Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

TVET College foundation Sina Gerard yashyize imbaraga mu guteza imbere imyuga n'ubumenyingiro ku mwana w'umukobwa



Uburezi n'Umuco 03/07/2019

Umuhoza Tabita uvuka mu karere ka Kamonyi, umurenge wa Nyarubaka, avuga yatinyutse kwiga gukanika nyuma yaho yajyaga abona imodoka zipfira hafi y'iwabo bigatuma bimutera ishyaka ryo gushaka uko yakwiga gukanika akajya adepana izo modoka kandi bikamubeshaho. Yagize ati : "Nyuma yaho mbonye ko izo modoka zapfiraga hafi yo mu rugo zikamara icyumweru zarabuze abazikora, icyo gihe nigaga mu mwaka wa kabiri w'amashuri yisumbuye, nyuma ngeze mu mwaka wa gatatu ndatsinda bampa kubyiga, ndabyishimira mpera ko ndabyiga". Umuhoza akomeza avuga ko yagiye ahura n'imbogamizi zirimo kumuca intege bamubwira ko ibyo agiye kwiga atazabishobora, ari iby'Abahungu gusa. Yagize ati : "Abantu bo mu muryango wanjye banciye intege bambwira ko ibyo ngiye kwiga atari ibyigwa n'abakobwa ahubwo byigwa n'abahungu. Bampaye ikizamini barambwira bati 'nubasha kwijyana ku ishuri ntawe uguherekeje tuzamenya ko uzabishobora', icyo gihe narijyanye ndongera ndigarura mu rugo amahoro bahita bahamya ko nzabishobora".

Umuhoza yakomeje avuga ku ntego ze yari afite zo gukanika maze agahamya ko kugeza ubu imodoka yose yayikora kandi akamenya n'ikibazo yagize. Yagize ati : " Nagiye niga mfite umuhate, abarimu bakamfasha n'abahungu twigana bakamfasha, mu mwaka n'amezi arindwi maze niga ntabwo najya mukiruhuko ngo mbure ikiraka. Nk'umukobwa umwe wigana  n'abahungu gusa byanteye imbaraga zo kwiga mfite intego  kugirango nzagere Ku ntego yanjye niyemeje".

Umuhoza asoza agira inama abakobwa bakitinya mu kwiga mekanike n'imyuga muri rusange agira ati: "Ubutumwa natanga ku bandi bakobwa bagenzi banjye  ni uko uwize mekanike atajya aba umushomeri ahorana ibiraka kandi akiteza imbere. Ikindi ni uko bakitinyuka bakumva ko bashoboye, bakigirira icyizere muri bo kandi bakiga bafite intego".

Niyongabire Diane, utuye mu karere ka Rulindo, umurenge wa Bushoki, akagali ka Nyirangarama, umudugudu wa Gifuha, wize ububaji mu mashuri yisumbuye ubu akaba yarahawe akazi muri TVET college foundation Sina Gerard,  avuga ko  kuri we abona ari ibintu byiza byamushimishije. Ati : " Nize  umwuga abeshi basuzuguraga, bavuga ko ari uw'abagabo ntazabishobora. Byari bigoranye bitewe n'imyumvire ishingiye ku mateka,  jye byanteye imbaraga ngira intumbero ndabyiga, ndabikunda none kugeza ubu ku ntego zanjye nari mfite zimaze kugerwaho ku kigero cya 70%. Mu byo nagezeho nifuzaga ko nshobora kuzajya niha ikintu cyose nkeneye ntabanje kugisaba ababyeyi kandi nabigezeho. Ikindi nifuzaga kuzajya nizigamira no kwitangira ubwishingizi, ntekereza ko nabigezeho kandi mfasha n'ababyeyi".

Nyiringabire Innocent uvuka mu karere ka Gakenke, umurenge wa Gashenyi, akagali ka Rutenderi, umudugudu wa kaberi, akaba ari  umwarimu muri TVET Foundation Sina  Gerard wigisha mekanike avuga ko Umuhoza Tabita ari umunyeshuri wiga afite umuhate kandi ko mu shingano zabo babwira na basaza babo kumwitaho bagafashanya bagakorera mu ikipe. Yagize ati:" Dufite abanyeshuri biga mu byiciro bitatu (level 1,3,4), tukaba dufite abanyeshuri 57 biga mekanike barimo Abakobwa 2. Intego dufite n'uko tugomba guteza imbere uburezi bw'umwana w'umukobwa bafatanyije na basaza babo".

