Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Rwamagana-Gishari: Abaturage nyuma yo kutagira aho baba barishimira kuba baratujwe



Bamwe mu baturage batujwe mu nzu 20 zubatswe mu Murenge wa Gishari baravuga ko bari barambiwe gucumbikisha hirya no hino mu miryango bagashimira Leta ibakuye muri ubwo buzima bubi.

Karitanyi Martin,  wari utuye mu murenge wa Gishari, akagali ka Bwisanga, umudugudu Nyakabungo,  watujwe muri uyu mudugudu avuga ko nyuma y'uko Atari afite aho gukinga usaya ,ashima Leta kuba yarabatekerejeho ubu bakaba bafite aho babarizwa, Ati:" mbere ntitwariri dufite aho kuba, abandi twirirwaga tuva aha tujya aha . kubana aho tuba biradushimishije,twarayashimwe ,twayabonye ni meza, tumerewe neza , kuba Leta idutekerezaho ni ikintu kiza".

Karitanyi Martin w’imyaka 54 ufite umuryango w'abana batanu avuga ko bari babayeho mubuzima butoroshye ,bitari biboroheye ko babona aho bakirira ababagana (abashyitsi), mubyishimo byinshi avuga ko ashimira ubuyobozi bwabatekerejeho bakaba babonye aho baba.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutoni Jeanne, avuga ko nibura buri mwaka aka Karere kubakira imiryango 50 y’abacitse ku icumu ndetse kakanasanira ababa bafite inzu zishaje. Kandi ko bafite Intego yo kubakira imiryango 126 isigaye.

Ati:"Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwatangiye gushyikiriza amacumbi arimo intebe n’ibiryamirwa imiryango 80 y’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, batagiraga aho kuba.Izi nzu zikaba zaratanzweho miliyoni 852 z’amafaranga y’u Rwanda n’Akarere ka Rwamagana ndetse n’Ikigega gishinzwe gutera inkunga Abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye (FARG)".

Mutoni akomeza avuga ko  Mu myaka 25 igihugu  cyakoze ibintu byinshi,  kandi ko n’Akarere  kakoze byinshi ku bacitse ku icumu kandi ko hakiri urugendo rwo gukomeza kubitaho , Ati:"turateganya kubakira imiryango 126 aho twifuza ko nibura 2024 yazarangira iyi miryango isigaye yose yarabonye aho kuba kandi ibayeho neza.”

Izi nzu zubatswe mu mirenge yose igize Akarere ka Rwamagana zigizwe n’ibyumba bibiri, uruganiriro, ubwiherero bwo mu nzu, ubwogero, ubwiherero bwo hanze ndetse n’igikoni, harimo kandi ibikoresho birimo ibitanda bibiri, matola, intebe zo mu nzu, amarido n’ikigega cy’amazi. Izi nzu kandi Zifite umuriro w’amashanyarazi  n’umurasire kuri buri nzu ku buryo batazigera baba mu kizima cyangwa ngo bananirwe kugira icyo bakora kubera nta mashanyarazi.

Nkundiye Eric Bertrand


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018