Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Tour du Rwanda 2019:   Umunya- Erythrée Merhawi Kudus yagaragaje ko ahiga abandi mukurinyonga



Mu irushanwa ry’isiganwa ku magare rizenguruka u Rwanda ryatangiye ku wa 24 Gashyantare rigasoza ku wa 3 Werurwe 2019, Merhawi Kudus ukina mu ikipe ya Astana Pro Team yagaragarije abanyarwanda ko ariwe uhiga abandi mu kunyonga igare. Uyu musore w’imyaka 25 yakoresheje 24:12’37’’.

Kudus akimara kwambikwa umwenda w’umuhondo nyuma yo gutwara agace ka kabiri, yawukomeyeho akomeza guhirimbanira kuguma mu myanya ya mbere nubwo atari we wegukanye uduce twose 8. Agace ka nyuma k’iri siganwa kahagurutse i Kanombe mu murenge wa Nyarugunga, abasiganwa basoreza kuri Tapis Rouge i Nyamirambo babanje kuzenguruka ibice bitandukanye by’umujyi wa Kigali birimo umuhanda w’amabuye w’aho bita kwa Mutwe, umunya -Colombia Rodrigo Contreras Pinzón aba ariwe ugatwara.

Ku rutonde rusange rwa Tour du Rwanda ya 2019 yari ifite ibilometero 953.6, Merhawi Kudus ukinira Astana Pro Team ni we wabaye uwa mbere akoresheje 24:12’37’’. Yakurikiwe n’umunya- Estonia ukinira Direct Energie witwa  Rein Taaramäe wakoresheje 24 :12’47’’.

Nyuma yo kwegukana umwenda w’umuhondo, Kudus yahembwe amadolari 4 000 $  asaga gato miliyoni eshatu n’igice z’amanyarwanda.

Umunyarwanda waje hafi ni Areruya Joseph wa Delko Marseille Provence yo mu Bufaransa wakoresheje 24 :19’47’’ asoza arushwa na Kudus wegukanye isiganwa iminota irindwi n’amasegonda.

Uko 10 ba mbere bakurikiranye:

1. Kudus Merhawi (Astana pro team): 24:12’37’’

2. Taaramae Rein (Direct Energie): 24:12’47’’

3. Badilatti Matteo (Israel cycling Academy): 24:12’55’’

4. Aguirre Caipa Hernan Ricardo (Interpro Cycling Academy): 24:13’08’’

5. Tesfom Sirak (Érythrée): 24:16’41’’

6. Lozano Riba David (Team novo nordisk): 24:17’27’’

7. Debesay Abreham Yakob (Érythrée): 24:19’28’’

8. Kangangi Suleiman (Kenya) : 24 :19’42’’

9. Areruya Joseph (Delko Marseille Provence) : 24 :19’47’’

10.Contreras Pinzon Rodrigo (Astana pro team ): 24:19’48’’

MANIRAGABA Emmanuel


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA

Missionnaires d'Afrique 150 ans

Cenetra Hotel

UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018