Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Perezida Paul Kagame yasezeranyije abaturage ko agiye guhangana n’abayobozi batuzuza inshingano zabo



Amakuru y'u Rwanda 13/05/2019

Kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Gicurasi 2019. Perezida Paul Kagame yasuye abaturage b’uturere twa Musanze na Nyabihu, aba baturage b'uturere twombi bahuriye mu kibuga cya Busogo, mu karere ka Musanze.

Perezida Kagame ubwo yageraga ahateraniye abaturage yabanje guhamagara abayobozi baganirira ku ruhande mbere y’uko aramutsa abaturage, nyuma aza kubwira abaturage ko mu byo yagarutseho harimo amabati ya fibrociment asakaye UR-CAVM.

Perezida Paul Kagame yasezeranyije abaturage ko agiye guhangana n’abayobozi batuzuza inshingano zabo uko bikwiye, ubwo azasubira kubasura hakazarebwa umusaruro wabonetse.

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiriye mu ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba, yabwiye abatuye b'akarere ka Musanze na Nyabihu ko bakwiye kubungabunga umutekano bafite kuko ari wo musingi w’iterambere rirangajwe imbere n’ubukerarugendo muri aka gace k’igihugu.

Habyarimana Jean  uyobora Musanze yagaraje ikibazo cy’utugari tumwe na tumwe tutaragezwaho imiyoboro y’amashanyarazi bigatuma itumanaho rigorana. Hari n’ikibazo cy’amabati atemewe ya Asbestos akarere gasaba ko kafashwa kugira ngo akurwe ku nyubako agaragaraho muri ako karere.

Ku kibazo cy’ubucucike mu mashuri, n’ikibazo cy’urubyiruko rudafite aho rwidagadurira, abaturage basabye stade ijyanye n’igihe.

Ku kibazo cy'isuku nke, Perezida Kagame yavuze ko abakerarugendo cyangwa abashoramari bataba baturutse iwabo baje kureba umwanda, ati:" ahubwo mutarebye neza bishobora no kubakumira ntibirirwe baza. Icyo ndizera ko mugiye kugikemura kuko kiri mu bushobozi bwanyu.”

Perezida Kagame yakomeje agira ati:"Babivuze ko aka karere gateye imbere mu bukerarugendo, ni ukuvuga ko mugira abashyitsi benshi bazana amadovise, ntidukwiye kwemera ko abayazana babasanga mu mwanda kuko bataba baje kureba umwanda".

ku bibazo by’utugari tumwe na tumwe tutarageramo amashanyarazi n’itumanaho rya telefoni, yasabye abayobozi babishinzwe kubyihutisha,  avuga ko abayobozi araza “kubamerera nabi”, ku buryo niyongera gusubira muri aka gace, abaturage bazamwibwirira ko byakemutse.

Perezida Kagame yanagarutse ku mazi ava muri Pariki y’igihugu y’Iburunga agasenyera abaturage,  avuga ko habayemo uburangare kuko cyagombaga kuba gifite aho kigeze, ko agiye kugihagurukira .

Perezida Kagame yanavuze ko mu Karere ka Burera, abayobozi bananiwe gutanga ibisobanuro ku kibazo cy’ikaragiro ryaguriwe ibikoresho bidakora ntirikore ryaratwaye amafaranga menshi, ariko abayobozi bakananirwa gutanga ibisobanuro ku mpamvu zabyo.

Perezida Kagame asoje ijambo rye agira ati:"Ndagira ngo mbashimire kandi mbabwire ko ibibazo bihari tuza kubikemura, ariko ndashaka uruhare rwanyu nkuko bisanzwe kandi ndashaka ko mwongera imbaraga."

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yagaragarije Perezida Kagame ibibazo bigaragara muri utwo turere twa Nyabihu na Musanze birimo ikibazo cy’isuku nke n’ikibazo cy’imirire mibi.

Minisitiri Shyaka yanavuze ko hakigaragara ikibazo cy’imyubakire, ahari amazu atameze neza,abandi ugasanga batagira ubwiherero.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Nkundiye Eric Bertrand


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018