Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Papa Fransisiko yasabye abakristu gusabira Abihayimana aho kubanenga gusa



Amakuru ya Kiliziya 26/09/2019

Mu gitambo cya Misa yaturiye i Casa Santa Marta ku itariki 20 Nzeri 2019, Nyirubutungane Papa Francisiko yasabye abakristu kujya bafata umwanya bagasabira abasaserdoti, ndetse ko n’abasaserdoti batakagombye kwicamo ibice.

 Mu nyigisho yagejeje kubari aho, Papa yanenze imyitwarire ya bamwe mu bakristu iba igamije gusebya abapadiri ikunze kugaragara hato na hato. Yagize ati“Ese mwibuka no gusabira abapadiri banyu, cyangwa muhugira kubanenga gusa? Mukabasebya, mukabaharabika,  ibiganiro bidashyitse  n’ibindi bijyanye n’amafaranga bigamije kubaca intege.” Yakomeje abasaba ko bagomba kubatera ingabo mu bitugu bakabasabira aho kubaca intege, kugira ngo bakore neza ubutumwa bashinzwe.

Muri iki gitambo cy’Ukaristiya cyarimo abasaserdoti ndetse n’abalayiki, Papa Francisiko yagize impanuro aha abo mu nzego za gisaserdoti. Yagize ati“ Mbere na mbere mugomba gukunda abo mubana, abapadiri n’abadiyakoni”. Yakomeje agira ati “ Biba bibabaje kumva umwepiskopi yibagirwa abo bakorana bya hafi; Biba bibabaje kumva amaganya y’abapadiri bagira bati ‘maze igihe nifuza guhura n’umwepiskopi ariko umunyamabanga we akambwira ko nta mwanya uhari muri aya mezi atatu’. Niba Padiri yifuje kugira icyo avugana na Musenyeri, byakagombye kuba nibura ku munsi ukurikiyeho, kuko aba amubereye umubyeyi.”

Papa Francisiko yasabye abapadiri kutarangwa n’amacakuri; avuga  ko sekibi akunda kwibasira ingo zabo akahabiba urwango n’ubwumvikane buke.

Yasabye abagize inzego za Kiliziya kurushaho kwegera abakristu. Yagize ati“Nk’abapadiri n’abepiskopi, ntimukibagirwe abakristu; ni ngombwa kuba hafi umuryango w’Imana. Iyo umwepiskopi agiye kure y’umuryango w’Imana, birangira adasohoje ubutumwa bwe uko bikwiye.”

Ku musozo, Papa yasabye abakristu kurushaho gusabira abayobozi ba Kiliziya. Yagize ati “Aba bayobora mu nzira y’umukiro; Ese mwibuka gusabira abapadiri banyu?, abapadiri bakuru banyu?, abungiriza babo? Cyangwa muhugira kubanenga gusa? Ningombwa  kudusabira kugira ngo natwe dushobore kurinda iyi ngabire twahawe.”

Source: https://zenit.org/articles/pope-at-santa-marta-do-you-pray-for-your-priests-or-just-criticize-them/

 

                                                   Byashyizwe mu Kinyarwanda na MANIRAGABA Emmanuel


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018