Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Seminari nkuru ya Kabgayi yatangije umwaka inatanga impamyabumenyi



08/11/2019

Seminari Nkuru ya Kabgayi yitiriwe Mutagatifu Tomasi w’Akwino, kuwa gatanu tariki ya 1 ugushyingo 2019, yafunguye ku mugaragaro umwaka w’amashuri wa 2019-2020 inatanga impamyabumenyi  ku basoje icyiciro cya Filozofiya mu mwaka wa 2018, ibirori byahujwe n’ihimbazwa ry’umunsi mukuru w’abatagatifu bose.

Umunsi mukuru wabimburiwe n’igitambo cya misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Smaragde MBONYINEGE umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi. Yatangiye agira ati « Icyo twifuriza abiga mu Iseminari ni ukuba abatagatifu, bitabaye ibyo byaba ari ukuruhira ubusa. Si no kuba abatagatifu gusa ahubwo ni nogufasha abandi kwitagatifuza ». Nyiricyubahiro Musenyeri kandi yibukije ko umunsi mukuru w’abatagatifu uhuza ab’ijuru n’abo mu ku isi bagasingiza umuremyi. Mu nyigisho ye, ahereye ku masomo matagatatifu y’umunsi mukuru w’abatagatifu bose, yongeye kwibutsa ibiranga umuseminari mu rwego rwo kunoza imyemerere ye ko ari ngombwa kubana n’Imana, kubana n’abandi, ndetse no kwiga kandi ko byose byuzuzanya, nta cya mbere, nta cya nyuma kandi ko Filozofiya ibategurira kwiga Tewolojiya.

Mu muhango wo gufungura umwaka w’amashuri 2019 -2020, Padiri umuyobozi wa Seminari yatangiye yerekana abashyitsi anashimira Kaminuza ya Urbaniana ya Roma.  Yakomeje avuga ko mu ntangiriro z’ umwaka, umwaka uba umeze nk’inshinga iri mu mbundo, tukaba dufite inshingano zo kuyitondagura uko umwaka ugenda wigira imbere bitewe n’aho umwaka ugeze, mu gihe gikwiye tukaba tugomba kuwushakira icyuzuzo na ruhamya. Kugira ngo tubigereho tugomba kwiyambaza Roho Mutagatifu.  Umuyobozi w’amasomo Padiri François Xavier TWAGIRUMUKIZA yagaragaje ko impamyabumenyi zitangwa zemewe ku rwego rwa kaminuza ku isi hose kandi ko Kaminuza Urbaniana ya Roma, Iseminari yiyunzeho yujuje ibyangombwa byose bisabwa na za Kaminuza zo mu Burayi. Mu gutanga impamyabumenyi, yasabye Nyiricyubahiro Musenyeri n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Fortunée MUKAGATANA gushyikiriza impamyabumenyi abakoze icyo Kizamini.

Mu kwerekana insanganyamatsiko y’uy’umwaka w’amashuri, Nyiricyubahiro Musenyeri yibukije ko impamvu yo gufungura umwaka bituma umuntu amenya neza umurimo azakora kandi akawutura Imana. Yatangaje ku mugaragaro insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti « Au nom du Seigneur Jésus » (mu izina rya Nyagasani Yezu) yakuwe mu ijambo rya Papa Faransisiko ubwo yari ari muri Madagascar.

Mu gusoza, umwepiskopi yabwiye abaseminari ko isengesho, amasomo bahabwa ndetse no kubana neza ari ingezi mu gutegura ubusaseridoti bwabo kandi ko bagomba kumva ko kubaho wegukiye Imana ukiyemeza kudashaka ari umuhamagaro kuruta uko byaba itegeko.

Jean d'Amour Ntakirutimana


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018