Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Paruwasi ya Mutagatifu Andereya Gitarama igiye kubaka Kiliziya ijyanye n’igishushanyo cy’umugi



Amakuru ya Kiliziya 30/08/2019

Uko imyaka ihita indi igataha niko inyubako za kiliziya  zubatswe kera  zigenda zisaza bikaba ngombwa ko zivugururwa hakubakwa kiliziya nshya zigendanye n’igihe. 

Ni muri urwo rwego abakristu ba paruwasi yitiriwe Mutagatifu Andereya Gitarama muri Diyosezi ya Kabgayi biyemeje kuvugurura kiliziya ya paruwasi yabo. Bamaze guhabwa uburenganzira n’umushumba wa diyoseizi ya Kabgayi Nyiri icyubahiro Smaragde MBONYINTEGE, hashyizweho gahunda igenewe  abakirisitu yerekana uburyo  bwo gukusanya inkunga yo kuvugurura iyi kiliziya.

N’ubwo igitekerezo cyo kuvugurura iyi kiliziya cyatangiye kuvugwa mu mwaka wa 2014. Buhoro buhoro abakristu bakagenda bakinoza. Umwaka ushize wa 2018 nibwo biyemeje gushira mu bikorwa icyo gitekerezo cyari kimaze imyaka kiganirwaho.

Padiri Anatole NIYITANGA, Padiri mukuru wa  Paruwasi Mt Andereya Gitarama  (Photo:P.Claver Nyandwi)

Nk’uko byatangajwe na Padiri mukuru wa Paruwasi ya Gitarama, Padiri Anatole NIYITANGA, Inyubako ya kiliziya ihari ubungubu,igice cyayo cyubatswe mu mwaka w’ 1975, ikindi gice cyongeweho nyuma, bigaragara ko abakrsitu bari bamaze kwiyongera. Kiliziya ihari ubungubu igisenge cyayo kirava .Iyo imvura iguye harimo misa, biba ikibazo gikomeye, bikabangamira abakristu.

Mu bikorwa biteganijwe gukorwa, Padiri mukuru yakomeje atangariza Kinyamateka ko igisenge gikenewe kuvugururwa, hagashyirwaho igisenge gishya. Hazubakwa n’umunara kuko kiliziya ihari ubu nta munara ifite.

Hazashyirwamo intebe nshya kuko izirimo ni ngufi cyane hari abakristu babangamirwa no kuzicaraho.

Hakenewe kubakwa ubwiherero bushya, parking nini y’imodoka ku kibuga cya kiliziya kuko aho abakristu baparika imodoka zabo hadatunganye.

Hateganywa kubakwa shapeli yo gusehengereramo Yezu. Shapeli ihari ikenewe kuvugururwa nayo, ikaba yakwakira abantu bagera ku ijana mu gihe iyari ihari yakiraga abagera kuri mirongo itanu.

Ifoto igaragaza  Kiriziya nshya uko izaba imeze  nimara kuvugururwa (Photo:Archive)

Aho Amafaranga yo kuvugurura Kiliziya

Nk’uko twabisobanuriwe na Padiri mukuru, amafranga azakora imirimo yavuzwe, haruguru angana na miliyoni Magana atatu na mirongo irindwi n’icyenda n’ibihumbi magna atanu na cumi na  bitatu na magana cyenda na mirongo itatu(379.513.930 frw).

Ayo mafranga azaturuka ku nkunga y’abakristu ba paruwasi ya Mutagatifu Andereya, abavandimwe, inshuti, abaturanyi babo baturuka mu maparuwasi yo mu Rwanda no mu mahanga. Birumvikana ko umukristu wa paruwasi ya Gitarama uyu mushinga awugira uwe. Buri mukristu wese arasabwa kwitanga, agatanga atabara, ndetse agasabira uyu mushinga kugirango uzarangire neza. Ubuyobozi bwa paruwasi ya Gitarama kandi burashimira abakristu bakomeje kwitanga kugira ngo iki gikorwa kizagerweho. Bunashimira kandi abakomeza kwitanga no gushishikariza abandi kugira ngo ingoro ya Nyagasani izuzure ntawe ikenesheje.

Padiri mukuru yongeyeho ko n’ubwo bari mu ntangiriro zo gushishikariza abakirisitu kuzana umusanzu wabo, ariko ko batazategereza ko ubu bushobozi bwose buboneka kuko nibagwiza akabakaba miliyoni 50, bazahera kubikorwa byihutirwa, ibindi bakazabikora gahoro gahoro uko ubushobozi buzagenda buboneka. Biteganyijwe ko iyo mirimo yose izaba yarangiye mu gihe cy’imyaka ine.

                                          Aho inkunga ishobora kunyuzwa

Mu rwego rwo kwakira inkunga yo kuvugurura kiliziya, hafunguwe konti ebyrir muri Banki ya Kigali no muri RIM.

Banki ya Kigali :00056-00465923-20: Paroisse Gitarama/ Réhabilitation

RIM: 3698:Paroisse Gitarama /Réhabilitation de l’église.

Paruwasi ya Mt Andereya yabayeho kuva 1975, ifite abakirisitu basaga 26.983, bari mu ma Santarali 5 n’indi 1 y’abatuye i Kigali bayivukamo, ifite kandi uturere 17, imiryango remezo 201, ni imwe mu ma Paruwasi ya Diyoseze ya Kabgayi, ikaba iherereye ku muhanda Kigali-Butare, hafi ya gereza ya Muhanga.

 

Pierre Claver NYANDWI

 

 

 

 

 

 


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018