Sebikari Victorien umuyobozi w'ishami ryigisha imyuga iciriritse (Short courses), muri College foundation Sina Gerard, n'irindi shami rimwe ryigisha ubukanishi rifata abana barangije kwiga amashuri atatu yisumbuye biga imyaka itatu bakarangiriza mu wa gatandatu (S6). Victorien yavuze ko iri shuri ryatangiye mu mwaka wa 2016, bakaba bamaze kugira ibyiciro bine birangije mu myuga itandukanye irimo ububaji, ubwubatsi, gusudira, ubukanishi, ubudozi no gutunganya imisatsi. Abarangije bangana na 486, barimo abakobwa 273 biganjemo abize gutunganya imisatsi n'ubudozi kuko aribyo cyane abakobwa bibonamo. Victorien ati:" Dufite n'abakobwa batinyutse bajya mu mashami bita ay'abahungu arimo gusudira ,ububaji n'ubukanishi. Nk'ubu ngubu dufite abakobwa bane  barangije gusudira maze Nyirishuri Sina Gerard ababa akazi, dufite undi mukobwa warangije ubukanishi ukorera muruganda rukorera i Musanze rukora urwagwa . Hari n'abandi bakorera ahantu hatandukanye".

Sebikari akomeza avuga ko bashishikariza abakobwa kwiga imyuga. ibyo abandi batinya iyo babyize bibagirira akamaro cyane ko abakobwa bizerwa cyane kurusha basaza babo ; iyo barangije bagirirwa icyizere bagashingwa imirimo ikomeye. Yagize ati:" Nk'umuyobozi nk'iyo ubona umukobwa umwe kuri bane ugerageza kumenya uko yiriwe n'uko yaramutse.  Umwihariko ku bakobwa biga muri TVET College Foundation Sina Gerard dukora uko dushoboye kose tukabitaho, ikindi tubakundisha umurimo cyane, nk' iyo bize mu gitondo tubaha amahirwe yo kugaruka ni mugoroba bakanoza neza umwuga wabo. Ikindi ni uko Abana  barangiza b'abakobwa bahabwa akazi, uharangije afite imyitwarire myiza ahabwa akazi. Urugero nk'abakobwa 2 barangije ubusuderi Nyirikigo Sina Gerard yabahaye akazi bakora muri Enterprise ye".

Sina Gerard washinze ikigo College Foundation Sina Gerard avuga ko ashinga iki kigo yari afite intego y'uko ari ugufasha urubyiruko rukajyana na Politike y'igihugu, ntatume habaho urubyiruko rwandagara. Yagize ati:" Ni ukujyana na Politike y'igihugu, buri wese akagira ikintu amenya akora kimuteza imbere, ariko urubyiruko rutandagaye". Akomeza avuga ko byose bishoboka iyo Imana yaguhaye ubwenge, ikaguha ubuzima, ikaguha  ubuyobozi bwiza n’abayobozi bakadushishikariza gukora, gukora neza no kwigira, bigufasha kwiteza imbere ugateza imbere n’abandi. Ati:” Ibyo byose ni ibituma wumva unezerewe, ahasigaye ugashyira mu bikorwa icyo ugomba gukora nawe. Icyo kizere wifitiye nawe ukagiha abandi nk’uko nawe uba wakigiriwe, bityo bigatuma rero nk’abo bana b’abakobwa ubafasha kudatekereza kujya mu muhanda, kudatekereza kwirirwa bisiga ngo batembere, ahubwo bakumva bakora umwuga w’ububaji ntakibazo, bakora ubusuderi n’indi myuga ; agasangira umwuga wose na basaza babo bakumva ari kimwe.   Ibyo byose tukabikesha aho umukobwa yahawe agaciro n’imiyoborere myiza twisangamo. Nanjye nkashyira mu bikorwa ibyo ubuyobozi bw’igihugu bushyira imbere.

Sina akomeza avuga ko kuri Gahunda ya Leta yo kuzamura imyuga n'ubumenyi ngiro bikagera kuri 60%  mu mashuri yisumbuye, we mu College foundation Sina Gerard iki kigeranyo yakirengeje. Ati:" Nanjye kandi byivumbamo, imyuga n'ubukorikori nibyo bitunze isi. Ikindi ni uko mfite intego y’uko umwana uzajya arangiza muri iri shuri azajya yakirirwa hejuru ku isoko ry’umurimo  kubera ubumenyi buhagije azajya asohokana, Kubera ko mfite amahirwe yo kuba mfite  inganda.  Abana  ibyo biga byose babikorera muri izi nganda batiriwe bajya gusaba aho bimenyereza (Stage)".

Nkundiye Eric Bertrand


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA

Ubutumire : Mpuzamiryangoremezo Mt Jeraridi

Cenetra Hotel

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018