Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Ubutumwa bwa Kiliziya muri iki gihe : Gutega amatwi urubyiruko no kurugira inama mu rwego rwo gukemura ibibazo bahura nabyo mu muhamagaro wabo



Abana n'Urubyiruko 04/02/2019

Yezu ubwe arabegera ajyana na bo. Ibyo ni ibyagaragaye mu gice cya mbere cy'ubutumwa Papa Fransisko yageneye urubyiruko mu gihe habaye sinodi yahariwe urubyiruko 2018.

Papa Fransisko yatumiye Sinodi y’urubyiruko, yabitangaje tariki ya 16 Ukwakira 2017. Imirimo y’iyo Sinodi yagiye ibanzirizwa n’imyiteguro itandukanye:

  1. Inyandiko itegura Sinodi harimo impamvu y’iyi Sinodi ndetse n’Ibibazo byoherejwe ku isi hose bigomba gusubizwa n’urubyiruko;
  2. Inama ibanziriza Sinodi yahuje urubyiruko rugera kuri 300 i Roma ruturutse ku isi hose igasozwa n’icyumweru cya Mashami 2018;
  3. Ibyifuzo n’ibitekerezo by’inararibonye mu iyogezabutumwa ry’urubyiruko.

Ubusanzwe nyuma ya Sinodi (Dore ko hamaze kuba 15 mu mateka ya Kiliziya) hasohoka inyandiko ya Papa bita “Exhortation Post-Synodale” (iba ikubiyemo inyigisho ya Papa ifasha ishyirwamubikorwa ry’imyanzuro ya Sinodi). Iyo nyandiko rero itegerezanyijwe ibyishimo ku rubyiruko ndetse na Kiliziya muri rusange nk’uko Mgr Domingo, Arkiyepiskopi wa Panama yabibwiye Papa ubwo yamwakiraka kuri Campus Santa Maria La Antigua muri Panama mu muhango wo kumwakira.

Nyuma y’iyo mirimo yose hari ibyizweho kandi bikajya mu nyandiko ya Nyuma ya Sinodi. Iyo nyandiko irimo ibice 3:

  1. Yezu ubwe arabegera ajyana na bo
  2. Amaso yabo arahumuka
  3. Hanyuma agira atya arazimira (arigendera) ntibongera kumubona

Muri ibyo biganiro bya Sinodi, twibande ku cyiciro cya mbere : « Yezu ubwe arabegera ajyana na bo »

Igice cya mbere 

KILIZIYA MU GUTEGA AMATWI URUBYIRUKO

Muri iyi ngingo, ikintu cy’ingenzi kuri Kiliziya ni ugutega amatwi urubyiruko. Urubyiruko rushaka kumvwa, kuko rukeneye abarutega amatwi kuko niyo mizero y’uyu munsi aho kuba amizero y’ejo hazaza (biri no mu ijambo Papa yabwiye urubyiruko mu ihuriro ryabereye Panama 2019. Mu ngingo ya mbere, Kiliziya igomba gutega amatwi abayigana. Gutega amatwi umuntu bisaba guca bugufi, kwihangana, kubona akanya gahagije ko kumwumva no gutekereza ku cyo wamusubiza. Uhoraho aravuga ati : «Amagorwa y’umuryango wanjye uri mu Misiri narayitegereje, kandi imiborogo baterwa n’abakoresha b’imirimo narayumvise, n’imiruho barimo ndayizi. Ndamanutse ngo mbagobotore mu maboko y’abanyamisiri, maze mbavane muri icyo gihugu, mbajyane ku butaka bw’indumbuke kandi bugari mu gihugu gitemba amata n’ubuki, …. » (Iyim3, 7-8).

 

Muri uko gutegwa amatwi baba bakeneye guha icyerekezo ubuzima bwabo n’imibereho yabo, bo ubwabo bagaragaza icyifuzo cyo kumvwa, kwitabwaho no kubaba hafi mu guherekezwa mu mibereho yabo. Bamwe batekereza ko ijambo ryabo ridahabwa agaciro cyangwa nta kamaro rifite aho baba cyangwa mu Kiliziya. Mu bibazo bimwe na bimwe ntabwo abantu bita k’ugutakamba kwabo cyane cyane urubyiruko rukennye cyane, rukandamizwa; usanga abantu bakuru biteguye kubumva no kubatega amatwi ari bo bakeya cyane.

