Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

“Uburyo bwo kwihutisha kugera ku ntego z’iterambere rirambye ni inshingano z’Abanyafurika”- Perezida Kagame



Ubutabera n'Amahoro 14/06/2019

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yitabiriye  inama yiga ku rugendo rw’imyaka itatu ishize izi ntego zishyirwa mu bikorwa, avuga ko umugabane wa Afurika utari mu nzira nziza zo kugera ku ntego z’iterambere rirambye (SDGs) mu 2030, ko uburyo bwo kuzihutisha ari ikibazo n’inshingano z’Abanyafurika.

Perezida Kagame yagarutse kuri raporo y’ikigo cy’intego z’iterambere rirambye muri Afurika (SDGC/A),avuga  ko uyu mugabane utari mu nzira nzira yo kuyigeraho mu 2030 ndetse ko n’abahagaze neza bari inyuma y’abandi ku Isi. Ati:”icya mbere ni ukugira imitekerereze myiza yo kumva ko intego z’iterambere rirambye ari mpuzamahanga kandi zifite icyo zigamije kuko zashyizweho kugira ngo zikoreshwe n’ibihugu mu nzego zose z’iterambere ry’ubukungu”.

Perezida Kagame akomeza avuga ko gukorana n’abafatanyabikorwa n’abandi bose bireba ari ingenzi ariko mbere na mbere ari iby’abanyafurika. Kandi ko gushyiraho ibigega bya Afurika by’uburezi, gukoresha umutungo w’amazi mu buhinzi n’iterambere ry’ubuzima bikwiye cyane.

Umuyobozi Mukuru wa SDGC/A, Dr Belay Begashaw, yavuze  ko nta wundi uzafasha Afurika kugera ku ntego z’iterambere rirambye, ko byose bireba abatuye uyu mugabane. Kandi ko ibibazo byabo bagomba guharanira kubyikemurira.

Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe (AU), Moussa Faki Mahamat, we  yavuze ko uruhare rw’abikorera mu ntego z’iterambere rirambye n’Icyerekezo 2063 cya AU, rukenewe mu kubitegura, kubishyira mu bikorwa, kubikurikirana no mu kugenzura niba byarageze ku ntego.

Intego z’iterambere rirambye zivuga ko mu 2030 hazaba haranduwe ubukene, inzara, abaturage bafite ubuzima bwiza n’imibereho myiza, uburezi bufite ireme, uburinganire n’ubwuzuzanye bwagezweho, bafite amazi meza n’isukura, bagerwaho n’amashanyarazi, iterambere ry’ubukungu, inganda, guhanga udushya n’ibikorwa remezo, ubusumbane bwagabanyijwe, imijyi imeze neza, umusaruro wiyongereye n’ibindi.

Muri Nzeri 2015 nibwo Umuryango w’Abibumbye wemeje izi ntego 17 z’iterambere rirambye, nyuma y’uko hari hasojwe iz’ikinyagihumbi, MDGs.

NKUNDIYE Eric Bertrand


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018