Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Paruwasi ya Busogo yashoje icyumweru cy’uburezi Gatolika



Uburezi n'Umuco 07/06/2019

Ku wa 07 Kamena 2019, muri Paruwasi ya Busogo hasorejwe Icyumweru cy’uburezi Gatolika gifite insanganyamatsiko  igira iti: « Ishuri ryacu ridutoza kubaha no kwita ku mutungo rusange (1kor 12,7) ».

Ibirori byaranzwe n’indirimbo, imbyino, amakinamico, imivugo n’imikino. Hatanzwe ibihembo ku banyeshuri batsinze amarushanwa ategura uyu munsi, hatanzwe ibyemezo by’ishimwe ku barimu bizihije amasabukuru na Yubile y’imyaka bamaze mu muhamagaro wo kwigisha guhera ku myaka 5 kugeza kuri 45.

Padiri Célestin Mbarushimana ushinzwe Amashuri Gatolika muri Paruwasi ya Busogo yagarutse ku ntego yacyo, avuga ko n’ubwo bashoje icyumweru cy’uburezi Gatolika badashoje kuzirikana ku burezi, yasabye abarezi gukomeza gushyigikirana mu murimo wabo wo kurerera u Rwanda na Kiliziya.

Yagize ati: "Muri iki cyumweru uruhare rwa Kiliziya rwari ugushishikariza ababyeyi, abarezi n’abanyeshuri kubaha no kwita  ku mutungo rusange.

Bayobozi, barezi, babyeyi, banyeshuri, dushoje icyumweru cy’uburezi Gatolika ariko ntidushoje kuzirikana ku burezi. Ntidushoje kandi kuzirikana ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka. Ndasaba abanyeshuri  kurushaho kwita ku bikoresho by’ishuri, inyubako zirigize, kugira isuku ahantu hose hakikije ishuri, kurinda ishuri ikintu cyose cyaryangiza, kurangwa n’ubutabera n’urukundo.

Abayobozi, abarezi n’ababyeyi batoze abanyeshuri kubaha ibikorwa rusange byashyiriweho abantu bose na buri muntu ku giti cye, batozwe kwita ku bikorwa bigamije imibereho myiza y’abantu  bose n’imiryango yose y’abatuye igihugu ndetse n’abatuye isi. Batozwe kandi kwimakaza umuco w’ubutabera n’ukuri muri bagenzi babo. Ndasaba kandi abayobozi  n’abarezi  kugaragariza urukundo abo barera n’abo bayobora. Babatege amatwi, bumve icyo abana bababwira maze babagorore, babagire inama, babaganirize kandi bakwize umwuka w’ubuvandimwe n’ubwumvikane n’ubwizerane n’ubufatanye. Barangwe no gushyigikirana mu murimo wabo wo  kurerera u Rwanda na Kiliziya.

Ndagira ngo nibutse ko  iyo uruhare rw’umwe muri abo batatu: ababyeyi, umwarimu n’umunyeshuri iyo rutagaragaye biba nko gukura ishyiga rimwe muri atatu. Ndifuza ko buri wese yakomeza kuzuza inshingano ze kandi akarushaho. Ibi bikazagerwaho igihe isengesho n’Ijambo ry’Imana bikomeza kugira umwanya w’ibanze mu buzima bwa buri wese.

Mu izina ry’ubuyobozi bwa Leta NDAYAMBAJE Silas ushinzwe Irangamimerere mu murenge wa Gataraga yagarutse ku bintu bitatu by’ingenzi birimo gushima Kiliziya Gatolika ku burezi  bwiza bufite ireme itanga. Yatangaje ko iyo umuntu atoba  cyangwa yangiza adafite uburezi bwiza, atagira isuku, ntamenye gucunga umutekano, ntashake amahoro y’abandi. Yibukije abanyeshuri ko  kubaha ari ngombwa, abashimira ikinyabupfura bagaragaza.  Yijeje gukomeza ubufatanye by’umwihariko mu gutanga uburere bwiza kandi buhamye bwubaka u Rwanda n’abarutuye.

Ababyeyi n’abarezi bashimye uburezi butangirwa mu bigo by’abashuri Gatolika, bahamya ko batazatezuka mu gutanga umusanzu wabo mu burezi bw’abana b’u Rwanda bahereye mu ngo no mu mashuri byabo.

Muri Paruwasi ya Busogo habarurirwa ibigo 17 by’Amashuri Gatolika.

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018