Icyo Kiliziya yagombye gukora

Muri Kiliziya ntihajya habura ubwitange bw’urubyiruko ndetse no gufata iya mbere mu kumvikanisha ibyifusho n’ibibazo byabo. Sinodi, ihereye ku ivanjili y’Abigishwa b’Emawusi, itekereza ku rubyiruko rukiri mu rujijo, rufite cyangwa rwibaza ibibazo byinshi rukeneye abarusubiza (ababafasha kumva neza ibyo bibaza). Kuganira nabo no kubatega amatwi bituma nabo ubwabo bagira umusanzu batanga muri Kiziya no mu miryango yabo ; ibyo bituma babasha kwakira impinduka ndetse bakibaza n’ibindi bibazo bitandukanye bitatekerejweho.

Imwe mu myanzuro kuri iyi ngingo :

  1. Sinodi kuri iyi ngingo yanzuye ko ari ngombwa gutega amatwi urubyiruko kuko bifasha ubwabo abashumba ba Kiliziya cyane cyane Abepiskopi kuko mu mwanya muke babona ari ngombwa gukora ubwo butumwa.
  2. Sinodi y’Abepiskopi yabonye ko ari ngombwa kandi ari iby’agaciro muri uku gutega amatwi no gutegura abasaserdoti, abihayimana n’abalayiki babizubereye mu guherekeza no gutega amatwi urubyiruko. Ingabire yo gutega amatwi itangwa na Roho Mutagatifu ntabwo ari iya bose kandi ni ngombwa ko abantu bagaragayeho iyo mpano babihabwamo ubutumwa ku mugaragaro na Kiliziya.
  3. Urebye agaciro ko guherekeza no gutega amatwi urubyiruko mu iyobokamana no mu ikenurabushyo, ni ngombwa kuvugurura uburyo bwo gutegura abasaserdoti no kubafasha guhitamo.
  4. Muri uko gufasha urubyiruko, Sinodi yashimangiye ko ari ngombwa guha agaciro urunyurane rw’imico, indimi n’imyumvire itandukanye kuko bigize ubukungu muri sosiyeti, hari n’ibishobora kugaragara mu gihugu mo imbere. Ibi birareba na none imyaka y’urubyiruko cyane ko sinodi yibanze gusa ku bafite hagati y’imyaka 16-29, uburyo bwo gusenga butandukanye harimo na Liturgiya, imiterere n’imibereho y’imiryango yabo n’uburyo ifasha urubyiruko gukura mu kwemera, imibanire yabo n’ibihugu biri mu karere kamwe (mu Rwanda twavuga nk’Ibihugu by’iburasirazuba bwa Afrika n’ibyo mu biyaga bigari), imibanire hagati y’urubyiruko n’abakuze (abasaza n’abakecuru) n’icyubahiro babagomba, uburyo urubyiruko rugira uruhare mu mibereho ya sosiyeti barimo, uburyo babona imbere habo hazaza, umubano hagati yabo n’andi madini bahuriye ku kwemera kumwe ndetse n’ibiganiro mpuzamatorero na mpuzamadini. Niho rero Sinodi ibonera ubukungu bwo kuba dutandukanye.
  5. Mu bufatanye n’imiryango itandukanye ndetse n’abakristu, Kiliziya igomba kurwanya bikomeye icyatuma habaho ivangura, iheza cyangwa akato gakorerwa urubyiruko kubera imibereho rurimo, ishishikariza abakristu kwakira abo bafite ibibazo (harimo abamugaye, abatagira imiryango mbese batagira aho baba, abatotezwa bazira ukwemera kwabo, ababa ahatagera ibikorwa bibazamura mu iterambere nk’abari mu cyaro, impunzi n’abandi). Abo bose bagomba guherekezwa mu mibereho yabo no kubafasha kubasubiza mu buzima busanzwe aho bishoboka ndetse no kubasabira mu isengesho. Ibi ni ukugirango habeho impinduka nziza mu mibereho y’isi no gutegura ejo hazaza habereye abana bacu.
