Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Rwanda Polytechnic kubufatanye na Minisiteri y'uburezi n'abafatanyabikorwa batangije gahunda y'iteganyamigambi y'imyaka 5



Uburezi n'Umuco 28/06/2019

Dr .Gashumba James vice chancellor wa Rwanda polytechnic (RP)

Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena 2019, Rwanda Polytechnic (RP), kubufatanye na Minisiteri y'uburezi  n'abafatanyabikorwa batandukanye batangije gahunda y'iteganyamigambi (Rwanda Polytechnic Five Years  strategic Plan)  y'imyaka itanu igamije gushishikariza abantu kwiga imyuga no guhindura imyumvire kubatarumva gahunda y'imyuga n'ubumenyingiro ifite intego 12.

Umuyobozi wungirije  (vice chancellor ) wa Rwanda polytechnic (RP) ,Dr .Gashumba James, avuga ko bamaze amaze ane bakora igenamigambi ry'imyaka 5  . biga , banakora gahunda bareba aho bagana n'ibyo bashaka kugeraho mu myaka 5 irimbere, Ati:" Mbere na mbere  tureba aho tugana naho dushaka kujya, indoto (ibintu twakifuje) n'ibyo dushaka kugeraho, tureba ago  igihugu cyacu kigana kandi dushingiye kuri Gahunda y'igihugu y'imyaka irindwi National strategy for transformation one (NST1), tukabihuza ariko tuvuga ngo abanyarwanda bagomba kutwibonamo. kuko niho tugana ; urubyiruko, ababyeyi . ibyo dukora ntiwabikora nk'abanyabwenge tudashingiye kubintu nyakuri tureba".

Dr .Gashumba akomeza avuga ko  iyi gahunda y'imyaka itanu izibanda kuzamura imyuga n'ubumenyingiro, hubakwa neza Rwanda Polytechnic kurwego mpuzamahanga, bakemura ibibazo by'abanyarwanda byo kubaka u Rwanda kubufatanye binyuze mu myuga  n'ubumenyi ngiro , Ati:" nkuko mubizi imyuga n'ubumenyingiro bigira uruhare rukomeye mu kubaka igihugu. Abana b'Abanyarwanda bakabona akazi bokoresheje  ingufu zabo ariko bakabikora kinyamwuga. Niyo ntego dufite muri iyi myaka itanu  kandi tuzagenda buri mwaka twikosora, tureba aho tugeze ,dushyizamo izindi ngufu kuko intego dufite muri iyi myaka itanu tutahita tuzigeraho aka kanya biradusaba gushyiramo ingufu no gukurikirana buri mwaka".

Akomeza avuga ko mu rwego rwo guteza imbere imyuga n'ubumenyi ngiro hakenewe guhindura  imyumvire y'abanyarwanda bakibaza ko abana bize ubumenyingiro baba baratsinzwe andi masomo, ati:" imyuga n'ubumenyingiro ababyeyi bagomba kumenya ko ari umwuga mwiza kandi utigwa n'umuswa ahubwo wigwa n'umwana w'umuhanga. Turashaka guhindura iyi sura (uyu muco) kugirango abanyeshuri Bose babyiyumvemo. Abakora uyu ibijyanye n'umwuga n'ubumenyi ngiro nibo bafiite akazi , kandi kwigisha imyuga n'ubumenyingiro bituma igihugu gitera imbere".

Dr .Gashumba, yungamo agira ati:" Hano mu Rwanda cyangwa muri Afurika hasa n'uko  twabaye  nk'abata umurongo ibintu by'imyuga n'ubumenyingiro bigasa n'ibisuzuguritse , umwana ushaka kwiga muri Kaminuza akiga;  byamunanira akavuga ati"Byananiye ! Reka mpfe kujya kwiga   imyuga n'ubumenyingiro". Rero Ni ukwibeshya nta gihugu gitera imbere kidafite abantu benshi bize uyu mwuga nk'ababyize kandi babikora kinyamwuga , Atari ababikora nk'ibiciriritse . Ni ibintu bifite agaciro kandi bifite akamaro kanini k'ubikora n'igihugu muri rusange . icyo tugamije muri iyi myaka itanu tuzibanda no guhindura imyumvire , dushishikarize Ababa kwiga imyuga n'ubumenyingiro. Dushaka ko abazajya barangiza icyiciro cya mbere cy'amashuri yisumbuye (S3, Ordinary level) baziyongera ,bakaba benshi . tugahera hasi twubaka abanyeshuri basasohoka mu mashuri y'imyiga  n'ubumenyingiro bagasohoka  bakenewe Ku isoko ry'umurimo haba mu Rwanda no  mu mahanga ".

Dr. Gasingirwa Marie Christine umukozi mu kigo gikuru cy'amashuri makuri na kaminuza wari uhagarariye Minisiteri y'uburezi mu gikorwa cyo gutangiza igenamigambi ry'imyaka itanu rigamije guteza imbere imyuga n'ubumenyingiro,  avuga ko iteganyamigambi ry'imyaka itanu rigamije cyane guhindura imyumvire,

Ati:" Niduhindura imyumvire bizadufasha guteza imbere imyuga n'ubumenyingiro, kuko nitumara guhindura imyumvire bizoroha kugirango dushire mu bikorwa imigambi Rwanda polytechnic ifite muri iyi myaka itanu. Mu ntego 12 Rwanda polytechnic ifite intego 4 niyo isa nk'aho  ishyigikira byose , ishyigikira uburezi bufite ireme (quality training) kugirango Nimba uhaye umuntu akazi agaragaze ko abishoboye".

Dr. Gasingirwa akomeza avuga ko muri gahunda yo guteza imbere abiga imyuga n'ubumenyingiro bakagera kuri 60% by'abiga bizagenda bigerwaho buhoro buhoro, Ati:"iyo uteganya imigambi ugenda utegura iby'igihe gito (short term), iby'igihe kigereranije (Medium term), iby'igihe kirekire (Long term) iyo ugirango rero uzahindure ntabwo utekereza   ngo bihinduke ako kanya , ni buhoro buhoro bisaba gutegura abantu, gutegura ibikoresho bya ngombwa no gutegura ubuyobozi. Ikigamijwe ni ugutegura  abagenerwabikorwa ,bakabyumva neza kandi  Leta y'u Rwanda ibishizemo ingufu".

Akomeza avuga ko umunyarwanda afite iruhare mu guteza imbere  no kumva neza  gahunda yo guteza imbere imyuga n'ubumenyingiro , bakabitoza Ababa , kandi bagahindura imyumvire bakumva ko umwana ugiye kwiga imyuga ataba ari uko yabuze uko agira  ahubwo ari umwuga uzamuteza imbere ,  akanagira uruhare mu guteza imbere igihugu.

Abayobozi batandukanye, bavuze ko bagiye gushyira imbaraga mukuzamura no guhindura imyumvire kubanyarwanda batarumva neza imyuga n'ubumenyingiro

Rwanda Polytechnic  yashyizweho mu mwaka wa 2017, ifite intego yo kuzamura Irene y'uburezi (quality education) Ku rwego mpuzamahanga binyize mu kwigisha imyuga n'ubumenyingiro, hagamijwe ko uwize imyuga n'ubumenyingiro yihangira imirimo , agahangana Ku isoko ry'umurimo.

Rwanda Polytechnic (RP) ,ihurijwemo amashuri makuru yigisha imyuga n'ubumenyingiro (IPRCs) umunani (8)  muri buri ntara n'umujyi wa Kigali hakaba hari ishyuri rikuru ryigisha imyuga n'ubumenyingiro.

Nkundiye Eric Bertrand


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018