Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Save: Hizihirijwe Yubile y’imyaka ijana y’umuryango wa Benebikira



Amakuru ya Kiliziya 08/09/2019

Uyu munsi mukuru witabiriwe n’Abepiskopi bose bo mu Rwanda, Faustin NGABU wahoze ari umwepiskopi wa Diyosezi ya Goma, Jerome Gapangwa  umwepiskopi wacyuye igihe muri diyosezi Uvila muri Repubulika Iharanira demokarasi ya Kongo, Musenyeri Ntahondereye Joachim Umwepiskopi wa Diyozsezi ya Muyinga akaba ari nawe uyoboye inama nkuru y’Abepiskopi mu Burundi. Musenyeri Mvunabandi umwepiskopi wacyuye igihe wa Diyosezi ya Kigeme, akaba ari umwepiskopi w’umwangilikani.

Umunyamabanga w’intumwa ya Papa mu Rwanda yagejeje ubutumwa kubari bitabiriye uwo munsi bwoherejwe na Papa Fransisko yifuriza Yubile nziza umuryango wa Benebikira. Avuga ko yifatanyije mu isengesho n’abepiskopi bose, abenebikira ndetse n’imbaga y’abakristu mu guhimbaza iyi Yubile.  Asaba by’umwihariko umuryango wa Benebikira kuvoma muri iyi Yubile imbarutso y’intambwe nshya, no kwakira imbaraga zituruka ku Mana kugira ngo bongere urukundo wabo rwarangaga abahanze umuryango n’abawitangiye mu ntangiriro zawo.  Nyirubutungane Papa Fransisko akaba yahaye umugisha we Mama Mukuru w’umuryango wa Benebikira kubera ingabire nyinshi bafite bamaze imyaka ijana asaba n’umubyeyi Bikiramariya ngo izo ngabire ziziyongere.

Mu nyigisho ya Musenyeri Antoni Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali avuga ko Yubile y’imyaka ijana ari ikivi gikomeye cy’umuhamagaro w’abiyeguriyimana mu Rwanda, akaba ari umwanya wo gushimira Imana kuba yarabatoyemo Abiyeguriyimana. Ati “abiyeguriyimana ni amaboko ya Kiliziya bakaba n’umutima wa Kiliziya, umuhamagaro w’Abiyeguriyimana ni inzira itoza umuntu gukora ugushaka ku Imana”. Akomeza avuga ko Bikira Mariya ari urugero rw’abiyeguriyimana. Ati “yemeye guhara gahunda ze, imigambi ye kugira ngo yinjire muri gahunda y’ugushaka ku Imana”.

Musenyeri Ntahondereye Joachim, umwepiskopi w’I Muyinga mu Burundi aho hari n’umuryango wa Benebikira bamazeyo imyaka isaga 46. Ati “abenebikira bakwiye gushimirwa cyane kuko batuzaniye ibyiza byinshi i Burundi, baje ntanumwe ubyiteze, kuko baje bahunga ariko Imana yandika imirongo igororotse ikoresheje imirongo igoramye, n’ubwo baje mu buryo bubabaje barabyirengagije batwereka koko ari Abihayimana kandi bakunda ubutumwa.”

Abuga ko kuba abenebikora barakoze ubutumwa butandukanye mu bihugu byinshi ari ikimenyetso cy’uko Imana ibafiteho umugambi, ishaka kubatuma muri aka karere k’ibihugu by’afurika kugira ngo bafashe kubaka ubumwe hagati y’ibihugu. Ati “mwaje i Burundi, mujya Kongo, mujya Uganda byerekana ko Imana ishaka kubatuma ngo mukomeze ubwo bumwe hagati y’ibihugu byacu”.

Padiri Eugène Niyonzima wavuye mu izina ry’imiryango y’Abiyeguriyimana mu Rwanda.  Ati “bambwiye bati, muri iyi myaka ijana ishize n’indi igiye gukurikiraho tutazi uko ingana muzavugurure umubano wanyu, ubucuti bwanyu na Yezu Kristu, kuko mu minsi iri mbere ababaye inshuti na Kristu nibo bazashobora guhangara ibigeragezoby’iyi si yacu”. Avuga ko ari akabando abahaye kugira ngo nibagera aho babiriwe bazakicumbe kandi bubuka n’abo basize inyuma babakurure kugira ngo bose bazisange mu bukingi by’amarembo y’Ijuru.