  6. Ubwuzuzanye n’uburinganire: Ntabwo tugomba kwibagirwa itandukaniro hagati y’umugabo n’umugore ndetse n’impano zitandukanye buri wese yahawe, imiterere yabo n’imibereho ya buri wese. Gusa uko gutandukana gushobora kuba impamvu y’ubusumbane, y’ubwikanyize n’akato biba hamwe na hamwe bitewe n’imico yabo. Kiliziya n’umuryango muri rusange ugomba kubiha imyumvire nyayo n’umurongo kuko Imana yabaremye bareshya (Intg5, 2), ubusumbane n’ubwikanyize bwose bushingiye ku gitsina bibangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Itandukaniro ry’umugore n’umugabo ni impano ikomeye yahawe muntu itagomba guteshwa agaciro n’amarangamutima n’inyungu by’abantu. Umuhamagaro wabo ni uwo kubana mu bwuzuzanye, mu kuganira hagati yabo, mu bumwe bukomeye ndetse no kubyarira Imana (Intg 1, 27-29; 2, 21-25). Bakabana, bagakora kandi bakarera n’abana Imana ibahaye.
  7. Gutwarwa n’imico y’ahandi cyangwa n’iterambere ry’iki gihe: Ibi bigaragara cyane mu bihugu bitaratera imbere. Ibi rero byagaragaye ko byatwaye urubyiruko. Ibi bisaba ko Kiliziya ifasha urubyiruko kwakira iyo mico ariko ntisibanganye ibibaranga bisanzwe nk’abakristu bo muco runaka. Kiliziya igomba guha agaciro ikitankwangiza ukwemera cyose ikabihuza n’iyogezabutumwa ryo mu gihe tugezemo.
  8. Kiliziya ifite umurimo wo kurera urubyiruko idakurikije imyemerere yabo, aho baturuka, imico yabo ndetse n’imiryango yabo. Igomba gukomeza gutanga umusanzu mu burezi bwuzuye ku rubyiruko rwose binyuze mu mashuri yo mu byiciro byose (Incuke, abanza, ay’isumbuye na Kaminuza), mu bigo by’amahugurwa, mu bigo by’urubyiruko, no mu mahuriro atandukanye. Ibi byose bigomba gutuma habaho ibiganiro no hagati y’abo badahuje ukwemera ndetse n’abatemera Imana.
  9. Ibikorwa by’ikenurabushyo ry’urubyiruko: Sinodi yagaragaje ko ikenurabushyo ry’urubyiruko rigomba gufasha urubyiruko kubona umuhamagaro w’ubuzima bwabo kuva bakiri bato kugera bakuze. Byagaragaye ko amatsinda atandukanye y’urubyiruko abera kuri Paruwasi, imiryango ya Agisiyo Gatolika n’amashyirahamwe atandukanye yibumbiyemo urubyiruko, Ihuriro mpuzamahanga ry’urubyiruko (JMJ) yashyizweho n’icyifuzo cya Mutagatifu Yohani Pawulo wa II ubu bikaba bigaragara nk’igihuza urubyiruko gatolika muri kino kinyagihumbi cya gatatu-, amahuriro ku rwego rw’Igihugu (forum), ku rwego rwa Diyosezi-, bifite akamaro kanini mu buzima bw’urubyiruko rwinshi kuko bibakomeza gukura mu kwemera, mu mibanire bikanabafasha guhangana n’ibibazo byugarije urubyiruko muri iki gihe.
  10. Inyigisho za gatigisimu bigaragara ko zirangirana n’isakramentu ry’Ugukomezwa ntihabeho gukurikirana abana n’urubyiruko nyuma yaho, Kiliziya igomba kwibutsa abakristu ko gatigisimu igoma guhuza umuryango bavukamo n’umuryango w’Imana bahuriramo mu kwemera.
  11. Mu maseminari (makuru n’amato) no mu mazu bateguriramo abashaka kwiyegurira Imana ni ahantu h’ingenzi aho urubyiruko ruhamagarirwa kuba abasaserdoti, abihayimana barushaho gucengera no guhitamo umuhamagaro bityo bakanarushaho gukuza uguhitamo kwabo mu gukurikiza Kristu. Usanga akenshi aho bategurirwa batita ku mibereho ibanza y’umukandida ntibayihe n’agaciro mu burere bwe.

Iyo ni incamake y’icyiciro cya mbere kijyanye no gutega amatwi urubyiruko no kurugira inama mu rwego rwo gukemura ibibazo bahura nabyo mu muhamagaro wabo. Abasaserdoti, imiryango y’abihayimana yita cyane ku rubyiruko n’abahuzabikorwa b’urubyiyuko mu ma Diyosezi bafite izo nshingano zo kuba hafi urubyiruko no kubafasha gutekereza kuri ejo habo hazaza.

Padri Leonard MUNYANGAJU, Umunyamabanga w’Akanama k’Abepiskopi gashinzwe Urubyiruko


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA

Ubutumire : Mpuzamiryangoremezo Mt Jeraridi

Cenetra Hotel

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018