri, Myr Alexis Habiyambere umwepiskopi wa Nyundo uri mu kiruhuko cy’izabukuru, Myr Eugene  igisonga cy’umwepiskopi wa Gikongoro, abasaserdoti barenga magana ane n’imbaga y’abakristu benshi bakabakaba ibihumbi bine.

Padiri Safi Protais yatabarutse akorera ubutumwa muri Paruwasi ya Kacyiru kuva mu 2017. Yashoje ubuzima bwe mu ituze, bucece ntawe aruhije, Imana imuhe iruhuko ridashira aruhukire mu mahoro.

MANIRAGABA Emmanuel


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018