Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

“Rwanda aho rugeze rwubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu harashimishije”- Umurungi



Amakuru ya Kiliziya 14/06/2019

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ubutabera mpuzamahanga, Umurungi Providence, yavuze ko aho Rwanda rugeze rwubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu hashimishije, asanga ibyo rubikesha imikoranire myiza n’imiryango ya sosiyete sivili ikorera mu gihugu, dore ko ari na yo igera ku baturage benshi hirya no hino mu gihugu. Kandi ko u Rwanda ruhagaze neza, ati:”u Rwanda  rwarateye intambwe ishimishije ku birebana n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu kubufatanye  n’imiryango ya sosiyete sivili “.

Umurungi akomeza avuga ko ari uruhare rwa buri wese mu kurengera uburenganzira bwa muntu ariko ko bidakwiye ko iyi miryango na Leta baba ibice bibiri bihanganye. Ko bitakwiye ko imiryango itegamiye kuri Leta ihore ihanganye na Leta ko bidakwiye.

Umuyobozi n’ihuriro ry’abatanga ubufasha mu by’amategeko (Legal Aid Forum), Me Andrews Kananga

Umuyobozi n’ihuriro ry’abatanga ubufasha mu by’amategeko (Legal Aid Forum), Me Andrews Kananga, yavuze Nta gihugu ku Isi mutazumva ko kibangamira uburenganzira bwa muntu yewe na bya bindi byitwa ko bikomeye, ati:” ziriya raporo ntabwo zigomba kuduca intege gusa icyo dusabwa ni uko ahagaragaye ko uburenganzira bwa muntu butubahirijwe ntitugomba guceceka.”

Kananga Andrews uyobora LAF, Legal Aid Forum, ari ryo huriro rishinzwe gutanga ubufasha mu by’amategeko, yagarutse ku nsanganyamatsiko y’iyo nama igira iti “Gushimangira ubufatanye mu byerekeranye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, mu karere, asanga ubufatanye n’ukwishyira hamwe na za Leta ari ingenzi kugira ngo uburenganzira bwa muntu bwubahirizwe uko bikwiye.

Fodé Ndiaye Uhagarariye Amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda

Uhagarariye Amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda Fodé Ndiaye avuga ko kuva mu mwaka wa 2011, u Rwanda rwakomeje kongera imbaraga mu guteza imbere iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ku buryo ubu bigeze ku gipimo gishimishije. Ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa, kugeza ubu turashima ibyo u Rwanda rumaze gukora mu bijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu . Ati:”ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa nk’Imiryango ya sosiyete sivili, by’umwihariko ihuriro ritanga ubufasha mu by’amatageko “Legal aid forum” ndetse n’Umuryango w’Abibumbye, u Rwanda rumaze gutera intambwe mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu”.

Mu nama y’iminsi itatu yabereye i Kigali kuva ku wa Kabiri tariki ya 11 Kamena 2019, yahuje ibyo bihugu, hamwe n’inzego zifite aho zihuriye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu rwego rw’Afurika, Geneva n’ahandi.

Ni inama yari  igamije kwisuzuma ku birebana n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, ihuriza hamwe Abayobozi baturutse mu bihugu 7 by’Afurika ari byo Uganda, Kenya, Burundi, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Somaliya, Tanzania na Sudani y’Epfo, bashimye aho u Rwanda rugeze rwubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Muri rusange u Rwanda rwahawe imyanzuro irenga 200 y’ibyo rugomba kubahiriza ariko rwemeyemo 50, kuko indi ngo rwasanze rwarayubahirije. Mu 2020 nibwo ibihugu bizongera kwerekeza i Genève mu Busuwisi kugaragaza ko ibyo byasabwe kubahiriza byabikoze.

Nkundiye Eric Bertrand

 


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA

Ubutumire : Mpuzamiryangoremezo Mt Jeraridi

Cenetra Hotel

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018