Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Sinema Nyarwanda ikomeje kwamamara mu ruhando mpuzamahanga



Mu birori  byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 iserukiramuco nyafurika ribayeho, iserukiramuco ryabereye mu gihugu cya Burkina Faso; abanyarwanda baryitabiriye bagaragaje intambwe imaze guterwa mu Rwanda mu guteza imbere iserukiramuco n’ubukerarugendo. Ibi byagaragariye mu bihembo bikomeye byatwawe na bamwe mu banyarwanda baryitabiriye.

Muri iri serukiramuco u Rwanda rwagaragaje filime eshatu zirimo Icyasha ya Clementine Dusabejambo nka filime ngufi; Mercy of the Jungle ya Joel Karekezi nka filime ndende n’Inanga, Keepers of the Tradition ya Jean-Claude Uwiringiyimana nka filime mbarankuru.

Mu birori byo gusoza iyi FESPACO ku nshuro ya 26 byabaye ku wa gatandatu tariki 2 Werurwe 2019 , filime yitwa ‘Mercy of The Jungle’ y umunyarwanda Joël Karekezi yegukanye ibihembo bibiri birimo icy’iyahize izindi mu cyiciro cy’iz’abagabo n’igihembo nyamukuru cyitwa l’Étalon de Yennenga.

 Ibi birori byitabiriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame wari watumiwe na mugenzi we Perezida Roch-Marc Christian Kaboré wa Burkina Faso; ndetse na Perezida w’igihugu cya Mali Ibrahim Boubacar Keïta  ushinzwe guharanira  iterambere ry’umuco n’umurage bya Afurika mu muryango wa Afurika yunze ubumwe(AU).

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 1 Werurwe 2019, Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Mali, Ibrahim Boubacar Keïta bambitswe imidali y’icyubahiro izwi nka ‘Grand Croix de l’Ordre de l’Etalon’. U Rwanda kandi rwaserukiwe n’Itorero ry’Igihugu Urukerereza, runitabira imurika ry’ibikorwa bya sinema, ubukerarugendo n’ishoramari.

MANIRAGABA Emmanuel


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA

Missionnaires d'Afrique 150 ans

Cenetra Hotel

UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018