Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Sobanukirwa amateka y’Umuryango w’Afurika y'Iburasirazuba



Amakuru anyuranye 08/02/2019

Mu mateka yashize Kenya, Tanzania, Uganda ibi bihugu byagiranye  ubufatanye mu mihahirane , aho ku ikubitiro Kenya yagiranye ubufatanye na Uganda mu mwaka 1917, Icyari Tanganyika ariyo Tanzaniya y’ubu kinjira muri uyu muryago mu 1927.

Komisiyo nkuru ya Afurika y’uburasirazuba yaje kuva 1948-1961(East African High Commission), guhera 1961-1967 hashizweho umuryango ushinzwe ibikorwa rusange (East African Common Services Organisation), umuryango wa Afurika y’uburasirazuba ushyirwaho kuva  (1967-1977) .

Nyuma yo gucika intege k’uyu muryango waje kongera kwihuza utangira ku 30 ugushyingo 1993, utangira harimo ibihugu bitatu Kenya, Uganda na Tanzania.

Ubu bufatanye hagati y’ibihugu byatangiranye n;uyu muryango kumugaragaro bwatangiye ku 14 Gicurasi 1996.

Kugeza ubu Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba ni umuryango uhuje Leta z’ibihugu bitandatu (6) birimo igihugu cy’u Burundi, Kenya, Rwanda, South Sudan, na Leta yunze ubumwe ya Tanzania.

Uyu Muryango washyizweho mu mwaka wa 1993 , ukaba icyo gihe wari ugizwe na Kenya, Tanzania, Uganda. Watangiye mu Gukora neza mu mwaka wa 1996, ubwo Arusha muri Tanzania haberaga imihango yo gushyiraho Ubunyamabanga Bukuru bwawo ari naho kugeza ubu habarizwa icyicaro cy’uyu muryango.

nkuko mu cyerekezo cyiza cy’iterambere rirambye kandi vuba amarembo  y’ubukungu bw’u Rwanda yerekeza mu Uburasirazuba, ni cyo cyatumye ku wa 12 Nzeri 1996, u Rwanda rwarasabye kwinjira muri East African Community. U Rwanda rwemerewe mu 2006 kuba umunyamuryango.

Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba ufite abaturage basaga miliyoni 150 muri bo 22% batuye mu mijyi, uyu muryango ufite ubutaka bufite ubuso bwa kirometero kare  miliyoni 1.82. umusaruro mbumbe uturuka mu muryago EAC imbere ungana na miliyari 146 z’amadora y’Amerika nkuko byagaragajwe mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2016.

EAC yongeye gushyirwaho mu masezerano yasinywe  ku itariki 30 Ugushyingo mu mwaka 1999, biza kwemezwa ko utangira ku itariki 07 Nyakanga 2000, utangirana n’ibihugu Bitatu aribyo Kenya, Leta yunze ubumwe ya Tanzania n’igihugu cya Uganda.

Igihugu cy’u Rwanda n’u Burundi byemerewe kwinjira muri uyu muryango wa EAC kuwa 18 Kamena biza kuba abanyamuryango bemewe  kuwa 1 Nyakanga 2007, igihugu cya Sudan Y’epfo cyasabye kwinjira muri uyu muryango kwemererwa mu masezerano yo kuwa 15 Mata 2016, cyemerwa cyemererwa nk’umunyamuryango wuzuye ku itariki ya 15 Kanama 2016.

Intego z’Uyu Muryango ugamije gushimangira ubufatanye hagamijwe imibereho myiza y’ abaturage, imikoreshereze myiza y’umutungo kamere no kurengera ibidukikije, gushimangira uruhare rw’uburinganire mu iterambere,  guharanira amahoro, umutekano n’imibanire myiza y’ibihugu bigize uwo Muryango, guharanira kugera kuri customs union/single market . Gushyiraho urubuga rumwe ruhuriweho n’ibihugu bigize uwo Muryango (Political Federation).

Mu nama yabaye ku nshuro ya 10, yateranye ku itariki 28 Mata 2012,  Abakuru b’ibihugu basabye abaminisitiri bashinzwe umuryango wa EAC gukurikirana no gukura inzitizi z’ubucuruzi n’imisoro yishyuzwa mu nzira.

Bemeje ko imisoro izajya itangwa rimwe ubundi ibicuruzwa bigatambuka mu bihugu ntakibazo kugeza igeze aho igomba kugera, kuko bisanzwe bitinza ibicuruzwa kandi uyu muryango ugomba kwita k’ubuhahirane, kandi icyo kibazo kikaba cyakemutse mu mpera za Gicurasi 2012

Imibare igaragaza ko kuva mu mwaka wa 2006 kugera muri 2013 ubucuruzi mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, EAC, bwateye imbere ku buryo bugaragara.

Kuri ubu bucuruzi harebwa ibyoherezwa hanze, ibikurwa hanze n’imiterere yabwo hagati y’ibihugu bigize umuryango.

Imibare yo mu mwaka wa 2014 igaragaza imitere y’ubucuruzi mu muryango EAC ivuga ko kuva muri 2006 kugera 2013 ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize uyu muryango bwavuye ku madolari y’Amerika miliyoni 1,552.9, bugera ku madolari miliyoni 4,847.1.

ibyoherezwa hanze byavuye ku madolari y’Amerika miliyoni 1,232.4 bigera ku madolari miliyoni 3,409, mu gihe ibitumizwa hanze nabyo kuva muri 2006 kugera 2014 byavuye ku madolari miliyoni 320.5 bigera ku madolari miliyoni 1,438.1.

N’ubwo ubucuruzi mu karere bugenda butera imbere, mu minsi ishize, ubwo hafungurwaga ihuriro rya mbere n’imurikagurisha ry’abanyenganda bo muri EAC, igikorwa cyabereye muri Uganda, uwari umunyamabanga mukuru wa EAC Amb. Dr. Richard Sezibera, yasabye za Guverinoma z’ibihugu bigize uyu muryango gufata ibyemezo bituma akarere gahinduka, kakarushaho gutera imbere.

Umuryango EAC ukaba wariyemeje guteza imbere ubucuruzi hakurwaho imbogamizi zose muri uru rwego kugira ngo hagerwe ku ntego wihaye ubwo wajyagaho hagamijwe guhuza imbaraga ziganisha ku iterambere.

Kuva ihuzwa rya za gasutamo ritangiye kubahirizwa mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba ryakuyeho inzitizi nyinshi mu bucuruzi. Iminsi yo gutwara ibicuruzwa kuva Mombasa kugera i Kigali yavuye ku 10 igera kuri itatu. Amafaranga y’ubwikorezi ku ikamyo ikora uru rugendo nayo ava ku madolari y’Amerika 5,000 agera ku 4,000.

 Nkundiye Eric Bertrand

 


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA

Ubutumire : Mpuzamiryangoremezo Mt Jeraridi

Cenetra Hotel

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018