Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Sainte Famille Hotel yatangiranye icyizere n’intego yo gufata neza abazayigana bose



Nyuma y’imyaka itanu yubakwa, Sainte Famille Hotel, kuri uyu mugoroba tariki ya 05 Ugushyingo 2019, yafunguriye amarembo abifuza kuyigana, inabizeza kuzarangiza neza ubutumwa bwayo bwo gucumbikira abagenzi bagataha baguwe neza.  

Mu gikorwa cyahuje ubuyobozi bwa Arkidiyosezi ya Kigali, Inama y’ubutegetsi y’iyi Hoteli, abagize uruhare mu iyubakwa ry’iyi Hoteli n’abaturanyi, ibyishimo byari byinshi ku maso nyuma y’imirimo itari yoroshye yagejeje kuri iyi Hotel ihimbaje.

Mu ijambo ryuje icyizere, Myr Thaddée NTIHINYURWA, yibukije urugendo rurerure rw’iyubakwa ry’iyi hotel urugendo yagereranyije n’imodoka yagombaga guterera umuhanda unyerera. Yagaragaje ko yishimiye ko itangiye gukora kandi ko afite icyizere ko izakora neza. Yagize ati: “Iyi hotel imaze imyaka itanu yubakwa. Umuntu yayigereranya n’imodoka izamuka mu muhanda unyerera. Iyo ngiyo igera mu mpinga biruhanyije. Igitekerezo cyo kubaka iyi hotel cyatangiye mu mwaka w’2012. Dutangira dushaka aho yakubakwa. Tumaze kuhemeranywaho twatangiye kubaka. Turubaka, tukagenda tugira intege nke zo kubona ibyangombwa ngo twihute. Ari na yo mpamvu y’iyi myaka yose. Hotel itangiye gukora kandi izakora. Ndabona ari icyizere Arkidiyosezi ifite. Ni hotel y’umuryango mutagatifu hazahuriramo abantu benshi. Dufite icyizere gikomeye”.

Myr Antoine KAMBANDA, umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali, yagaragaje ko nyuma yo gukomeza gusubika itangira ry’iyi Hotel igihe cyageze abagize inama y’ubutegetsi bakiyemeza gutangira. Yaboneraho kumenyesha ababyifuza bose ko amarembo afunguye kandi ko serivisi z’ingenzi zose zihari.

Yagize ati: “Guhaguruka ntago byari byoroshye. Twihaye uku kwezi twiyemeza ko byanze bikunze tuzatangira. Twatangiye rero. Servisi za ngombwa zirahari, n’izindi zizagenda ziza. Iyi Hoteli ni hotel y’umuryango mutagatifu. ni iyanyu n’umuryango wanyu. Mwese murakaza neza. Sainte Famille irabakiriye”.

Myr Antoine Kambanda, yasabye abakozi b’iyi Hotel kuzarangwa no kwakira neza abashyitsi kuko ari umuhamagaro n’umurage Kiliziya yahawe na Kristu. Yagize ati: “Gucumbikira no kwakira abagenzi biri mu murage wacu nka Kiliziya. Yezu yaravuze ati naje ndi umugenzi urancumbikira. Ndetse na Bikiramariya ubwo yari ku nda bamwimye icumbi yakirwa n’abashumba. Twibuke rero ko kwakira no gucumbikira abagenzi biri mu murage wacu. Ni yo mpamvu tubyitaho kandi tukabyitwararika. Tukabikorana umutima w’urukundo aho turi hose no mu bikorwa byacu”.

Iyi Hotel yubatse mu mugi rwagati, munsi ya Kiliziya y’umuryango Mutagatifu, igizwe n’ibyumba 67 biri mu byiciro bitandukanye. Ifite sale z’inama harimo na sale ishobora kwakira abantu hagati ya 600 na 700. Ifite kandi izindi sale ebyiri ntoya zishobora kwakira abantu hagati ya 50 na 80 kandi ku biciro byiza. Ifite kandi restaurant inogeye ijisho n’igikoni kiri ku rwego mpuzamahanga aho umuntu azajya ahabwa amafunguro atetse uko abyifuza.

Iyi Hoteli itangiye mu gihe Kiliziya mu Rwanda yitegura ibikorwa bitandukanye birimo inama mpuzamahanga izahuza Abepiskopi baturutse mu bihugu by’Afurika bivuga ururimi rw’Igifaransa n’abapadiri bashinzwe amashuri Gatolika. Ije kandi mu gihe u Rwanda rwitegura inama mpuzamahanga yo kurwanya icyorezo cya Sida  (ICASA ), ndetse n’Inama y’ibihugu byibumbiye mu muryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza “Common Wealth”. Arkidiyosezi ya Kigali ikaba ivuga ko yiteguye gutanga umusanzu wayo mu kugaragaza isura nziza y’u Rwanda.  

Ifoto yo ku manywa igaragaza igice cy’imbere cya hotel aho abashyitsi baganirira

Inyubako ya hoteli irimo ibyumba by’inama, ibiro byo gukodeshwa na restaurant igezweho

Ifoto ya nijoro igaragaza Hotel aho umuntu yinjirira

Ifoto ya nijoro igaragaza uruhande ruri munsi ya Kiliziya ugana aho bakirira abagana Hotel

Ifoto ya nijoro igaragaza igice cy’imbere cya Hotel aho abantu baganirira

Ifoto ya nijoro igaragaza inyubako ya Hotel itangirwamo serivisi zitandukanye

 

 

Padiri Fidele Mutabazi

 

 

 

 


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018