Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

RIM Ltd irizihiza imyaka 15 imaze ifasha abanyarwanda kwiteza imbere



08/11/2019

Réseau Interdiocésain de Microfinance(RIM Ltd) ni ikigo cy’imari cyashinzwe na Kiliziya Gatolika y’u Rwanda ku itariki ya 6 Gicurasi 2004, RIM Ltd yabonye uruhushya rwa Banki Nkuru y’igihugu rwo gukora ibikorwa by’imari mu kwezi kw’Ukwakira 2004. Ikorera mu ntara zose no mu turere 28 tw’igihugu, muri diyosezi gatolika zose uko ari 9 no mu maparuwasi 78.

RIM Ltd ifite amashami 36 afite umuyoboro umwe w’ikoranabuhanga ryo kubitsa cyangwa ukabikuriza amafaranga aho ariho hose ku mashami yayo.

 

 

Ibikorwa by’imari iciriritse muri Kiliziya gatolika byatangiye mu mwaka w’1998 muri Arkidiyosezi ya Kigali bitangizwa batanga inguzanyo ziciriritse z’igihe gito ku bakene bafite ubushobozi bwo gukora aho kugira ngo bakomeze gusabiriza no gufashishwa ibyo kurya no kwambara gusa. Ibi bikorwa by’imari iciriritse byaje gukomereza no muyandi madiyosezi gatolika y’u Rwanda, kugeza ubwo bashinze RIM Ltd.

Icyo RIM Ltd igamije (Mission)

RIM Ltd igamije kurwanya ubukene hakirwa ubwizigame bw’abantu hanatangwa inguzanyo, kuzamura ubukungu bw’igihugu muri rusange hatezwa imbere ibikorwa byo kwihangira imirimo no guharanira ubumuntu bwa Muntu. RIM ifite intumbero yo gutanga serivisi nziza yo kwakira ubwizigame no gutanga inguzanyo nk’ikigo k’imari mu gihugu cyose cy’u Rwanda.

 

Indi serivisi RIM Ltd itanga kubayigana ni ugutanga amahugurwa kubijyanye n’ibikorwa by’imari(education financière) ku banyamuryango bibumbiye hamwe bishingiranye ku mari (ASSOFI),hanyuma bamara guhugurwa bagahabwa inguzanyo ishingiye ku mishanga yabo aho buri munyamuryango y’ishingira mu genzi we ku mari.

Ubu RIM Ltd ku mashami yayo yose uko ari 36 ari mu gihugu hose,umukiriya afite uburenganzira busesuye bwo gutanga ibyifuzo bye cyangwa ibitekerezo hanyuma bigashingirwaho ahabwa serivisi z’imari zijyanye n’ibyo yifuza, ikindi no kumurinda kumuha inguzanyo z’umurengera adashoboye kwishyura, gukorera mu mucyo, kugira ibanga ku makuru yatanze, kumwereka uko ibiciro bihagaze, gukemura ibyifuzo by’umukiriya ku buryo bumwe nta vangura no gukoresha uburyo bumworohereza kugeza ibibazo bye kuri RIM akoreshe bumwe mu buryo bumworoheye bwaba ubwa telephone, agasanduku k’ibitekerezo, kohereza ubutumwa ukoresheje E-mail, kugana umukozi wa RIM, cyangwa kohereza ubutumwa kuri Whatsapp.

RIM yatanze akazi ku bakozi bagera kuri 188 kugera 2019 aho abo bakozi bose batunze imiryango yabo igera kuri 973. Aho RIM Ltd yagize uruhare rwo gutanga imisoro yishyurwa ku mwaka igera kuri miliyoni 300,yatumye habaho ingaruka nziza zo kubaka amashuri, amavuriro n’ibikorwaremezo by’abaturage.

Inguzanyo zitangwa muri RIM :

Inguzanyo z’ubucuruzi

• Inguzanyo z’ubukorikori

• Inguzanyo zo ku mishahara

• Inguzanyo y’imanurambabura(Découvert bancaire)

• Inguzanyo z’ubukorikori

• Facilité de caisse

• Inguzanyo yo gusana inzu cyangwa kugura ubutaka

• Inguzanyo z’ubuhinzi n’ubworozi

• Inguzanyo z’ibikoresho(Equipements)

• Inguzanyo y’ingoboka(Crédit social)

• Inguzanyo yo guhunika imyaka(Warrantage)

• Inguzanyo ku nganda nto n’iziciriritse

• Ikodeshagurisha

• Inguzanyo ya zamuka rubyiruko

• N’izindi

 

INGABIRE Grace


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018