Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Rozari mu mateka ya Kiliziya



Kuva mu ntangiriro za Kiliziya, abakristu ntibahwenye kwisunga Umubyeyi wa Yezu mu masengesho yabo. Mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa, batubwira ko “Bose barangwaga n’umutima umwe, bagashishikarira gusenga, bari kumwe n’abagore bamwe, barimo Mariya nyina wa Yezu, n’abavandimwe be” (Int 1, 14). Uko imyaka ihitwa ni ko abakristu bagiye babona ari ngombwa kwisunga uwo Mubyeyi mu bibazo binyuranye bibugarije.

Mu kinyejana cya 3 nyuma ya Yezu, bafashe akamenyero ko kwiyambaza Bikira Mariya basubira mu magambo Malayika Gaburiyeli yavuze amutumweho: “Ndakuramutsa, Mutoni w’Imana, wuzuye inema” (Lk 1, 28). Mu kinyejana cya 9 bongeraho amagambo ya Elizabeti yavuze Bikira Mariya agiye kumusura: “Wahebuje abagore bose umugisha, n’Umwana utwite arasingizwa” (Lk 1, 42).

Mu kinyejana cya 12, kwiyambaza Bikira Mariya byafashe intera ndende, hatangira akamenyero ko kumwiyambaza bakoresheje umugozi ufite amapfundo, bagamije kuvuga isengesho rya Bikira Mariya inshuro 150 zingana n’umubare wa Zaburi. Mu mpera z’icyo kinyejana bavuga ko aribwo Mutagatifu Dominiko, wabayeho kuva muri 1170 kugeza muri 1221, yahawe ubutumwa bwo kwigisha hirya no hino iryo sengesho ryo kwiyambaza Bikira Mariya inshuro 150.  Mu kinyejana cya 14 nibwo iryo sengesho ryahawe izina rya Rozari, biturutse ku makamba y’amaroza bakundaga gushyira ku mashusho ya Bikira Mariya muri icyo gihe.

Mu mpera z’ikinyejana cya 15, ku isengesho ryo kwiyambaza Bikira Mariya bongereyeho amagambo y’icyemezo cyafashwe n’Inama nkuru ya Kiliziya yabereye Efezi muwa 431, avuga ngo “Mariya Mutagatifu Mubyeyi w’Imana (Theotokos) urajye udusabira twe abanyabyaha”.

Mu kinyejana cya 16, Papa Piyo V yatangaje amibukiro 15 agize Rozari mu mwaka wa 1572, mu mwaka wa 1573, ashyiraha umunsi mukuru w’Umwamikazi wa Rozariuhimbazwa ku itariki ya 7 Ukwakira, ashingiye ku gitangaza cyabaye mu mwaka wa 1571, ubwo uwo mupapa yasabye Kiliziya yose gusaba ubuvunyi bwa Bikira Mariya bibafishishije isengesho rya Rozari imbere y’igitero gikaze cy’Abaturuki bashakaga kwigarurira u Burayi bw’Iburengerazuba. Mu rugamba rwabaye ku itariki ya 7 Ukwakira 1571, ingabo z’abakristu zakubise inshuro Abaturuki babarushaga ubwinshi bw’ingabo n’intwaro. Ibyo babibonyemo igitangaza cya Bikira Mariya kubera iryo sengesho rya Rozari. Guhera ubwo, Papa yashyizeho umunsi mukuru wa Rozari, mu mwaka ukurikiyeho wa 1572, atangaza amibukiro 15 ya Rozari.

Mu kinyejana cya 19, Papa Lewo XIII yatangaje ko ukwezi k’Ukwakira kugomba guharirwa by’umwihariko isengesho rya Rozari guhera mu mwaka wa 1886.

Mu kinyejana cya 20, Bikira Mariya yatangarije ubwe mu mabonekerwa y’i Fatima ko ari “Umwamikazi wa Rozari”. Hari ku itariki ya 13 Ukwakira 1917. Yabivuze agira ati: “Ndi Umwamikazi wa Rozari. Nazanywe no gushishikariza abakristu kuvuga ishapure buri munsi, kwicuza ibyaha byabo no guhindura imibereho ibangamira umukiro wabo”.

Mu kinyejana cya 21, Papa Yohani Pawulo II yatangaje umwaka wa Rozari (guhera mu Ukwakira 2002 kugeza mu Ukwakira 2003). Kuwa 16 Ukwakira 2002, yatangaje urwandiko rwa gishumba yise “Rosarium Virgis Mariae” (Rozari ya Bikira Mariya) ari nayo yatangarijemo amibukiro atanu mashya ya Rozari yise ayo Urumuri.

Icyo abatagatifu n’abapapa batangaje kuri Rozari

Mutagatifu Ludoviko w’i Montfort yaravuze ati: “Nta banga rindi nagira mu kumenya ko umuntu ari uw’Imana usibye kureba niba akunda kuvuga “Ndakuramutsa Mariya” (Ave Maria) n’ishapure. Mbere ye, Mutagatifu Karoli Baromewo yari yatangaje ko Rozari ariryo sengesho rirusha ayandi kunyura Imana nyuma y’igitambo cya Misa. Naho Mutagatifu Alufonsi Mariya w’i Liguori ati: “Rozari nicyo cyubahiro gisumba ibindi dushobora guha Umubyeyi w’Imana”.

Mutagatifu Yihani Mariya Viyane we ati: “Isengesho rya Ndakuramutsa Mariya rivuzwe neza rikangaranya umuriro w’iteka wose”. Mutagatifi Padre Piyo ati: “Umurage wanjye n’umunani wanjye ni uyu: mukunde kandi mukundishe abantu Bikira Mariya, muvuge kandi mutoze abantu kuvuga Rozari”.

Papa Lewo XIII wanditse inzandiko za gishumba zigera kuri cumi n’ebyeri kuri Rozari, yaravuze ati: “Dushobora guhamya ko mu ngo no mu miryango y’abantu bakomeje gukomera ku isengesho rya Rozari nko hambere, ntidushobora gutinya ko ubujiji n’icyorezo cy’ubuyobe bizahasenye ukwemera”.

Mutagatifu Papa Piyo X ati: ”Mumpe umutwe w’ingabo zivuga Rozari nzigarurira isi yose. Rozari niryo sengesho rirusha ayandi ubwiza, rirusha ayandi gukungahara ku ngabire no mu gushimisha Bikira Mariya”.

Naho Papa Piyo XII ati: “Nimuze twitwaze intwaro ya Rozari ntagatifu kugira ngo dushobore kubohora isi ku ngoyi y’urwago rwayishwanyaguje, ubujiji cyayihumishije, ubwiyandarike bwayinize, kugira ngo twubake imibereho irangwa n’urukundo, urukundo rw’Imana n’urwa mugenzi wacu”.

 

                                      Ubwanditsi


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018