Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

U Rwanda rukomeje kongera imbaraga mu kurwanya Ruswa



Amakuru y'u Rwanda 28/01/2019

Umuvunyi ushinzwe Gukumira no Kurwanya ruswa Musangabatware Clement avuga ko "Ruswa ni igikorwa icyo ari cyo cyose gikorewe mu nzego za Leta, iz’abikorera, sosiyete sivili, n’imiryango mpuzamahanga ikorera cyangwa ishaka gukorera mu Rwanda, kigamije gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke mu buryo bunyuranyije n’amategeko hagamijwe kwigwizaho umutungo udashobora gusobanura inkomoko yawo cyagwa gukora ishimishamubiri kugira ngo hakorwe umurimo cyangwa igikorwa mu buryo bunyuranije n’amategeko byaba bikozwe na nyir’ubwite cyangwa binyujijwe ku wundi muntu. Ruswa igaragarira muri kimwe mu bikorwa bikurikira: gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke; gusaba, gusezeranya cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina; gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo; gukoresha igitinyiro; kudasobanura inkomoko y’umutungo; kunyereza umutungo; gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe; gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro; gusonera bitemewe n’amategeko; kwaka cyangwa kwakira amafaranga bidakwiye cyangwa arenze ateganyijwe; gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu bwite; kwiha inyungu zinyuranyije n’amategeko".

Kuki ibihano bya ruswa byakajijwe?

Iyo muganiriye n`abaturage bamwe bavuga ko ibihano bya ruswa byakajijwe cyane yaba kuri ruswa ntoya cyangwa se inini.

Musangabatware Clément yavuze ko ruswa uko yaba ingana kose ari ruswa , uwakira ruswa ntoya abonye na ruswa nini ntago yayica ku ruhande kandi Leta yashyizeho gahunda yo kutihanganira na gato ruswa uko yaba ingana kose.

Ubushakashatsi ngarukamwaka bukorwa na Transparency International butugaragariza ko mu mwaka wa 2017 u Rwanda rwari kumwanya gatatu muri Afurika mubihugu birangwamo ruswa nkeya n`amanota 55% , ku rwego rw`isi u Rwanda rukaza ku mwanya wa 48 mu bihugu 183 byagenzuwe.

 Musangabatware  yadutangarije ko itegeko ryo kurwanya ruswa ryasohotse ku wa 20 Nzeli 2018 mu ngingo ya gatatu ritegeka buri rwego rwa Leta, urw’abikorera, urwa sosiyete sivili cyangwa umuryango mpuzamahanga ukorera mu Rwanda rugomba gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira ruswa; gukorera mu mucyo; kugaragariza raporo abo igenewe; kugenzura ko nta bikorwa bya ruswa birurangwamo; kugaragaza ibyakozwe mu rwego rwo gukumira ruswa igihe rubisabwe n’urwego rubifitiye ububasha; kugira inyandiko igaragaza uburyo n’igihe ntarengwa ibyemezo bifatwa; kugira imikoranire myiza n’izindi nzego, hubahirizwa igihe gisabwa mu kugaragaza ibyakozwe cyangwa hatangwa amakuru urundi rwego rwasabye; kudasumbanya, kudatinza no kudasiragiza abarugana.

Gusaba, Kwakira cyangwa wakira indonke ibihano byarakajijwe!

Umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ibihano ku bayobozi byarakajijwe !

Umuvunyi ushinzwe Gukumira no Kurwanya ruswa  Musangabatware Clément yatubwiye ko ibihano byakajijwe byumwihariko ku bayobozi bagaragaweho ruswa kuko umuyobozi aba agomba kubera abandi urugero mu mico no mu myifatire.Umuntu uri mu rwego rw’ubuyobozi mu nzego za Leta, iz’abikorera, sosiyeti sivili n’imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda, uwo muyobozi ahanishwa igihano kinini giteganyijwe kuri icyo cyaha yakoze.

Ni ryari utakurikiranwa ku cyaha cya ruswa?

Abantu benshi batinya gutanga amakuru kuri ruswa kubera inyungu baba babifitemo yaba uyitanga cyangwa se uyakira ahubwo bagatanga amakuru byabakomeranye ndetse amazi yarenze inkombe. Ubushakashatsi bwa kozwe na Transpasrency International bwashyizwe ahagaragara tariki ya 12 Ukuboza 2018  butubwira ko 18 % ari bo bagaragaza ubushake mu gutanga amakuru.

Itegeko ryo kurwanya ruswa ryarabyoroheje. Umuvunyi ushinzwe Gukumira no Kurwanya ruswa Bwana Musangabatware Clement yatubwiye ko umuntu watanze cyangwa wakiriye indonke mu rwego rwo gufasha ubutabera kubona ibimenyetso ku cyaha cya ruswa ntafatwa nk’uwakoze icyaha iyo yabimenyesheje inzego z’ubutabera mbere y’uko icyo cyaha gikorwa. Nta buryozwacyaha bubaho ku muntu watanze cyangwa wakiriye indonke, ubimenyesha inzego z’ubutabera mbere y’uko ikurikiranwa ry’icyaha ritangira, atanga amakuru cyangwa agaragaza ibimenyetso.

Ubushakashatsi bwakozwe na Transparency International (RBI,2018) bwatangaje ko amafaranga asaga miriyari zirindwi agenda muri ruswa buri mwaka. Nyamara ayo mafaranga yakubatse amavuriro, imihanda, amashuri n`ibindi bikorwa remezo byafasha guteza imbere u Rwanda. Niyo mpamvu ruswa tugomba kuyirwanya twese, bikaba inshingano ya buri muturarwanda.

Urugamba rwo kurwanya ruswa rurakomeje. Tariki ya 29 Mutarama 2019, Transparency International izamurikira abaturarwanda ubushakashatsi  bushya bugaragaza uko u Rwanda ruhagaze mu ruhando rw’amahanga mu kurwanya ruswa. Amategeko menshi yaravuguruwe nk’itegeko ryo kurwanya ruswa, itegeko ryo gutanga amasoko ya Leta. Inzego zashyizweho nk’ikigo gishinzwe ubugenzacyaha (RIB), ndetse no gukoresha ikorana buhanga mu mitangira y’amasoko  na services ku baturage.

INGABIRE Grâce


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA

Missionnaires d'Afrique 150 ans

Cenetra Hotel

UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018