Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Papa Francisiko yatoye abandi bakaridinali Cumi na batatu



Amakuru ya Kiliziya 07/10/2019

Mu muhango wabereye muri Bazilika ya Mutagatifu Petero i Rome ku itariki 5 Ukwakira 2019. Nyirubutungane Papa Francisiko yatoye ku mugaragaro abakaridinali bashya cumi na batatu baturuka mu bihugu bitandukanye. Batatu muribo ni abepiskopi bari mu kiruhuko cy’izabukuru. Abo ni Myr Michael Louis Fitzgerald, wayoboye  Arkidiyosezi ya Nepte , Myr Sigitas Tamkevicius, wayoboye Arkidiyosezi ya Kaunas mu gihugu cya Lithuania, na Myr Eugenio Dal Corso wayoboye Diyosezi ya Benguela  mu gihugu cya Angola .

Uretse aba batatu bari bageze mu kiruhuko cy’iza bukuru, Papa Francisiko yanatoye abandi ba Karidinali icumi bakiri mu mirimo ya gishumba. Abo ni: Myr Miguel Ángel Ayuso Guixot, wari umuyobozi w’ibiro bya Papa bishinzwe ibiganiro mpuzamadini (interreligious dialogue).

Myr Jose Tolentino Calaca de Mendonca wari ushinzwe isomero n’ishyingura nyandiko bya Kiliziya Gatolika.

Myr Ignatius Suharyo Hardjoatmodjo, Arkiyepiskopi wa Jakarta,

Myr Juan de la Caridad Garcia Rodriguez, Arkiyepiskopi wa San Cristobal de la Habana

Myr Jean-Claude Hollerich, Arkiyepiskopi wa Luxemburg.

Myr Alvaro Leonel Ramazzini Imeri, umwepiskopi wa Huehuetenango;

Myr Mattep Zuppi, Arkiyepiskopi wa Bologna,

Myr Cristobal Lopez Romero, Arkiyepiskopi wa  Rabat, mu gihugu cya Maroc,

Padiri  Michael Czerny, S.J.,umukozi mu biro bishinzwe iterambere rya muntu, ukomoka mu gihugu cya Canada.

Mubatorewe kuba abakaridinali kandi harimo na Myr Fridolin Ambongo Besungu, Arkiyepiskopi wa Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, w’imyaka 59. Waherekejwe n’abakristu benshi bo muri iki gihugu barimo na  Perezida Félix Tshisekedi ukiyoboye muri iyi minsi. Kugeza uyu munsi iki gihugu nicyo kiza ku mwanya wa mbere ku mugabane wa Afurika mu kugira abakristu gatolika benshi bangana na miliyoni 28.7, ndetse kikaza no ku mwanya wa 10 ku isi.

 

                                                MANIRAGABA Emmanuel


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018