Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Ubuzima : Umuntu umwe kuri bane mu mwaka arwara indwara y’ubuhumekero



Dr.  Turate  Innocent, Umuyobozi ushinzwe gukumira no kurwanya indwara muri Minisiteri y'ubuzima avuga ko buri mwaka hakirwa miliyoni eshatu z’abivuza indwara z’ubuhumekero barimo 13% bazitewe n’ihumana ry’ikirere. Umuntu umwe kuri bane ku mwaka arwara indwara y’ubuhumekero, zirimo ibicurane. Yagize ati :" Hari gukorwa ubushakashatsi mu karere ka Kayonza bwitwa HOPE buzerekana ubukana ry'iyangirika ry'ikirere aho buzakorerwa mu ngo magana inani (800) , niburangira nibwo buzaduha imibare nyayo y'ikibazo kigendanye n'iyangirika ry'ikirere ku guteza impfu Cyangwa umurwayi bitewe n'imyanya y'ubuhumekero".

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu k’Ibidukikije REMA, Eng. Coletha Ruhamya, avuga ko hakozwe inyigo, ku buryo itegeko ririmo kwigwa nirisohoka u Rwanda ruzahagarika gutumiza lisansi ihumanye ifite uburozi bwitwa lead ;  ko mu byerekeranye n’ikibazo cya lisansi imodoka zo mu Rwanda zakoreshaga irimo ubwoko bw’uburozi buhumanya bwita ‘sulphur’  iyo lisansi yo itagitumizwa ngo ize mu gihugu  asanga ari intambwe nziza iganisha ku kurengera ibidukikije. Ati :"imodoka zishaje usanga zigira uruhare mu ihumana ry’ikirere ; mu gihe cyiri imbere u Rwanda ruzahagarika gutumiza imodoka bitewe n’igihe yakorewe, u Rwanda rwahagarika gahunda yo gutumiza imodoka zashaje haherewe ku myaka runaka, mu rwego rwo kwirinda ko u Rwanda rwaba ahantu ho kujugunya imyanda ".

Eng. Ruhamya akomeza avuga ko Umugabane wa Afurika udakeneye gukomeza kuba ikimoteri cy’imoodka zishaje.  Yagize ati:" Iyo ugiye no kureba usanga wishyuye igiciro kinini. Niba wishyura igiciro kinini ku byakoreshejwe, kuki utacyishyura ugura ikintu gishya.  Hari kwigwa uko imodoka zishaje cyane zigurwa mu mahanga, zakumirwa kwinjizwa mu Rwanda mu kugabanya umwuka wanduye no kurinda ingaruka wagira ku baturage".

Ubushakashatsi bwa REMA bwagaragaje ko ibiza ku isonga mu guhumanya umwuka uhumekwa mu Rwanda, harimo umwotsi w’imodoka, imyotsi y’amakara n’inkwi . 95,2% y’imodoka ziri mu Rwanda zimaze imyaka irenga 10 zikozwe; 56,6 % zakozwe mbere yo mu 1999 naho 77,2% zakozwe mbere ya 2000.

Hahembwe ababaye indashyikurwa mu marushanwa yahuje ibyiciro bitandukanye

NKUNDIYE Eric Bertrand


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018