Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

U Rwanda rwagaragaje ko rufite intego yo kwihaza ku ngengo y’imari muri uyu mwaka ku cyigero cya 68% ibyavuye imbere mu gihugu gusa



Ruganintwali Pascal, Komiseri Mukuru w’ikigo cy’imisoro n’amahoro mu Rwanda (RRA)

I Kigali kuri uyu wa kabiri, tariki ya 05 Gashyantare 2019, hatangijwe inama mpuzamahanga igamije kureba uruhare rw’umusoro mu iterambere ry’ibihugu bya Afurika, ihuje impuguke n’abashakashatsi 120 ku misoro n’abayobozi batandukanye baturutse mu bihugu 20 bya Afurika n’ibihugu 6 byo kuyindi migabane.

Iyi nama igamije kandi kureba uko ibihugu byarushaho kubona ingengo y’imari bikenera bidateze amaboko amahanga.

Muri iyi nama hifujwe ko ibigo by’imisoro muri ibi bihugu byitabiriye na Sosiyete sivile bikwiye kugirana amasezerano  akubiyemo uburyo bazafatanya mu gukangurira abaturage gusora kandi mu buryo butabakandamiza.

Ikigo mpuzamahanga gikora ubushakashatsi ku misoro n’iterambere (ICTD), kivuga  ko uruhare rw’imiryango itari iya leta mu gukangurira abaturage gusora no gukurikirana uko basora bikiri hasi. Hakenewe ubukangurambaga kugira ngo babigire ibyabo. Ibyo kandi bizatuma  abaturage basobanukirwa gusora no gukurikirana imisorere.

Umuyobozi mukuru wa ICTD, Prof Mick Moore, yavuze ko umusoro utangwa n’abaturage ari ingirakamaro ku iterambere ry’igihugu, kandi ko buri wese agomba kubigira ibye hagamijwe kubaka igihugu. Yagize ati:”Bagomba kumenyeshwa akamaro kawo ntube ubakandamiza ahubwo ukabageza ku iterambere ribabereye”.

Prof Moore yakomeje avuga ko hakwiye kubaho amasezerano hagati y’ibigo by’imisoro na Sosiyete sivile akubiyemo uburyo bazafatanya mu gukangurira abaturage gusora kandi mu buryo butabakandamiza.

Ruganintwali Pascal, Komiseri Mukuru w’ikigo cy’imisoro n’amahoro mu Rwanda (RRA) yavuze ko nta bikorwa bifatika Sosiyete sivile nyarwanda irakora bigamije gukangurira abaturage gutanga umusoro cyangwa gukurikirana niba umusoro bakwa utabakandamiza. Asaba ko hajya habaho uruhare rufatika rwa Sosiyete sivile mu gukangurira abasora gusora ntiharirwe Leta gusa.

Ruganintwali yakomeje avuga ko inzego za Leta zibikora kuko biri mu nshingano zazo, RRA n’itangazamakuru usanga aribyo cyane bishyira imbaraga mu gukangurira abaturage gutanga umusoro. Yagize ati:” mu by’ukuri aho igihe kigeze bagomba no gufata iya mbere nk’uko bagenzura ibikorwa byacu, turumva bakwiye kureba uburyo barushaho no kumenyekanisha uruhare rw’umusoro mu iterambere “.

U Rwanda rwagaragaje ko imisoro y’imbere mu gihugu izazamuka kugera kuri 68%

U Rwanda rugaragaza ko kwihaza ku ngengo y’imari, rufite intego ko uyu mwaka bizagera kuri 68% ibyavuye imbere mu gihugu gusa .

 

Nkundiye Eric Bertrand


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA

Ubutumire : Mpuzamiryangoremezo Mt Jeraridi

Cenetra Hotel

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018