Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Papa Francisiko yatangiye uruzinduko rwa 4 rwa gishumba ku mugabane wa Afurika



Amakuru ya Kiliziya 04/09/2019

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Nzeri 2019, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Nyirubutungane Papa Francisiko yerekeje ku mugabane wa Afurika aho agiye gukorera uruzinduko rwa gishumba mu bihugu bya Mozambique,Madagascar na Mauricius.

Nkuko tubikesha urubuga rwa www.zenit.org, uru ruzinduko  rw’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi mu bihugu tumaze kuvuga hejuru biteganyijwe ko rutangira none tariki 4 rukazasozwa ku itariki 10 Nzeri 2019, aho azasura abakristu bo muri ibi bihugu,akaganira n’abayobozi ba Kiliziya n’abo mu nzego za leta muri ibi bihugu.

Tugendeye ku ngengabihe dukesha urubuga rwa interineti tumaze kubabwira, Papa Francisiko azanasura ahantu hatandukanye muri ibi bihugu harimo ahafatwa nk’ahantu hatagatifu,ibitaro, ibigo by’abihayimana, ingoro z’abakuru b’ibihugu n’ahandi…

Nkuko tubikesha uru rubuga kandi biteganyijwe ko nyuma yo guhaguruka i Roma, uyu mushumba wa Kiliziya aratangirira uru ruzinduko mu gihugu cya Mozambique, aho yakirirwa n’abayobozi ba Kiliziya ndetse n’abanyacyubahiro batandukanye bo muri icyo gihugu ku kibuga cy’indege cya  Maputo Airport. Nyuma yo kwakirwa ku kibuga cy’indege i Maputo, biteganyijwe ko kuwa kane tariki 5 Nzeri 2019, Papa Fransisiko azahura n’aboyobozi batandukanye barimo umukuru w’iki gihugu mu ngoro ye, abayobozi mu nzego za leta na sosiyete sivile, abepisikopi, abihayimana n’urubyiruko mu byiciro bitandukanye

Biteganyijwe ko azava i Maputo ku wa gatanu tariki 6 Nzeri 2019 akerekeza i Antananarivo mu gihugu cya Madagascar aho azasura I bitaro bya Zimpeto, agasomera Misa muri sitade ya zimpeto n’izindi gahunda.

Biteganyijwe kuwa gatandatu tariki 7 nzeri 2019, aho muri Madagascar Papa Francisiko azagirana ibiganiro n’umukuru w’iki gihugu, abayobozi muri leta, abahagarariye sosiyete sivile n’abashoramari. Azafatanya isengesho n’ababa muri Monasiteri y’abakarumerita,asure imva y’umuhire Victoire Rasoamanaivo kandi agirane ibiganiro n’abayobozi ba Kiliziya muri iki gihugu.

Biteganyijwe ko ku wa mbere tariki 9 nzeri 2019 azava i  Antananarivo mu gitondo akerekeza i Port Louis Airport mu birwa bya mauricius. Muri iki gihugu, azasomera misa ahari ishusho ya bikira mariya umwamikazi w’amahoro, asure ingoro ya PERE LAVAL nyuma y’aho agirane ibiganiro n’umukuru w’iki gihugu, minisitiri w’intebe, abayobozi mu nzego za leta, abahagarariye sosiyete sivile n’abashoramari.

Biteganyijwe ko azava aha i Port Louis airport ku mugoroba w’uyu munsi agasubira  i Antananarivo muri Madagascar aho azava mu gitondo cyo ku wa kabiri tariki 10 Nzeri 2019 akerekeza i Roma. Ni uruzinduko rwa 4 uyu mushumba wa Kilizita Gatolika agiriye mu bihugu bya afurika ruka n’urwa 31 rwa gishumba akoze nyuma yo guhabwa inkoni ya gishumba.

Source: www.zenit.org, on 4th September 2019    

     MANIRAGABA Emmanuel


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018