Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Sina Gerard Entreprise Urwibutso yegukanye Igihembo cy’uwateje imbere ibikorerwa mu Rwanda



Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Dr. Alvera Mukabaramba (hagati) ashyikiriza igihembo Sina Gerard washinze Entreprise Urwibutso n’umufasha we

Sina Gerard washinze Entreprise Urwibutso akaba n’umuyobozi mukuru mu butumwa yacishije ku rubuga rwa Tweet yashimiye Leta y’u Rwanda imbaraga n’abaturarwanda ko bakomeje intambwe bafatanyije. Yagize ati :” Turashimira Leta y’u Rwanda, abanyarwanda n’abaturarwanda ku ntambwe badufasha gutera ; Intsinzi yacu ni mwe tuyikesha ; Turabashimira ubufatanye mudahwema kutugaragariza umunsi ku munsi”.

Igihembo cy’uwateje imbere ibikorerwa mu Rwanda cyegukanywe na Entreprise Urwibutso itunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko ari ingenzi cyane gushima uruhare rw’abikorera mu iterambere ry’igihugu, by’umwihariko mu gihe umwaka ushize hagezweho byinshi. Yakomeje avuga ko RDB yabashije kwandika ishoramari rifite agaciro kari hejuru ya miliyari ebyiri z’amadolari. Iyi ikaba ari inyongera ya 20% ugereranyije n’iryanditswe mu 2017. Ati:”Igishimije kurushaho ni uko 26% by’iri shoramari riri mu mishinga ifitanye isano no kohereza ibicuruzwa mu mahanga, mu gihe inzego zirimo inganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubuhinzi n’ubworozi byihariye 57%".

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb.Claver Gatete, yavuze ko ibi bihembo byiyongera ndetse bikarushaho kuba byiza ari ikimenyetso cy'uko urwego rw’abikorera rugenda rutera imbere bigatuma ubuzima bw’abaturage burushaho kuba bwiza bityo tukagira igihugu gikungahaye.

Ibihembo bya RDB Business Excellence Awards ni ku nshuro ya 6 bitangwa bikaba bigamije  kwereka abandi bashoramari icyitegererezo bakwiye kugenderaho mu kurushaho kunoza imikorere.

Ifoto y’urwibutso y’Abayobozi n’abahawe ibihembo RDB Business Excellence Awards ni ku nshuro ya 6

                                                                                 Nkundiye Eric Bertrand

 


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA

Missionnaires d'Afrique 150 ans

Cenetra Hotel

Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018